“Nari maze igihe ntegereje ko mwazampamagara”
Ed n’umugore we Jennie, batangiye kugerageza kubwiriza bakoresheje telefone mu mwaka wa 2010. a Jennie yaravuze ati: “Sinabikunze rwose, nabwiye umugabo wanjye ko ntazongera kubikora.” Ed na we byari uko. Yaravuze ati: “Sinkunda kwitaba telefone z’abantu bamamaza ibicuruzwa, ubwo rero nishyiragamo ko n’abantu nari guhamagara mbwiriza ari uko bari kudufata bakumva tubabangamiye.”
Igihe icyorezo cya COVID-19 cyatangiraga, Abahamya ba Yehova bahagaritse kubwiriza ku nzu n’inzu. Ariko kubera ko bumvira itegeko rya Yesu ryo gutangaza ubutumwa bwiza, bakomeje gukora uwo murimo cyane cyane bakoresheje amabaruwa na telefone (Matayo 24:14; 28:19, 20). Nanone kandi amateraniro bagira, hakubiyemo n’iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza yose yakorerwaga ku ikoranabuhanga rya videwo. Hari iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza, ryatumye Ed yongera kugerageza kubwiriza akoresheje telefone nubwo byamugoraga. Yumvise ameze ate igihe yari agiye guhamagara umuntu wa mbere? Yaravuze ati: “Numvaga mfite ubwoba ku buryo nasenze nsaba ubufasha, hanyuma mbona guhamagara. Icyo gihe ni bwo navuganye na Tyrone.” b
Tyrone n’umugore we, Edith batuye mu gace k’icyaro ko muri leta ya Kentucky, muri Amerika. Tyrone afite imyaka 83 kandi ntabona neza. Nubwo bimeze butyo, yemeye ko Ed amwigisha Bibiliya. Kugira ngo asome aho bari bwige, akoresha amalineti atuma ibintu biba binini kandi buri gihe, yigiraga Bibiliya kuri telefone.
Hashize ukwezi bigana Bibiliya na Ed, Tyrone n’umugore we Edith batangiye guterana amateraniro, bifatanya n’itorero ryo mu gace k’iwabo. Icyakora, kubera ko nta interineti bari bafite, bakurikiraga amateraniro kuri telefone. Ni iki cyatumye Edith ashishikazwa n’ukuri?
Igihe Tyrone yigaga Bibiliya, Ed na Jennie, bumvaga Edith yongorera umugabo we ibisubizo cyangwa amufasha gushaka imirongo yo muri Bibiliya. Ariko Edith we ntiyigeze ashishikazwa no kwiga Bibiliya. Jennie yaravuze ati: “Wumvaga Edith avuga nk’umuntu ubabaye, ariko njye na Ed ntitwari dusobanukiwe impamvu.”
Umunsi umwe barimo kwiga, Jennie yumvise ashaka kuvugisha Edith. Ubwo rero igihe yumvaga ashobora kumuvugisha yasabye Ed telefone maze aravuga ati: “Tyrone, ndumva umugore wawe ari kuvugira hafi yawe, nifuzaga kumusaba ko yadusomera umurongo cyangwa akaduha igitekerezo.”
Hashize umwanya bacecetse, Edith yavugiye kuri telefone mu ijwi rituje ati: “Nari maze igihe ntegereje ko nanjye muzamvugisha.” Nuko yongeraho ati: “Ndi Umuhamya wa Yehova, maze imyaka 40 narakonje.”
Jennie yaratangaye maze amubwira yishimye cyane ati: “Yooo! Uri umudada!” Nuko bombi batangira kurira.
Hatarashira igihe, Ed yahaye Edith agatabo Garukira Yehova. Mu cyumweru cyakurikiyeho, Ed na Jennie babonye ko Edith yahindutse. Ed yaravuze ati: “Mbere wumvaga mu ijwi rye harimo agahinda, none ubu wumva avuga yishimye.” Edith yongeye kugira amajyambere kandi ubu ni umubwiriza w’ubutumwa bwiza urangwa n’ibyishimo. Muri Nyakanga 2022, umugabo we yarabatijwe.
Iyo Ed ashubije amaso inyuma, akibuka uko yabonaga umurimo wo kubwiriza akoresheje telefone, nanone yibuka ikiganiro yagiranye Tyrone. Ed amaze gusomera Tyrone umurongo wo muri Yohana 6:44 maze akamusobanurira ko Yehova ari we utuma abantu bamenya ukuri, Tyrone yarabyemeye, maze yongeraho ati: “Nari maze igihe ntegereje ko mwazampamagara.” Jennie n’umugabo we Ed bishimira ko bagize ubutwari bakongera kugerageza kubwiriza bakoresheje terefone. Jennie yaravuze ati: “Yehova yaduhaye umugisha.”