Soma ibirimo

Amazu yangijwe n’inkubi y’umuyaga ya Shanshan mu karere ka Miyazaki mu Buyapani

5 NZERI 2024
U BUYAPANI

Inkubi y’umuyaga yangije byinshi mu Buyapani

Inkubi y’umuyaga yangije byinshi mu Buyapani

Ku itariki ya 29 Kanama 2024, inkubi y’umuyaga yiswe Shanshan yateje inkangu mu ntara ya Kagoshima mu Buyapani, hamwe n’umuyaga mwinshi cyane wari ufite umuvuduko wari ku birometero hafi 160 ku isaha. Hari ibindi bice by’igihugu, urugero nka Kanto, Kyushu na Tokai byagushije imvura nyinshi cyane. Iyo mvura yateje inkangu n’umwuzure wangije imihanda ndetse n’amazu. Iyo nkubi y’umuyaga yishe abantu bagera ku 8 n’aho abarenga 120 barakomereka.

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Ababwiriza 3 barakomeretse

  • Amazu 245 yarangiritse bidakabije

  • Amazu y’Ubwami 8 yarangiritse bidakabije

  • Amatariki amwe mu makoraniro y’iminsi itatu yo mu duce twagezweho n’iyo nkubi y’umuyaga yagombaga kubera yarahindutse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Abagenzuzi b’uturere n’abasaza b’itorero bo muri utwo duce barimo gufasha abagizweho ingaruka n’ibyo biza kandi bakabahumuriza bifashishije Bibiliya

Nubwo iyo nkubi y’umuyaga yateye benshi agahinda n’umubabaro, dukomezwa n’ukuntu Yehova ‘adufasha kandi akaduhumuriza.’—Zaburi 86:17.