Abarangije mu Ishuri rya 133 rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi
Kuwa gatandatu, tariki ya 8 Nzeri 2012
Abanyeshuri 48 bo mu Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi bahawe impamyabumenyi nyuma y’amezi atanu bari bamaze baryiga. Iryo shuri riri mu kigo cy’Abahamya ba Yehova gikorerwamo imirimo irebana no kwigisha kiri i Patterson, muri leta ya New York. Uwo muhango wari witabiriwe n’abantu 9.694, harimo incuti zabo, bene wabo n’abandi bari baje kubatera inkunga.
Kuva mu mwaka wa 1943, iryo shuri rimaze guha ababwirizabutumwa b’inararibonye barenga 8.000 amahugurwa abafasha gusohoza neza umurimo w’ubumisiyonari. Bibiliya ni cyo gitabo cy’ibanze gikoreshwa muri iryo shuri. Amasomo bahabwa akomeza ukwizera kwabo kandi akabatoza imico ya gikristo ikenewe, kugira ngo bazashobore guhangana n’ibibazo bazahura na byo mu murimo w’ubumisiyonari.
‘Mukomeze gutekereza ku bikwiriye gukundwa.’ Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova wari uhagarariye porogaramu, yayitangije amagambo yo mu Bafilipi 4:8, agira ati “ibikwiriye gukundwa byose, . . . abe ari byo mukomeza gutekerezaho.”
Umuvandimwe Morris yagaragaje ko gutekereza ku bintu bikwiriye gukundwa, bishobora kudufasha kugira imitekerereze ikwiriye muri iyi si itarangwamo urukundo. Yaravuze ati “nimukomeza gushaka ibikwiriye gukundwa, namwe muzakundwa.”
Urugero, Data wo mu ijuru aduha urugero ruhebuje kuko atibanda ku makosa yacu (Zaburi 130:3). Umuvandimwe Morris yaravuze ati “muzakomeza gukundwa, nimutibanda ku makosa y’abavandimwe na bashiki banyu.”
“Mushake ubumenyi, ariko ntimukigire abanyabwenge ngo murenze urugero.” Harold Corkern, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we watanze iyo disikuru ishingiye mu Mubwiriza 7:16. Imana yifuza ko dukoresha ubumenyi bwacu neza aho kubukandagiza abandi.
Nanone Umuvandimwe Corkern yerekanye ko ari ngombwa kugaragaza urukundo mu gihe umuntu atanga inama cyangwa akosora abandi. Ntitugomba kwitega ku bandi ibiruta ibyo Imana ibitezeho. Yaravuze ati “nimukoresha neza ubwenge, ubumenyi n’ubuhanga mufite, bizatuma abavandimwe babakunda.”
‘Ntimukibagirwe ibyo Imana yakoze’ (Zaburi 78:7). Guy Pierce wo mu Nteko Nyobozi yatangiye disikuru ye asobanura ko imyifatire y’abana, yaba myiza cyangwa mibi, iba igaragaza uko ababyeyi be bateye (Imigani 20:11). Mu buryo nk’ubwo, ibyo dukora bigaragaza kamere ya Data wo mu ijuru. Bibiliya igira iti “dore ikigaragaza abana b’Imana n’abana ba Satani: umuntu wese udakora ibyo gukiranuka ntaturuka ku Mana.” —1 Yohana 3:10.
Umuvandimwe Pierce yavuze ko abo banyeshuri batumiriwe kujya kwiga Ishuri rya Gileyadi bitewe n’uko bafite imico myiza ya gikristo, urugero nko kwicisha bugufi. Yabibukije ko bagomba gukomeza kwicisha bugufi. Ibyo bize ntibibagira abantu baruta abandi. Ahubwo bibafasha kugira uruhare mu kubungabunga ubumwe bw’abavandimwe babo ku isi hose, kandi bakabaha urugero rwiza bicisha bugufi (Zaburi 133:1). Yaravuze ati “ubu noneho mufite ibikenewe kugira ngo mwige byinshi kurushaho, mumenye Yehova Imana kandi muyisobanukirwe.”
“Ibyo twakoze ni byo twagombaga gukora.” William Samuelson, umugenzuzi w’Urwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi, yabajije abanyeshuri ati “byagenda bite niba inshingano duhawe idahuje n’ibyo twifuzaga?” Dushobora gukura isomo ku bivugwa muri Luka 17:7-10, havuga ngo “nuko rero, namwe nimumara gukora ibintu byose mushinzwe, mujye muvuga muti ‘turi abagaragu batagira umumaro. Ibyo twakoze ni byo twagombaga gukora.’” Twigereranyije na Databuja Yehova, wasanga turi “abagaragu batagira umumaro.”
Abanyeshuri bamaze ibyumweru byinshi biga. Hari abo byagoye cyane. Umuvandimwe Samuelson yaravuze ati “ariko mwakoze ibyo mwagombaga gukora! Kandi murabona ko byabagiriye akamaro; byabongereye ukwizera.” Uwo muvandimwe yashoje agira ati “mukwiriye guterwa ishema n’umwanya wihariye mufite wo gukorera Umutware w’ijuru n’isi, muri ibisonga byizerwa.”
