Soma ibirimo

Abahamya bifatanyije muri gahunda idasanzwe yo kubwiriza mu mujyi wa Osaka (ibumoso) na Tokyo (hejuru iburyo no hasi)

30 NYAKANGA 2024
U BUYAPANI

Abahamya ba Yehova bo mu bihugu birindwi bifatanyije muri gahunda idasanzwe yo kubwiriza mu Buyapani

Abahamya ba Yehova bo mu bihugu birindwi bifatanyije muri gahunda idasanzwe yo kubwiriza mu Buyapani

Kuva ku itariki ya 13 Gicurasi kugeza ku ya 2 Kamena 2024, Abahamya babarirwa mu bihumbi bo mu Buyapani bifatanyije muri gahunda idasanzwe yo kubwiriza mu mijyi ya Osaka na Tokyo, mu Buyapani. Nanone hari Abahamya bagera kuri 350 baturutse muri Ositaraliya, muri Kanada, mu Bufaransa, mu Budage, muri Nouvelle zélande, muri Koreya y’Epfo no muri Amerika baza kwifatanya muri iyo gahunda.

Umujyi wa Tokyo n’uwa Osaka bituwe n’abaturage barenga miriyoni 15. Abavandimwe bo muri iyo mijyi babwirizanyije n’abavandimwe baturutse mu yindi mijyi n’ibindi bihugu. Bishimiye ibiganiro biteye inkunga bagiranaga kandi batangiye kwigisha Bibiliya abantu benshi.

Mushiki wacu wo muri Ositaraliya ari kumwe na mushiki wacu wo mu Buyapani, muri iyo gahunda idasanzwe

Hari mushiki wacu wabwirizaga ku kagare, wasenze asaba ko yabona umuntu wifuza kwiga Bibiliya. Nyuma yaho gato, hari umugabo waje avuga ko yifuza kumenya byinshi kuri Bibiliya. Kubera ko uwo mugabo yavugaga Igishinwa, uwo mushiki wacu yamushakiye umuvandimwe uvuga Igishinwa bajya baganira. Kandi nyuma y’iminsi ibiri, uwo mugabo yagiye mu materaniro.

Hari undi mushiki wacu wari uri kubwiriza ku nzu n’inzu, weretse umugore videwo ivuga ngo: “Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?” Nyuma yo kuyireba, uwo mugore yabwiye uwo mushiki wacu ati: “Nanjye ibi bibazo byose bivuzwe muri iyi videwo najyaga mbyibaza.” Yahise yemera kwiga Bibiliya yishimye kandi nyuma yo kuganira na mushiki wacu yagiye mu materaniro yakurikiyeho.

Abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero rya Honmachi ryo mu mujyi wa Osaka, bari kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu baturutse mu bindi bihugu, bari gutanga ikaze mbere y’uko iyo gahunda yihariye yo kubwiriza itangira

Nanone iyo gahunda yatumye abayifatanyijemo babona uburyo bwo kwishimira urukundo ruranga umuryango wacu w’abavandimwe bo ku isi hose. Mushiki wacu witwa Aika ufite imyaka 20 utuye mu mujyi wa Tatsuno mu Buyapani, yaravuze ati: “Ibi ni ibihe umuntu adashobora kwibagirwa. Nshimira Yehova cyane kuba yaremeye ko nifatanya muri iyo gahunda.” Umusaza w’itorero witwa Akihiro, yaravuze ati: “Twatewe inkunga no gukorana n’abavandimwe na bashiki bacu baturutse mu bindi bihugu. Ibyo byatumye turushaho kuryoherwa n’umurimo.”

Turashimira cyane abavandimwe na bashiki bacu bo mu Buyapani n’abaturutse mu bindi bihugu, bitanze ku bushake kugira ngo bifatanye muri iyi gahunda idasanzwe maze ‘bakarangurura amajwi basingiza Yehova.’—Zaburi 110:3; Ezira 3:11.