Ese Abakristo bagomba kuziririza Isabato?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Abakristo ntibasabwa kuziririza Isabato ya buri cyumweru. Abakristo bayoborwa n’“amategeko ya Kristo,” kandi muri ayo mategeko ntiharimo kuziririza Isabato (Abagalatiya 6:2; Abakolosayi 2:16, 17). Ibyo tubyemezwa n’iki? Mbere na mbere, reka turebe aho Isabato yakomotse.
Isabato ni iki?
Ijambo “Isabato” rikomoka ku ijambo ry’igiheburayo risobanura “kuruhuka cyangwa kurekera aho.” Muri Bibiliya, iryo jambo riboneka bwa mbere mu mategeko Imana yahaye ishyanga rya Isirayeli (Kuva 16:23). Urugero, itegeko rya kane mu mategeko icumi rigira riti “ujye wibuka umunsi w’Isabato, uweze. Ujye ukora imirimo yawe yose mu minsi itandatu. Ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe isabato. Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho” (Kuva 20:8-10). Isabato yatangiraga kuwa gatanu izuba rirenze, ikarangira kuwa gatandatu izuba rirenze. Icyo gihe, Abisirayeli ntibagombaga kuva mu gace batuyemo, gucana umuriro, gutashya inkwi cyangwa kwikorera umutwaro (Kuva 16:29; 35:3; Kubara 15:32-36; Yeremiya 17:21). Kutubahiriza Isabato cyari icyaha gikomeye cyahanishwaga igihano cy’urupfu.—Kuva 31:15.
Kuri kalendari y’Abayahudi, hari ibindi bihe byitwaga Isabato, urugero nk’umwaka wa 7 n’umwaka wa 50. Mu gihe cy’umwaka w’isabato, Abisirayeli ntibahingaga imirima yabo kandi ababaga barimo imyenda barayisonerwaga.—Abalewi 16:29-31; 23:6, 7, 32; 25:4, 11-14; Gutegeka kwa Kabiri 15:1-3.
Kuki Abakristo badasabwa kubahiriza itegeko ry’Isabato?
Itegeko ryo kuziririza Isabato ryarebaga gusa abantu bubahirizaga n’andi mategeko Imana yari yaratanze binyuze kuri Mose (Gutegeka kwa Kabiri 5:2, 3; Ezekiyeli 20:10-12). Nta bandi bantu Imana yigeze itegeka kuziririza Isabato. Nanone igitambo cya Yesu Kristo cyatumye Abayahudi na bo ‘babohorwa ku Mategeko’ ya Mose, harimo na ya Mategeko Icumi (Abaroma 7:6, 7; 10:4; Abagalatiya 3:24, 25; Abefeso 2:15). Aho kugira ngo Abakristo bakurikize Amategeko ya Mose, bakurikiza itegeko riruta ayandi ry’urukundo.—Abaroma 13:9, 10; Abaheburayo 8:13.
Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana n’Isabato
Ikinyoma: Imana yatangije Isabato igihe yaruhukaga ku munsi wa karindwi.
Ukuri: Bibiliya igira iti “Imana iha umugisha umunsi wa karindwi iraweza, kuko ari wo Imana yaruhukiyemo imirimo yakoze yose” (Itangiriro 2:3, Bibiliya Yera). Uyu murongo ntugaragaza itegeko Imana yahaye abantu, ahubwo ugaragaza gusa icyo Imana yakoze ku munsi wa karindwi w’irema. Nta muntu n’umwe Bibiliya ivuga ko yizihizaga Isabato mbere y’uko Mose ahabwa amategeko.
Ikinyoma: Abisirayeli bizihizaga Isabato mbere yo guhabwa amategeko ya Mose.
Ukuri: Mose yabwiye Abisirayeli ati “Yehova Imana yacu yagiranye natwe isezerano ku musozi wa Horebu,” hafi y’umusozi wa Sinayi. Iryo sezerano ryari rikubiyemo n’itegeko ryo kuziririza Isabato (Gutegeka kwa Kabiri 5:2, 12). Ibyabaye ku Bisirayeli bigaragaza ko Isabato yari ikintu gishya kuri bo. Iyo baza kuba barizihizaga Isabato igihe bari muri Egiputa, Imana ntiyari kubabwira ko Isabato yari kuzajya ibibutsa ko yabacunguye ikabakura muri Egiputa (Gutegeka kwa Kabiri 5:15). None se iyo baza kuba barayizihizaga, bari guhabwa itegeko ryo kudatoragura manu ku munsi wa karindwi (Kuva 16:25-30)? Ikindi se, bari kuyoberwa uko bagenza umuntu wa mbere wishe itegeko ryo kuziririza Isabato?—Kubara 15:32-36.
