Soma ibirimo

Urubuga rwa JW.ORG rutuma abantu barushaho kumererwa neza

Urubuga rwa JW.ORG rutuma abantu barushaho kumererwa neza

Urubuga rwa jw.org rugirira akamaro abantu bo ku isi hose. Dore amwe mu mabaruwa yari amaze kugera ku icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova muri Gicurasi 2014, yanditswe n’abantu bashima urwo rubuga.

Rufasha abana bato

“Umwana wanjye wiga mu ishuri ry’incuke yakundaga kuva ku ishuri azanye amakaramu y’igiti, udukinisho duto n’amadarubindi by’abana bigana. Twagerageje kumufasha kenshi tumusobanurira ko ibyo yakoraga ari kimwe no kwiba kandi ko kwiba ari bibi. Twakoze uko dushoboye kose biranga, kugeza ubwo tugiye ku rubuga rwa jw.org dukuraho videwo ifite umutwe uvuga ngo “Ntukibe.” Iyo videwo yaradufashije cyane kandi yatumye umwana wacu atongera kwiba. Amaze kuyireba yatubwiye ko ashaka gusubiza ibintu byose yari yaratwaye kuko yamenye neza ko Imana yanga ubujura. Mbega ukuntu urwo rubuga rwadufashije!”​—D. N., Afurika.

“Videwo iri ku rubuga rwa jw.org ifite umutwe uvuga ngo “Ntukibe” . . . yaradufashije cyane kandi yatumye umwana wacu atongera kwiba”

“Abana banjye bakunda uru rubuga. Bakuraho videwo ngufi z’abana zibafasha kurushaho gukurikiza amahame ya Bibiliya avuga ko kubeshya no kwiba ari bibi. Nanone bize indi mico y’ingenzi ishobora kuzabafasha mu mibereho yabo, bityo bakazavamo abantu bafitiye abandi akamaro.”​—O. W., Antilles.

Rufasha abanyeshuri

“Numvaga ishuri rimbereye nk’umutwaro kandi nkumva nshaka kurireka. Igihe kimwe nasomye ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo ‘Ese ndeke ishuri?’ iri ku rubuga rwa jw.org. Yatumye nongera gukunda ishuri. Iyo ngingo yatumye nsobanukirwa ko kwiga bizangirira akamaro mu gihe kizaza kandi bigatuma mba umuntu uciye akenge.”​—N. F., Afurika.

“Inama uru rubuga rugira abakiri bato zamfashije gukomeza kugira imyifatire myiza ku ishuri”

“Inama uru rubuga rugira abakiri bato zamfashije gukomeza kugira imyifatire myiza ku ishuri. Rwanyigishije kwibanda ku masomo no kwirinda ibirangaza.”​—G., Afurika.

“Umukozi dukorana yahoraga yinubira ko hari umukobwa ukunda kumunnyuzurira umwana ku ishuri. Ibyo byagize ingaruka kuri uwo mwana ku buryo yamaze iminsi atarasubira ku ishuri kubera ko yabaga afite ubwoba. Naganiriye n’uwo mukozi dukorana kuri videwo ishushanyije iri ku rubuga rwa jw.org, ifite umutwe uvuga ngo ‘Si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura.’ Yishimiye cyane inama irimo yuko gutera urwenya bishobora gutuma batakunnyuzura. Yabwiye umwana we uko yabyifatamo igihe ahuye n’abamunnyuzura. Ibyo byatumye umukobwa we asubira ku ishuri nta bwoba afite. Nyuma y’igihe baretse kumunnyuzura ndetse n’uwamunnyuzuraga aza kuba incuti ye.”​—V. K., U Burayi bw’Iburasirazuba.

