12 UGUSHYINGO 2024
AMAKURU YO KU ISI HOSE
Hashize imyaka 25 ibiro by’ishami byo muri Afurika y’Iburasirazuba bitangiye umushinga wihariye wo kubaka Amazu y’Ubwami
Hubatswe Amazu y’Ubwami agera hafi ku 1.000.
Muri uyu mwaka wa 2024, hazaba huzuye imyaka 25, ibiro by’ishami bya Afurika y’Iburasirazuba bitangiye umushinga wihariye wo kubaka Amazu y’Ubwami. Ibyo biro by’ishami bigenzura umurimo ukorerwa mu gihugu cya Kenya, Sudani y’Epfo, Sudani na Tanzaniya.
Mu mwaka wa 1999, Inteko Nyobozi yemeje gahunda a yo kubaka Amazu y’Ubwami agera kuri 88 mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Ibiro by’ishami byari bifite amafaranga menshi, byagize uruhare muri iyo gahunda, bituma izo Nzu z’Ubwami zubakwa (2 Abakorinto 8:13-15). Nanone, Abahamya bafite ubuhanga mu kubaka Amazu y’Ubwami, bagiye bajya mu bihugu bitandukanye kugira ngo batoze abavandimwe na bashiki bacu bo muri ibyo bihugu. Iyo abo bavandimwe na bashiki bacu babaga bamaze gutozwa, byatumaga bashobora gukomeza kubaka Amazu y’Ubwami muri ako gace. Kimwe mu bintu bigaragaza ko iyi gahunda yatanze umusaruro, ni ukuntu umurimo wo kubaka Amazu y’Ubwami ukomeje gukorwa mu mafasi agenzurwa n’ibiro by’ishami bya Afurika y’Iburasirazuba.
Mu mwaka wa 1999, mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami bya Afurika y’Iburasirazuba hari ababwiriza barenga 23.000, ariko hari Amazu y’Ubwami 51 gusa. Amatorero menshi yateraniraga ku karubanda, mu ngo z’abantu ndetse n’ahandi hantu bashoboraga kubona. Iyo gahunda itaratangira, abavandimwe iyo bubakaga Amazu y’Ubwami bakoreshaga ibikoresho bashoboraga kubona mu gace k’iwabo, urugero nk’ibiti, ibyondo, amabati hamwe n’amase yumye avanze n’ivu. Hari mushiki wacu witwa Nancy Ruitha, wo mu itorero rya Kingspost mu gace ka Embu muri Kenya, wibuka ukuntu guteranira muri izo Nzu z’Ubwami byabaga bimeze. Yaravuze ati: “Inzu y’Ubwami yacu yari yubakishije amabati. Iyo habaga hashushye, wagira ngo turi mu cyocyezo, noneho imvura yagwa bwo hakaba urusaku rwinshi cyane ku buryo utashoboraga kumva umuntu uri kuvuga. Twishimira kuba noneho dufite Inzu y’Ubwami yubakishijwe amabuye aho kuba amabati. Ubu dushobora gukurikira neza amateraniro, kandi Inzu y’Ubwami yacu ihesha Yehova ikuzo mu gace dutuyemo.”
Igihe iyo gahunda yatangiraga, Inzu y’Ubwami ya mbere yubatswe muri Afurika y’Iburasirazuba, yubatswe mu mujyi wa Nairobi, muri Kenya. Nyuma y’imyaka 25, Inzu z’Ubwami zari mu ifasi yagenzurwaga n’ibiro by’ishami bya Afurika y’Iburasirazuba zavuye kuri 51 zigera hafi ku 1.000.
Haracyakenewe Amazu y’Ubwami menshi muri iyo fasi, kubera ko abantu bakomeje kwemera ubutumwa bw’Ubwami ari benshi. Umuvandimwe Timothy Stephens, wungirije uhagarariye Urwego Rushinzwe Ubwubatsi n’Ibishushanyo Mbonera muri Afurika y’Iburasirazuba, yaravuze ati: “Ubu, hakenewe kubakwa Amazu y’Ubwami agera ku 126 no kuvugurura mu buryo bwagutse arenga 200. Hitezwe ko mu myaka itanu iri imbere bwo, hazaba hakenewe Amazu y’Ubwami arenga ayo.”
Dushimishwa n’imirimo ikomeye ndetse no kwigomwa abavandimwe na bashiki bacu bagaragaje kugira ngo abavandimwe na bashiki bacu bo muri Afurika y’Iburasirazuba n’ahandi hose ku isi babone aho bateranira. Twizeye ko Yehova azaduha imigisha bitewe n’imihati dushyiraho kugira ngo duteze imbere gahunda yo gusenga kandi tuyishyigikire kugira ngo dusingize Yehova kandi tumuheshe ikuzo.—Yesaya 2:3.
a Mu mwaka wa 2014, iyo gahunda yasimbuwe n’Urwego Rushinzwe Ubwubatsi n’Ibishushanyo Mbonera.