“Nimuhura n’ingorane mujye mwibuka amasezerano ya Yehova.” Sam Roberson, wungirije Umugenzuzi w’Urwego Rushinzwe Amashuri ya Gitewokarasi, yaburiye abanyeshuri ko hari igihe bazahura n’ibintu bibaca intege. Bityo yasabye abanyeshuri kujya bibuka ingero z’abantu bavugwa muri Bibiliya Imana yafashije. Urugero, Mose yijeje Yosuwa ko ‘Yehova atazamusiga cyangwa ngo amutererane burundu’ (Gutegeka kwa Kabiri 31:8). Ni ko byagenze, kuko igihe Yosuwa yari hafi gupfa, yavuze ati “nta sezerano na rimwe mu yo Yehova Imana yanyu yabasezeranyije ritasohoye.”—Yosuwa 23:14.
Yehova asezeranya abagaragu be ati “sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana” (Abaheburayo 13:5). Atwizeza ko azakora ibihuje n’izina rye bwite, ari ryo Yehova (“Ituma bibaho”), kandi ko azaba igikenewe cyose kugira ngo yite ku bagaragu be. Umuvandimwe Roberson yabwiye abanyeshuri ati “ntimuzigere mucogora. Ntimuzacike intege. Muzirikane ko Yehova atazigera abatererana, habe na rimwe.”
“Ijwi ryabo ryageze mu isi yose” (Abaroma 10:18). Mark Noumair, umwarimu mu Ishuri rya Gileyadi yasabye abanyeshuri kuvuga cyangwa kwerekana ibintu bishimishije babonye mu murimo wo kubwiriza, aho i Patterson. Urugero, umugabo n’umugore we baturutse muri Afurika y’Epfo bashimishijwe no kubwiriza abagore batatu bakomoka mu gihugu cyabo, bakavugana mu rurimi rw’ikizuru no mu rurimi rw’ikizosa. Undi mugabo n’umugore we baturutse muri Sri Lanka babwirije umugabo wo mu Buhindi, ufite umugore n’umukobwa baba muri Sri Lanka. Kubera ko uwo mugabo atari yarigeze abona Bibiliya, abo Bahamya bashimishijwe no kuyimuha.
‘Mufite ibikenewe byose kugira ngo mukore umurimo mwiza wose.’ Gene Smalley, ufasha muri Komite Ishinzwe Ubwanditsi, yagize icyo abaza abagabo babiri n’abagore babo barangije iryo shuri. Bose baje baturutse muri Siyerra Lewone, kandi bavuze ukuntu nta mazi bagiraga mu nzu. Icyakora ngo ibyo si ikibazo gikomeye ugereranyije n’ibyishimo babonye byo kwigisha Bibiliya abantu 50. Bose bashimishijwe cyane n’ukuntu ibyo bize byatumye bagira ibikenewe kugira ngo bakore umurimo mwiza wose mu bihugu bazoherezwamo.—2 Timoteyo 3:16, 17.
‘Muzihangane kugeza ku iherezo na nyuma yaho.’ Gerrit Lösch wo mu Nteko Nyobozi, yatanze disikuru y’ifatizo asobanura uko abantu biruka ahantu harehare bapima umuvuduko bari bugendereho kugira ngo barangize neza isiganwa. Nubwo mu masiganwa yo hanze aha bahemba umuntu umwe, mu isiganwa rya gikristo ho abihangana bakageza imperuka bose bazahembwa.
Kwihangana bigaragazwa no gukorera Imana ubudacogora, ntutakaze ibyiringiro mu gihe cy’ingorane, ibitotezo, ibigeragezo no mu gihe utabonye ibyo wari witeze. Yesu yaravuze ati “uzihangana akageza ku iherezo ni we uzakizwa” (Matayo 24:13). Kumenya ko Yehova na Yesu babona ukuntu twihangana, biraduhumuriza. Nyuma yaho umuvandimwe Lösch yerekanye ibintu byadufasha kwihangana nubwo duhura n’ibigeragezo. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira:
Gusenga Imana “itanga ukwihangana” kandi ‘ikatwikorerera imitwaro buri munsi.’—Abaroma 15:5; Zaburi 68:19.
Kwiyemeza kuba indahemuka, wizeye ko ‘Imana ari iyo kwizerwa, kandi [ko] itazabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira.’—1 Abakorinto 10:13.
Gukomeza kugira ibyiringiro. “Kubera ibyishimo byamushyizwe imbere, yihanganiye igiti cy’umubabaro.”—Abaheburayo 12:2.
Umuvandimwe Lösch yavuze ko iki atari igihe cyo gucogora kuko tugeze ku murongo wa nyuma w’isiganwa. “Nimucyo twiruke twihanganye mu isiganwa ryadushyizwe imbere.”—Abaheburayo 12:1.
Umwe mu barangije iryo shuri yashoje iyo porogaramu asoma ibaruwa mu izina ry’abarangije iryo shuri, ashimira abateguye ayo masomo bahawe. Iyo baruwa yagaragaje ko ubumenyi bwimbitse bavanye muri Bibiliya bwatumye basobanukirwa kurushaho imigambi ya Yehova kandi bugakomeza ukwizera kwabo. Iyo baruwa yagiraga iti “twiyemeje gushyira mu bikorwa ibyiza byose twize.”