Rufasha urubyiruko

“Turabashimira cyane kubera ingingo yo ku rubuga ifite umutwe uvuga ngo ‘Kuki nikebagura?’ Nahanganye n’icyo kibazo igihe kinini. Natekerezaga ko ari jye jyenyine uhanganye n’icyo kibazo, nkumva ko ndamutse mbibwiye abandi batanyumva. Ingero ziri muri iyo ngingo zaramfashije cyane. Amaherezo nabonye ko hari umuntu ushobora kunyumva!”​—Umukobwa wo muri Ositaraliya.

“Ingero ziri muri iyo ngingo zaramfashije cyane. Amaherezo nabonye ko hari umuntu ushobora kunyumva!”

“Urubuga rwa jw.org rwamfashije kubona mu buryo bworoshye umuti w’ibibazo abakiri bato bahanganye na byo. Hari ingingo imwe by’umwihariko yamfashije kumenya uburyo butandukanye bwo gutahura amayeri y’abambuza amahwemo bashaka ko turyamana, menya ko burya nanjye nari mpanganye n’icyo kibazo kandi mbona inama zamfasha guhangana na cyo.”​—T. W., Antilles.

Rufasha ababyeyi

“Umuhungu wanjye ntajya yicara hamwe. Incuro nyinshi mpangayikishwa no kubona adatuje kandi imyifatire ye igahindagurika. Hari n’igihe kuganira byatugoraga. Umunsi umwe, nagiye ku rubuga rwa jw.org maze njya mu gice kigenewe abashakanye n’ababyeyi. Nahabonye ingingo nyinshi zihuje n’ikibazo nari mfite kandi zinyigisha uko naganira n’umuhungu wanjye. Na we urwo rubuga rwamugiriye akamaro. Ubu asigaye anganiriza, akambwira ibimushimishije n’ibimuhangayikishije.”​—C. B., Afurika.

“Incuro nyinshi hari igihe ingingo igera ku rubuga tugasanga iziye igihe, kandi ihuje neza neza n’ikibazo abana bacu bahanganye na cyo

“Urubuga rwa jw.org ruriho imyitozo myinshi idufasha kwigisha abana bacu. Urugero, videwo ishushanyije ivuga uko wabona incuti nyakuri yafashije abana bacu kugira imitekerereze ikwiriye ku birebana n’incuti no guhitamo izizatuma bagira imico myiza. Kandi incuro nyinshi hari igihe ingingo igera ku rubuga tugasanga iziye igihe, kandi ihuje neza neza n’ikibazo abana bacu bahanganye na cyo. Uru rubuga ni isoko y’inama tuba dukeneye rwose.”​—E. L., U Burayi.

Rufasha abashakanye

“Jye n’umugore wanjye tumaze imyaka itandatu dushakanye. Kimwe n’indi miryango yose, natwe twahanganye n’ikibazo cyo gukemura ibintu tuba dutandukaniyeho, urugero nk’uburyo bwo kuganira, imimerere twakuriyemo n’uko tubona ibintu. Ingingo yo ku rubuga rwa jw.org ifite umutwe uvuga ngo ‘Uko wakwitoza gutega amatwi’ yaranshishikaje cyane. Itanga inama z’ingirakamaro z’uko twakwitoza gutega amatwi. Nasomye iyo ngingo maze nyiganiraho n’umugore wanjye. Twihatiye gushyira mu bikorwa izo nama z’ingirakamaro.”​—B. B., Antilles.

“Uru rubuga rwatumye umuryango wanjye udasenyuka”

“Natangiye kwifatanya n’Abahamya ba Yehova mu mwaka ushize, kandi ndashaka kubashimira cyane kubera urubuga rwa jw.org. Uru rubuga rwanyigishije ibintu byinshi, urugero nk’uko nakwifata mu gihe ndakaye ndetse n’uko naba umugabo mwiza nkaba n’umubyeyi mwiza. Mvugishije ukuri, uru rubuga rwatumye umuryango wanjye udasenyuka.”​—L. G. , Antilles.

