Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Abaroma 5:8—‘Kristo yadupfiriye tukiri abanyabyaha’

Abaroma 5:8—‘Kristo yadupfiriye tukiri abanyabyaha’

 “Imana yo yatweretse urukundo rwayo ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.”—Abaroma 5:8, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha.”—Abaroma 5:8, Bibiliya Yera.

Ibisobanuro by’umurongo wo mu Baroma 5:8

 Yehova a Imana yagaragaje urukundo rwinshi igihe yemeraga ko umwana we Yesu Kristo apfira abantu b’abanyabyaha (Yohana 3:16). Kubera ko abantu ari abanyabyaha babangukirwa no gukora ibinyuranye n’amahame akiranuka y’Imana (Abakolosayi 1:21, 22). Icyakora, Imana yatumye twiyunga na yo binyuze “ku rupfu rw’umwana wayo” (Abaroma 5:10). Ibyo bituma dushobora kugirana ubucuti n’Imana muri iki gihe, ndetse tukagira n’ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu gihe kizaza.—Abaroma 5:11; 1 Yohana 4:9, 10.

Imimerere umurongo wo mu Baroma 5:8 wanditswemo

 Aya magambo intumwa Pawulo yayandikiye Abakristo babaga i Roma. Mu gice cya 5 k’iyi baruwa, Pawulo yasobanuriye Abakristo impamvu bagomba kwishima kandi bakagira ibyiringiro (Abaroma 5:1, 2). Ibyo byiringiro “ntibituma umuntu amanjirwa,” kubera ko bishingiye ku rukundo rwinshi Imana yagaragarije abantu ibinyujije kuri Yesu (Abaroma 5:5, 6). Yesu yakomeje kumvira Imana mu buryo butunganye, ibintu umuntu wa mbere Adamu atigeze akora (Abaroma 5:19). Kuba Adamu atarumviye byakururiye abamukomotseho icyaha n’urupfu (Abaroma 5:12). Ariko kuba Yesu yarumviye mu buryo butunganye, kandi agatanga ubuzima bwe ho igitambo, byatumye abantu bumvira bagira ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.—Abaroma 5:21.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana nk’uko bigaragara muri Bibiliya.—Yeremiya 16:21.