Ikinyoma: Kubera ko Isabato ari isezerano ridakuka n’ubu rigomba gukurikizwa.
Ukuri: Hari Bibiliya zivuga ko Isabato ari “isezerano ridakuka” (Kuva 31:16, Bibiliya Yera). Icyakora, ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “ridakuka,” rishobora nanone gusobanura “ikintu kizakomeza kubaho kugeza igihe runaka kitazwi,” ariko bitavuze iteka ryose. Urugero, Bibiliya ikoresha ijambo nk’iryo yerekeza ku murimo w’abatambyi kandi ubu hashize imyaka 2.000 Imana iwukuyeho.—Kuva 40:15; Abaheburayo 7:11, 12.
Ikinyoma: Abakristo bagomba kuziririza Isabato kuko na Yesu yayiziririzaga.
Ukuri: Yesu yaziririzaga Isabato kuko yari Umuyahudi, akaba yaravutse yubahiriza Amategeko ya Mose (Abagalatiya 4:4). Isezerano ry’Amategeko, harimo n’itegeko ry’Isabato, ryakuweho Yesu amaze gupfa.—Abakolosayi 2:13, 14.
Ikinyoma: Intumwa Pawulo yaziririzaga Isabato kandi ari Umukristo.
Ukuri: Pawulo yinjiraga mu masinagogi ku Isabato, atagamije kwifatanya n’Abayahudi mu kuyiziririza (Ibyakozwe 13:14; 17:1-3; 18:4). Ahubwo yakurikizaga umugenzo wariho muri icyo gihe, akabwiriza ubutumwa bwiza mu masinagogi nk’uko umuntu yatumirwa ngo yigishe abantu baje gusenga (Ibyakozwe 13:15, 32). Pawulo ntiyabwirizaga ku Isabato gusa, ahubwo yabwirizaga “buri munsi.”—Ibyakozwe 17:17.
Ikinyoma: Isabato y’Abakristo iba ku cyumweru.
Ukuri: Nta tegeko riri muri Bibiliya ry’uko ku cyumweru, ni ukuvuga umunsi wa mbere w’icyumweru, ari bwo Abakristo bagomba kuruhuka no gusenga. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babonaga ko ku cyumweru ari umunsi w’akazi nk’indi yose. Hari igitabo kigira kiti “mu kinyejana cya kane ni bwo umunsi wo ku cyumweru watangiye gufatwa nk’Isabato, igihe Konsitantino, umwami w’abami w’umuroma wari umupagani, yategekaga ko hari imirimo runaka itagomba gukorwa ku cyumweru.” a—The International Standard Bible Encyclopedia.
None se, twavuga iki ku mirongo yo muri Bibiliya isa n’aho ivuga ko umunsi wo ku cyumweru wari umunsi wihariye? Bibiliya ivuga ko Pawulo yasangiye ibyokurya n’Abakristo bagenzi be “ku munsi wa mbere w’icyumweru,” ni ukuvuga ku cyumweru. Icyakora, ibyo birumvikana kuko Pawulo yagombaga kugenda bukeye bwaho (Ibyakozwe 20:7). Nanone hari amatorero yabwiwe kujya agira icyo azigama “buri munsi wa mbere w’icyumweru,” ni ukuvuga ku cyumweru, kugira ngo atange ubufasha. Icyakora, icyo cyari igitekerezo gusa cy’uko umuntu ku giti cye yagira icyo azigama. Ubwo bufasha babubikaga iwabo; ntibabujyanaga aho bateraniraga.—1 Abakorinto 16:1, 2.
Ikinyoma: Ntibikwiriye kugena umunsi umwe buri cyumweru wo kuruhuka no gusenga.
Ukuri: Bibiliya ivuga ko ibyo ari umwanzuro wa buri Mukristo.—Abaroma 14:5.
a Reba nanone igitabo New Catholic Encyclopedia, icapwa rya kabiri, umubumbe wa 13, ku ipaji ya 608.