Bitanze babikunze muri Guyana
Joshua wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wigeze kujya kubwiriza muri Guyana, yaravuze ati: “Sinabona uko nsobanura ibyishimo biterwa no kujya kubwiriza aho ubufasha bukenewe.” Ibyo abihuriyeho n’abandi Bahamya ba Yehova benshi bigeze kujya kubwiriza muri icyo gihugu cyo mu magepfo ya Amerika. a Ni ayahe masomo twabigiraho? Ayo masomo yagufasha ate kwitegura niba wifuza kujya kubwiriza mu kindi gihugu?
Ni iki cyatumye bafata uwo mwanzuro?
Mbere y’uko Umuhamya witwa Linel ajya muri Guyana, yabanje kubwiriza mu ifasi idakunze kubwirizwamo yo mu gihugu akomokamo. Yaravuze ati: “Itsinda ry’ababwiriza bagera kuri 20 ryahawe inshingano yo kubwiriza mu gace k’icyaro cyo muri Virijiniya. Umurimo wo kubwiriza twahakoreye n’ubucuti twagiranye n’abantu baho mu byumweru bibiri twahamaze, byahinduye byinshi kuri ge. Byatumye niyemeza gukorera Yehova.”
Umugabo witwa Garth n’umugore we Erica bamaze igihe kirekire batekereza uko bajya kubwiriza mu kindi gihugu, maze bahitamo kujya muri Guyana. Ni iki cyatumye bafata uwo mwanzuro? Erica yaravuze ati: “Ge n’umugabo wange twari tuzi umuryango wimukiyeyo. Ibyishimo bari bafite, ni byo byatumye natwe twifuza kujyayo.” Erica n’umugabo we Garth bamaze imyaka itatu babwiriza muri icyo gihugu, kandi bavuga ko iyo nshingano yabashimishije cyane. Garth yaravuze ati: “Twabonye uko kubwiriza mu kindi gihugu bimera, kandi twarabikunze cyane.” We n’umugore we bize ishuri rya Gileyadi, maze boherezwa muri Boliviya.
Biteguye bate?
Iyo dukurikije amahame yo muri Bibiliya, bidufasha koroshya ubuzima (Abaheburayo 13:5). Nanone Bibiliya idusaba kubanza kwitonda mbere yo gufata umwanzuro (Luka 14:26-33). Ibyo ni na ko bigenda mu gihe umuntu ateganya kwimukira mu kindi gihugu. Garth yaravuze ati: “Kugira ngo ge na Erica twimukire muri Guyana, twabanje koroshya ubuzima. Twahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi twakoraga, tugurisha inzu yacu n’ibindi bintu twari dutunze tutari tugikeneye. Ibyo byadufashe imyaka runaka. Hagati aho, twajyaga gusura icyo gihugu kugira ngo dukomeze kugira cya kifuzo cyo kujya kubwirizayo.”
Ikindi kintu umuntu agomba kubanza gusuzuma, ni uko azabaho nagerayo. Hari igihe abagiye kubwiriza mu bindi bihugu bikeneye ubufasha baba bashobora gukora indi mirimo. Hari abakora imirimo n’ubundi bakoraga bakiri iwabo, bifashishije ikoranabuhanga rya mudasobwa. Abandi bo bahitamo kujya mu bihugu bakomokamo bagakora igihe gito. Ibyo ni byo Paul na Sinead bo muri Irilande bakoze kuko basubira iwabo rimwe mu mwaka. Ibyo byabafashije kumara imyaka 18 babwiriza muri Guyana, kandi irindwi muri yo bayimazeyo umwana wabo amaze kuvuka.
Muri Zaburi ya 37:5 hagira hati: “Iragize Yehova mu nzira yawe; Umwishingikirizeho na we azagira icyo akora.” Christopher na Lorissa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamaze igihe kinini basenga Yehova, ngo azabafashe kujya kubwiriza mu kindi gihugu. Nanone, muri gahunda zabo z’iby’umwuka, basuzumaga ibyo bakora kugira ngo bazagere kuri iyo ntego yabo, kugira ngo bamenye ibyiza byo kwimukira mu kindi gihugu n’ingorane bashobora guhura na zo. Bahisemo kujya muri Guyana, kubera ko bitari bubasabe kwiga urundi rurimi, kuko hakoreshwa Icyongereza.
