Soma ibirimo

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwirinda impanuka yashimiye Abahamya ba Yehova

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwirinda impanuka yashimiye Abahamya ba Yehova

IGIHE umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwirinda impanuka yageraga aho Abahamya barimo bubaka Inzu y’Ubwami mu nkengero z’umugi wa Sydney, muri Ositaraliya, yaravuze ati “mu hantu hose nageze hari imishinga y’ubwubatsi, aha ni ho nsanze bita ku byo kwirinda impanuka kurusha abandi bose.”

Yaranditse ati “imirimo yose yagendaga neza. . . . Hari isuku, umuntu akinjira kandi agasohoka bitamugoye; insinga z’amashanyarazi zose zinyuze hejuru kandi zifashwe n’ibikoresho bya plasitiki. Ibyuma bizimya umuriro na byo byari bihari. . . . Abakozi bose bari bambaye amakoti y’amaboko maremare n’amapantaro maremare, ingofero zikomeye n’amadarubindi. . . . Abakozi bose barafashanya.”

Victor Otter, wari uhagarariye uwo mushinga w’ubwubatsi, yaravuze ati “kwirinda impanuka tubiha agaciro cyane. “Iyo twirinze impanuka, tuba twerekana ko tubona ubuzima nk’uko Imana ibubona kandi bituma dukorana mu bumwe, twishimye. Iyo niriwe hano nkora, ntaha mfite akanyamuneza.”

Inzu y’Ubwami irimo imyanya 127, yuzuye muri Mata 2012.