Kuki aho Abahamya ba Yehova bateranira batahita kiliziya?
Muri Bibiliya, ijambo ry’ikigiriki rimwe na rimwe rihindurwamo “kiliziya,” ryerekeza ku itsinda ry’abantu bateraniye hamwe basenga; si ku nzu bateraniramo.
NZirikana urugero rukurikira: Igihe intumwa Pawulo yohererezaga intashyo umugabo witwa Akwila n’umugore we Purisikila, yongeyeho ati “mutashye na kiliziya ijya iteranira mu rugo rwabo” (Abaroma 16:5, Bibiliya Ntagatifu). Pawulo ntiyari yoherereje intashyo ze inzu bateraniragamo. Ahubwo yazoherereje abantu, ni ukuvuga itorero ryateraniraga muri iyo nzu. a
Ku bw’ibyo, aho kugira ngo ahantu duteranira tuhite kiliziya, tuhita “Inzu y’Ubwami.”
Kuki tuhita “Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova”?
Iryo zina rirakwiriye kubera impamvu zikurikira:
Iyo nzu iba ari iyo guteraniramo.
Duteranira muri iyo nzu kugira ngo dusenge Yehova Imana ivugwa muri Bibiliya, kandi duhamye ibimwerekeye.—Zaburi 83:18; Yesaya 43:12.
Nanone tuhahurira kugira ngo twige ibyerekeye Ubwami bw’Imana Yesu yigishaga.—Matayo 6:9, 10; 24:14; Luka 4:43.
Turagutumiye ngo uzasure Inzu y’Ubwami iri hafi y’iwanyu, maze wirebere uko amateraniro y’Abahamya ba Yehova ayoborwa.
a Imvugo nk’izo ziboneka no mu 1 Abakorinto 16:19; Abakolosayi 4:15; Filemoni 2 (muri Bibiliya Ntagatifu).