Nanone bakoze ibihuje n’ihame dusanga mu Migani 15:22, hagira hati: “Iyo hatabayeho kujya inama imigambi iburizwamo, ariko aho abajyanama benshi bari irasohozwa.” Bandikiye ibiro by’ishami bigenzura umurimo muri Guyana, b bagaragaza ikifuzo cyabo. Nanone basobanuje amakuru arebana n’ubuvuzi bwo muri icyo gihugu, ikirere cyaho n’umuco waho. Ibiro by’ishami byabasubije ibibazo bibazaga, kandi bibahuza n’inteko y’abasaza bo mu gace bifuzaga kwimukiramo.
Linel, twavuze haruguru, ubu ni umugenzuzi usura amatorero muri Guyana. Mbere y’uko ajyayo, na we yakurikije ibivugwa mu ihame riboneka mu Migani 15:22. Yaravuze ati: “Uretse kuba narabitse amafaranga, nabanje no kuganira n’abigeze kujya kubwiriza mu kindi gihugu. Nabiganiriyeho n’abagize umuryango wange, abasaza b’itorero ndetse n’umugenzuzi w’akarere kacu. Nanone nasomye ingingo nyinshi zo mu bitabo byacu zivuga ku birebana no kujya kubwiriza ahakeneye ubufasha.”
Abenshi mu bifuza kujya kubwiriza mu bindi bihugu, babanza kujya kuhasura. Joseph na Christina baravuze bati: “Twabanje kujya muri Guyana, tumarayo amezi atatu. Ibyo byari bihagije ngo tumenye ibyo twari kuzakenera. Hanyuma twasubiye mu rugo, nuko twimukirayo.”
Ni ibiki bahinduye?
Abantu bajya kubwiriza ahakenewe ababwiriza, baba bagomba kwigomwa kandi biteguye kwemera ubuzima bw’aho bimukiye n’umuco waho, kugira ngo bishimire umurimo bahakorera. Urugero, abantu bava mu bihugu bibamo ubukonje bakajya mu bihugu bibamo ubushyuhe, bakunze kuhasanga udukoko dutandukanye. Joshua wavuzwe haruguru, yagize ati: “Ni ubwa mbere nari mbonye ibiheri, ariko ubanza ibyo muri Guyana ari binini cyane. Ariko naje kubimenyera. Nanone namenye ko iyo ugiriye isuku inzu yawe, ibiheri bigabanuka. Ibyo bisaba koza ibyombo, kumena imyanda no gusukura mu nzu kenshi.”
Nanone, kwimukira mu kindi gihugu bisaba kumenyera ibyokurya byaho n’uko bitekwa. Joshua yaravuze ati: “Ge na mugenzi wange twasabye abavandimwe n’abadada kutwigisha uko bakoresha ibirungo byaho. Tumaze kumenya uko bitekwa, twatangiye kujya dutumira abagize itorero kugira ngo dusangire na bo. Ubwo ni uburyo bwiza bwo kumenyana na bo ndetse no kubagira inshuti.”
Paul na Kathleen bagize icyo bavuga ku mico, bagira bati: “Twagombaga guhindura uko tubona ibintu; urugero nk’ibyo twabonaga ko ari ikinyabupfura n’imyambarire twabonaga ko ikwiriye, twasanze bitandukanye. Ubwo rero icyo twasabwaga ni ukwirinda gutandukira amahame ya Yehova, ahubwo tukicisha bugufi kandi tukaba twiteguye kugira ibyo duhindura. Guhuza n’umuco w’aho twimukiye bidufasha kugirana ubucuti n’abagize itorero kandi umurimo wo kubwiriza ukadushimisha.”
Byabagiriye akahe kamaro?
Joseph na Christina bagaragaje ibyishimo benshi bagaragaza, bagira bati: “Ibibazo duhura na byo nta ho bihuriye n’imigisha myinshi tubona. Kuva mu buzima bwiza twarimo, byadufashije guhindura ibyo dushyira mu mwanya wa mbere. Ubu ibyo twahoze tubona ko ari iby’ingenzi byarahindutse. Ibintu byose twahuye na byo, byatumye twiyemeza gukomeza gukorera Yehova. Ubu turishimye kandi turanyuzwe rwose!”
Erica wavuzwe haruguru, yaravuze ati: “Kujya kubwiriza ahakenewe ababwiriza benshi, byatumye ge n’umugabo wange turushaho kwiringira Yehova. Twiboneye ukuntu yagiye adufasha mu buryo tutatekerezaga. Iyo ge n’umugabo wange tubiganiriyeho, turushaho kunga ubumwe.”