Soma ibirimo

Bibiliya ya metero ebyiri

Bibiliya ya metero ebyiri

Mbere yo gusaba Abahamya ba Yehova Bibiliya mu nyandiko isomwa n’abatabona, uzabanze urebe ko ufite aho wayibika. Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yo mu nyandiko y’abatabona, iboneka mu cyongereza, icyesipanyoli n’igitaliyani. Igizwe n’imibumbe iri hagati ya 18 na 28, ku buryo ugomba kuyitereka muri etajeri ireshya nibura na metero 2.

Hari ubundi bwoko bw’izo Bibiliya bushobora gufata umwanya muto kurusha Bibiliya yandikwa ku mpapuro zabigenewe. Hari utumashini dufasha abatabona kugira icyo bandika, no kumenya ibyanditse ku bikoresho byo mu rwego rwa elegitoroniki twifashishije agakoresho kagendanwa gafite utuntu tumeze nk’udushinge tugenda tuzamuka tukanamanuka kugira ngo dukore inyuguti zo muri iyo nyandiko. Nanone umuntu utabona ashobora kumenya aho igitabo runaka kiri akanacyumva, akoresheje igikoresho cyo mu rwego rwa elegitoroniki gifata umwandiko kikawusoma.

Nanone, Abahamya bakoze porogaramu ya orudinateri ikorana n’indimi nyinshi, ishobora gushyira umwandiko usanzwe mu nyandiko y’abatabona. Iyo porogaramu iyo irimo umwandiko ucapye mu rurimi rw’umwimerere, hakaba hari n’inyuguti zo mu nyandiko y’abatabona, ihita ifata uwo mwandiko usanzwe ikawuhindura mu nyandiko y’abatabona. Nanone iyo porogaramu ishyira igitabo runaka mu bwoko bw’ifayili abatabona bashobora gusoma bitabagoye. Iryo koranabuhanga rizafasha abantu mu gusohora ibitabo byo mu nyandiko y’abatabona, hakubiyemo na Bibiliya, mu rurimi urwo ari rwo rwose rugira iyo nyandiko, hakubiyemo n’indimi zidakoresha inyuguti z’ikiromani.

Abahamya bamaze imyaka irenga 100 basohora ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu nyandiko y’abatabona, ku buryo ubu biboneka mu ndimi 19. Nubwo abatabona bashobora kubona ibyo bitabo nta kiguzi, abenshi batanga impano ku bushake.

Mu gihe cyashize, iyo habaga hasohotse igitabo mu ikoraniro ry’Abahamya, ababaga bateranye babwirwaga ko abifuza icyo gitabo mu nyandiko y’abatabona bari kuzagitumiza nyuma yaho. Mu mwaka ushize, ibiro by’ishami byo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika zasabye amatorero yo muri icyo gihugu ko yabimenyesha ikoraniro abantu benshi batabona bazateraniramo, n’ubwoko bw’inyandiko bifuza (impapuro zabigenewe, utumashini dufasha abatabona kugira icyo bandika, cyangwa ibyuma bifata umwandiko bikawusoma).

Inyandiko zagenewe abatabona zarapakiwe zoherezwa ahabereye amakoraniro yari yateranyemo abantu batabona, ibyo bituma babonera rimwe n’abandi ibitabo byasohotse. Ibyo mu rwego rwa elegitoroniki baje kubyohererezwa nyuma y’icyumweru ikoraniro ribaye, binyujijwe kuri aderesi yabo yo kuri interineti.

Hari Umuhamya utabona wagize ati “kuba naraboneye rimwe n’abandi ibitabo byasohotse, byatumye numva ko ari imigisha. Muri Zaburi 37:​4, havuga ko Yehova azaduha ibyo umutima wacu wifuza. Muri izi mpera z’icyumweru, yarabiduhaye pe!” Hari undi wahise asuka amarira maze aravuga ati “burya nanjye baranzirikana. Ndashimira Yehova cyane kuko natwe atwitaho.”