Soma ibirimo

30 UGUSHYINGO 2018
KOREYA Y’EPFO

Abavandimwe bo muri Koreya barafunguwe

Abavandimwe bo muri Koreya barafunguwe

Ibiro by’ishami byo muri Koreya byatangaje ko ku itariki ya 30 Ugushyingo 2018, abavandimwe 57 bafunguwe bakongera gusubirana n’imiryango yabo. Abahamya bo hirya no hino ku isi barabyishimiye cyane kandi bakomeje gusingiza Yehova bamushimira kubera ko akomeje guha imigisha abagaragu be kandi akabashyigikira.—Kubara 6:24-26.

Dukomeje gusenga dusabira n’abandi Bahamya umunani, biteganyijwe ko bazafungurwa nibarangiza kimwe cya gatatu k’igifungo bari barakatiwe.

Abavandimwe baherutse gufungurwa bahoberana n’abagize imiryango yabo (ku ifoto iri ibumoso n’iri iburyo). Uyu muvandimwe uri ku ifoto yo hagati arimo aravugana n’abanyamakuru hanze ya gereza.