Ese Abahamya ba Yehova ni Abanyasiyoni?
Oya si bo. Abahamya ba Yehova ni Abakristo bashingira imyizerere yabo ku Byanditswe. Nubwo hari amadini yigisha ko ikorakoranywa ry’Abayahudi muri Palesitina rishingiye ku buhanuzi bwo mu Byanditswe, Abahamya bo si uko babibona. Ntibemera ko ibyo bintu byo mu rwego rwa politiki birimo biba byari byarahanuwe. Koko rero, Ibyanditswe ntibishyigikira ubutegetsi bw’abantu ubwo ari bwo bwose, cyangwa ngo bishimagize ubwoko bumwe cyangwa abantu runaka kurusha abandi. Igazeti y’Umunara w’Umurinzi, imwe mu magazeti yandikwa n’Abahamya ba Yehova, yagaragaje neza ko “umuryango wo mu rwego rwa politiki w’Abanyasiyoni, udashingiye ku Byanditswe.”
Hari igitabo cyavuze ko Abanyasiyoni ari “umuryango w’Abayahudi uharanira ko muri Palesitina hashyirwaho leta yigenga y’Abayahudi.” Uwo muryango ufite inkomoko yo mu rwego rw’idini n’urwa politiki. Abahamya ba Yehova ntibashyigikira uwo muryango bavuga ko ibitekerezo byawo bishingiye ku Byanditswe. Uretse n’ibyo ntibashyigikira ibitekerezo byawo byo mu rwego rwa politiki cyangwa ngo babirwanye.
Umuryango w’Abahamya ba Yehova ntukora ibindi bintu bitari ibyo mu rwego rw’idini, kandi ntushyigikira undi muryango uwo ari wo wose wo mu rwego rwa politiki, hakubiyemo n’uw’Abanyasiyoni. Abahamya ba Yehova bazwiho kutagira aho babogamira muri politiki kandi mu bihugu bimwe na bimwe bagiye batotezwa bikabije, ariko ntibemere kwivanga muri politiki. Twemera tudashidikanya ko Ubwami bw’Imana bwonyine ari bwo buzazana amahoro ku isi. Nta butegetsi cyangwa umuryango w’abantu uzabigeraho.
Abahamya ba Yehova aho baba batuye hose, bakurikiza ihame ryo mu Byanditswe ribasaba kubaha ubutegetsi. Ntibigomeka ku bategetsi ba leta kandi ntibivanga mu ntambara.