Rufasha abafite ubumuga bwo kutumva

“Urubuga rwa jw.org rwamfashije kongera kwishimira ubuzima. Videwo ziri mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika zamfashije kurushaho kumenya amarenga. Najyaga numva nta ntego ifatika nakwishyiriraho mu buzima, ariko maze kureba videwo ifite umutwe uvuga ngo ‘Nabonye Ijambo ry’Imana mu rurimi rwanjye,’ numvise nishimiye kandi iyo videwo ituma ndushaho kwiyemeza kwibanda ku bintu byiza mu buzima.”​—J. N., Afurika.

“Urubuga rwa jw.org rwamfashije kongera kwishimira ubuzima”

“Mu by’ukuri uru rubuga ni ingirakamaro. Nitangiye kubwiriza mu ifasi y’abafite ubumuga bwo kutumva, cyane cyane abakiri bato. Videwo nyinshi zo mu rurimi rw’amarenga zatumye ndushaho kumenya amarenga neza. Uru rubuga rwatumye nshobora gufasha abantu kurushaho kubana neza mu muryango no kugirana ubucuti.”​—K. J., Antilles.

Rufasha abatabona

“Mfite ubumuga bwo kutabona kandi urubuga rwa jw.org rwangiriye akamaro cyane. Rutuma mbona amakuru ubusanzwe nashoboraga kubona nyuma y’amezi menshi iyo nza kubwohererezwa mu ibaruwa. Uru rubuga rwatumye ngira umuryango mwiza kandi rutuma mba umuntu ufitiye abandi akamaro. Nanone rwatumye mbonera inyigisho igihe kimwe n’abandi bantu babona.”​—C. A., Amerika y’Epfo.

“Uru rubuga rwatumye ngira umuryango mwiza kandi rutuma mba umuntu ufitiye abandi akamaro”

“Urubuga rwa jw.org rufitiye akamaro cyane abantu bose badashobora gusoma inyandiko y’abatabona cyangwa badashobora kubona amafaranga yo kugura ibitabo by’abatabona. Kubera ko ruriho inyigisho nyinshi z’ibyafashwe amajwi, abantu batabona bashobora kuhabonera ibintu bivuga ku ngingo zitandukanye. Uru rubuga rugenewe abantu bose nta kurobanura ku butoni. Rufasha abantu nkatwe tutabona, rugatuma twumva twisanzuye kandi twubashywe mu bandi.”​—R. D., Afurika.

Rufasha abafite inzara yo mu buryo bw’umwuka

“Aho urubuga rwanyu rutandukaniye n’izindi mbuga z’amadini, ni uko rwo rutuzuyemo amagambo yo mu rwego rw’idini, yumvwa n’abayobozi b’amadini gusa. Kandi ntiruguhundagazaho inyigisho nyinshi ku buryo wumva watakaye. Urubuga rwanyu ruvuga ibintu mu buryo bworoshye kandi bugusha ku ngingo. Ntirurondogora cyangwa ngo rukoreshe imvugo yuzuyemo filozofiya. Ntirutuma umuntu yumva ko kugira ukwizera ari ibintu bidashoboka. Ahubwo, rwerekana ko umuntu uwo ari we wese ashobora kugira ukwizera.”​—A. G., Aziya.

“Urubuga rwanyu ruvuga ibintu mu buryo bworoshye kandi bugusha ku ngingo . . ., rwerekana ko umuntu uwo ari we wese ashobora kugira ukwizera”

“Nibaza uko ubuzima bwanjye buba bumeze iyo ntaza kuba mfite urubuga rwa jw.org! Muri iyi si iri mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka, uru rubuga rumeze nk’itara umuntu ashobora gucana igihe cyose. Ubu nshobora guhita ndeba cyangwa nkumva ingingo zisobanura uko Yehova abona ibintu runaka kandi nkamenya ibisubizo by’ibibazo byinshi nibaza mu buzima.”​—J. C., Antilles.

“Nishimira ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka mbona nubwo ndi mu ishyamba ry’inzitane ryo muri Amerika y’Epfo. Iyo ntagira uru rubuga mba naratakaye.”​—M. F., Amerika y’Epfo.