Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Yeremiya 29:11​—“Nzi neza ibyo ntekereza kubagirira”

Yeremiya 29:11​—“Nzi neza ibyo ntekereza kubagirira”

 “‘Nzi neza ibyo ntekereza kubagirira,’ ni ko Yehova a avuga. ‘Ni amahoro si ibyago, kugira ngo muzagire imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro.’”—Yeremiya 29:11, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “‘Nzi imigambi mbafitiye.’ Ni ‘imigambi ibazanira amahoro si ibakururira ibyago, ahubwo ni imigambi ibaha amizero y’igihe kizaza.’”—Yeremiya 29:11, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

Ibisobanuro by’umurongo wo muri Yeremiya 29:11

 Yehova yasezeranyije abamusenga ko yari kuzabaha amahoro. Nubwo ayo magambo yandikiwe abantu ba kera, aracyagaragaza ibyo Imana itekereza muri iki gihe. Ni “Imana itanga ibyiringiro” (Abaroma 15:13). N’ubundi kandi, yandikishije ayo masezerano kugira ngo “tugire ibyiringiro” n’ikizere k’ejo hazaza.—Abaroma 15:4.

Imimerere umurongo wo muri Yeremiya 29:11 wanditswemo

 Ayo magambo yari mu rwandiko rwohererejwe Abisirayeli bari baravanywe i Yerusalemu bakajyanwa mu bunyage i Babuloni b (Yeremiya 29:1). Imana yari yarabwiye abajyanywe mu bunyage ko bari kugumayo igihe kirekire kandi ko bagombaga kubaka amazu, bagahinga kandi bakabyara abana (Yeremiya 29:4-9). Icyakora Imana yongeyeho iti: “Nimurangiza imyaka mirongo irindwi i Babuloni, nzabitaho nsohoze ijambo ryiza nababwiye mbagarure [muri Yerusalemu]” (Yeremiya 29:10). Ubwo rero, Imana yabizezaga ko itazabibagirwa kandi ko amaherezo yari kuzabagarura iwabo i Yerusalemu.—Yeremiya 31:16, 17.

 Imana yashohoje ibyo yasezeranyije Abisirayeli. Babuloni yigaruriwe n’umwami w’u Buperesi witwaga Kuro nk’uko Imana yari yarabihanuye (Yesaya 45:1, 2; Yeremiya 51:30-32). Nyuma yaho, Kuro yemereye Abayahudi gusubira iwabo. Nyuma y’imyaka 70, bongeye gusubira i Yerusalemu.—2 Ngoma 36:20-23; Ezira 3:1.

 Kuba Imana yarashohoje isezerano riboneka muri Yeremiya 29:11 byongerera ikizere abiringira amasezerano yayo muri iki gihe. Ayo masezerano akubiyemo isezerano ry’uko isi yose izagira amahoro, Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu Kristo nibutangira gutegeka.—Zaburi 37:10, 11, 29; Yesaya 55:11; Matayo 6:10.

Ibyo abantu bakunze kwibeshya ku murongo wo muri Yeremiya 29:11

 Ikinyoma: Imana ifitiye “umugambi” buri muntu ku giti ke.

 Ukuri: Imana irareka abantu bakihitiramo uko babaho. Amagambo yo muri Yeremiya 29:11 yayabwiraga Abisirayeli bari i Babuloni mu rwego rw’itsinda kandi yavugaga ibyo yateganyaga gukorera iryo shyanga ryose, rikongera kugira amahoro (Yeremiya 29:4). Icyakora, yemereraga buri muntu guhitamo kwiringira amasezerano yayo cyangwa kutayiringira (Gutegeka 30:19, 20; Yeremiya 29:32). Abahitagamo gushaka Imana, bayisengaga n’umutima utaryarya.—Yeremiya 29:12, 13.

 Ikinyoma: Imana iteza imbere abayisenga ibaha ubutunzi.

 Ukuri: Ijambo ry’Igiheburayo riboneka muri Yeremiya 29:11 Bibiliya zimwe na zimwe zihinduramo “guteza imbere,” risobanura “amahoro, ubuzima no kugubwa neza.” Ukurikije imirongo ikikije uwo, Imana ntiyasezeranyaga Abisirayeli bari barajyanywe mu bunyage ko yari kubaha ubutunzi, ahubwo yabasezeranyaga amahoro no kugubwa neza. Ishyanga ryabo ryari kugumaho kandi amaherezo bari kugaruka i Yerusalemu.—Yeremiya 29:4-10.

Soma muri Yeremiya igice cya 29 hamwe n’ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji n’imirongo ifitanye isano n’iyo muri icyo gice.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Zaburi 83:18.

b Hari igitabo cyasobanuye ibivugwa muri Yeremiya 29:11, kigira kiti: “Iri ni rimwe mu masezerano ahebuje dusanga muri Bibiliya, agaragaza ukuntu Yahweh [Yehova] yagiriraga impuhwe abajyanywe mu bunyage kandi akabaha impamvu ifatika yo kurangwa n’ikizere, bagakomeza kugira ibyiringiro bihamye.”—The Expositor’s Bible Commentary Volume 7, page 360.