Soma ibirimo

Gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona bo muri Afurika

Gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona bo muri Afurika

Abantu bafite ubumuga bwo kutabona bo mu bihugu bimwe na bimwe bikiri mu nzira y’amajyambere, hari ibintu byiza bitabageraho ugereranyije n’abo mu bindi bihugu. Hari n’igihe usanga barabaye ibicibwa kandi ntibabone ibintu byabafasha gukora ibintu by’ibanze, ubusanzwe abantu badafite ubwo bumuga babona ko byoroheje. Urugero, kujya guhaha ku isoko, kujya gutega imodoka cyangwa ibindi bibazo birebana no kumenya amafaranga, bishobora kubagora cyane. Gusoma na byo bishobora kubagora, kuko bose atari ko bazi gusoma inyandiko y’abatabona. Niyo bashoboye gusoma iyo nyandiko, kubona ibitabo biri mu rurimi rwabo usanga ari ikibazo cy’ingorabahizi.

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka isaga 100 bandika ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bigenewe abantu bafite ubumuga bwo kutabona. Urugero, mu rwego rwo kugeza ibyo bitabo ku basoma ururimi rw’igicicewa rwo muri Malawi, Abahamya ba Yehova baherutse koherezayo imashini zicapa n’iziteranya ibitabo, zivuye mu Buholandi.

Leo ufite uburambe mu kazi ko gucapa ibitabo biri mu nyandiko y’abatabona, yavuye ku biro by’Abahamya ba Yehova byo muri Burezili ajya muri Malawi. Yatoje ikipi y’abantu batanu gukoresha izo mashini hamwe na porogaramu ya orudinateri yakozwe n’Abahamya, yifashishwa mu gukora umwandiko w’abatabona. Iyo porogaramu ifata umwandiko usanzwe ikawuhindura mu mwandiko w’abatabona w’igicicewa. Kugira ngo ibyo bigerwaho, byabaye ngombwa ko abakoresha iyo porogaramu bakora imbonerahamwe igaragaza inyuguti zikoreshwa mu rurimi rw’igicicewa hamwe n’inyuguti zikoreshwa mu nyandiko y’abatabona. Hanyuma iyo porogaramu ifata za nyuguti zisanzwe ikazihinduramo izisomwa n’abatabona, kandi igakora igitabo ku buryo kugisoma byorohera abatabona. Iyumvire icyo bamwe mu bantu bo muri Malawi bavuze kuri ibyo bitabo byo mu nyandiko y’abatabona.

Munyaradzi: Ni umukobwa w’imyaka 30 ufite ubumuga bwo kutabona ukora igihe gito kuri radiyo kandi akagira n’ikiganiro cye ayobora kuri iyo radiyo. Nanone amara amasaha 70 buri kwezi yigisha abandi ibyerekeye Bibiliya. Yaravuze ati “mbere najyaga mbona ibitabo biri mu nyandiko yacu mu rurimi rw’icyongereza, ariko aho mariye kujya mbibona mu rurimi rwanjye kavukire byankoze ku mutima. Nishimira cyane imihati Abahamya bagenzi banjye bashyizeho n’ubutunzi bakoresheje kugira ngo badufashe kubona ibitabo biri mu nyandiko y’abatabona mu rurimi rwacu. Ibyo binyereka ko tutibagiranye kandi ko hari abazi ko dufite akamaro.”

Francis: Ni Umuhamya uba mu majyaruguru ya Malawi. Kubera ko afite ubumuga bwo kutabona, mbere yabwiraga abandi ngo bamusomere. Igihe yahabwaga ku ncuro ya mbere ibitabo byo mu nyandiko y’abatabona biri mu gicicewa, yariyamiriye ati “ubanza ndota! Ibi ntibisanzwe rwose!”

Loyce: Na we afite ubumuga bwo kutabona kandi amara igihe kinini yigisha abandi Bibiliya. Yafashije abantu 52 guhinduka, bagira imibereho myiza. Abigenza ate? Yigisha abantu bafite ibitabo bisanzwe ariko we agakoresha ibiri mu nyandiko y’abatabona. Ibyo bitabo byose byandikwa n’Abahamya ba Yehova.

Loyce yigisha umuntu Bibiliya

Leo, umwe twigeze kuvuga haruguru waturutse muri Burezili, yaravuze ati “guha abantu ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya biri mu nyandiko y’abatabona, maze ukirebera ukuntu ibyishimo bibasaga iyo bamaze kumva ko biri mu rurimi rwabo, birashimisha cyane! Abenshi muri bo bavuze ko bashimira Yehova cyane kandi ko bishimiye kubona ibyo bitabo kuko bibafasha kwitegurira amateraniro no gukora umurimo wo kubwiriza. Hehe no gusaba abandi ngo babasomere! Ubu ni bwo twavuga ko biyigisha by’ukuri kuko bitakiri ngombwa ko bafashwa n’undi muntu. Ubu bashobora gufasha imiryango yabo gukura mu buryo bw’umwuka. Ibi bitabo bibafasha kurushaho kwegera Yehova.”