Ese Abahamya ba Yehova bahinduye Bibiliya kugira ngo ihuze n’imyizerere yabo?
Oya, si ko biri. Ahubwo iyo twabonaga ko dufite imyizerere idahuje n’ibyo Bibiliya ivuga, twahitagamo guhindura imyizerere yacu.
Kera cyane mbere y’uko dutangira guhindura Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu wa 1950, twasuzumye Bibiliya. Twifashishije Bibiliya zitandukanye twashoboraga kubona, maze dushingira imyizerere yacu ku byo Bibiliya ivuga. Reka dusuzume ingero nke z’imyizerere Abahamya ba Yehova bamaranye igihe kirekire, maze wirebere niba ihuje n’ibyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha.
Icyo twizera: Imana si Ubutatu. Ingingo yo mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni wo muri Nyakanga 1882 yagiraga iti “abasomyi bacu bazi ko nubwo twizera Yehova, Yesu n’umwuka wera, twamaganira kure inyigisho idashingiye ku Byanditswe ivuga ko hariho Imana eshatu zibumbiye mu muperisona umwe, cyangwa nk’uko bamwe babivuga, ko hariho Imana imwe igizwe n’abaperisona batatu.”
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa” (Gutegeka kwa Kabiri 6:4, The Holy Bible, ya Robert Young). “Hariho Imana imwe, ari yo Data, ibeshaho byose, kandi turi abayo; hakabaho n’Umwami umwe Yesu Kristo, ari we ubeshaho byose, natwe akatubeshaho” (1 Abakorinto 8:6, American Bible Union Version). Yesu ubwe yaravuze ati ‘Data aranduta.’—Yohana 14:28, Douay-Rheims Version.
Icyo twizera: umuriro w’iteka ntubaho. Ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi w’i Siyoni wo muri Kamena 1882, yari ifite umutwe uvuga ngo “Ibihembo by’ibyaha ni urupfu” wari ushingiye ku magambo yo mu Baroma 6:23 muri Bibiliya ya King James Version. Iyo ngingo yagiraga iti “ayo magambo arumvikana kandi arasobanutse. Biratangaje kubona abantu benshi bemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana bakomeza guhakana uko kuri kumvikana, bakavuga ko bemera ko ibihembo by’ibyaha ari ukubabazwa iteka mu muriro kandi bakavuga ko ari ko Bibiliya yigisha.”
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Ubugingo bukora icyaha, buzapfa” (Ezekiyeli 18:4, 20, King James Version). Igihano cya nyuma kizahabwa abantu barwanya Imana, si ukubabazwa iteka, ahubwo ni ‘ukurimbuka kw’iteka ryose.’—2 Abatesalonike 1:9, King James Version.
Icyo twizera: Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyakuri; si imimerere yo mu mutima. Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni wo mu kwezi k’Ukuboza 1881 wagize icyo uvuga ku Bwami bw’Imana ugira uti “birumvikana ko iyimikwa ry’ubwo Bwami rizajyanirana no gukuraho ubutegetsi bwose bwo ku isi.”
Icyo Bibiliya ibivugaho: “Mu gihe cy’abo bami, Imana yo mu ijuru izashyiraho ubwami, butazigera burimburwa: kandi ubwo bwami ntibuzahabwa abandi bantu, ahubwo buzajanjagura kandi butsembeho ubwo bwami bwose, kandi buzahoraho iteka ryose.”—Daniyeli 2:44, King James Version.
Ese Abahamya ba Yehova bishingikiriza kuri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya kugira ngo ibafashe gusobanura imyizerere yabo?
Oya si byo, kuko iyo turi mu murimo wo kubwiriza dukoresha Bibiliya zitandukanye. Mu by’ukuri, nubwo dutanga Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ku buntu muri gahunda yacu yo kwigisha abantu Bibiliya, ntibitubuza kwigisha abantu bifuza kwiga bakoresheje izindi Bibiliya.