Soma ibirimo

Kwamamaza urubuga rwa JW.ORG mu imurika ryabereye i Toronto

Kwamamaza urubuga rwa JW.ORG mu imurika ryabereye i Toronto

Guhera ku itariki ya 13 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2014, i Toronto habereye imurika ry’ibitabo. Abantu basaga 20.000 bitabiriye iryo murika ryamaze iminsi ine.

Abahamya ba Yehova na bo bari mu baje muri iryo murika bafite akazu keza cyane gakeye. Nanone hari ahantu berekanaga uko wakoresha urubuga rwacu ukoresheje tabuleti.

Hari umugabo wari mu bateguye iryo murika wavuze ati “urubuga rwanyu ruhuje n’igihe tugezemo. Numva abandi baje muri iri murika bafite byinshi babigiraho.” Abasuraga ako kazu twamurikiragamo bavugaga ko urubuga rwacu rukoranywe ubuhanga, kurukoresha bitagoye kandi ko rutanga ibisubizo by’ibibazo abantu bakunze kwibaza. Nanone batangajwe n’ukuntu urubuga rwacu rufasha abantu guhangana n’ibibazo bahura na byo mu buzima.

Abahamya bari bitangiye gusobanurira abantu muri iryo murika, batangajwe no gusanga hari abantu benshi batari bazi urubuga rwa jw.org mbere y’uko iryo murika riba. Mu bantu bose basuye aho twamurikiraga, hafi ya bose bemeye udukarita turiho aderesi yacu cyangwa inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Twakura he ibisubizo by’ibibazo bikomeye mu buzima?Abenshi bavuze ko bifuza kongera gusura urubuga rwacu kandi hari bamwe bemeye ko Abahamya ba Yehova babasura iwabo.

Kubera ko umunsi wo kuwa gatanu wari ugenewe abana, Abahamya baberetse filimi z’abakiri bato ziri ku rubuga rwa jw.org. Amatsinda atandukanye y’abanyeshuri baherekejwe n’abarimu babo bazaga kureba izo videwo.

Umugabo ukora mu kigo gicapa Bibiliya wari uvuye mu mugi wa Chicago yaje aho twamurikiraga ibitabo maze avuga ko BibiliyaUbuhinduzi bw’isi nshya ikoze neza cyane. Yifuje kubonana n’abayicapye maze bamuha agakarita kariho aderesi y’Abahamya.

Urubuga rwacu ruboneka mu ndimi zisaga 700. Abaje aho imurika ryaberaga barusuye mu ndimi 16, ari zo: icyamuhariki, icyesipanyoli, icyongereza, icyorudu, igifaransa, igihindi, igikoreya, igiporutugali, igishinwa, igisuwede, igitamili, igitigirinya, ikibengali, ikigiriki, ikigujarati n’ikiviyetinamu.

Umuhamya wakiraga abashyitsi baje aho Abahamya bamurikiraga, yavuze ko hari itandukaniro riri hagati yo kubwira abantu iby’urubuga rwacu no kurubereka. Yaravuze ati “twabonye uburyo bwiza bwo kwamamaza urubuga rwacu.”