Ese amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Oya. Bibiliya ntivuga ko amafaranga ari mabi cyangwa ko ari yo ateza ibibi by’ubwoko bwose. Ibyo binyuranye n’ibyo Bibiliya ivuga. Amafaranga si cyo kibazo; ahubwo ‘kuyakunda’ ni wo “muzi w’ibibi by’ubwoko bwose.” a—1 Timoteyo 6:10.
Ni iki Bibiliya ivuga ku mafaranga?
Bibiliya ivuga ko iyo amafaranga akoreshejwe neza atugirira akamaro, ndetse akatubera “uburinzi” (Umubwiriza 7:12). Nanone Bibiliya ivuga ko abantu bagira ubuntu n’abaha abandi amafaranga ari abo gushimirwa.—Imigani 11:25.
Ariko nanone, Bibiliya iduha umuburo wo kudakabya guhangayikishwa n’amafaranga. Itugira inama igira iti: “Imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite” (Abaheburayo 13:5). Ubwo rero, tugomba gukoresha neza amafaranga, aho kumva ko tugomba gukira, icyo byadusaba cyose. Ahubwo tugomba kunyurwa n’ibintu by’ibanze mu buzima, urugero nk’ibyokurya, imyambaro n’aho kuba.—1 Timoteyo 6:8.
Kuki Bibiliya itubuza gukunda amafaranga?
Abanyamururumba ntibazabona ubuzima bw’iteka (Abefeso 5:5). Impamvu ni uko umururumba ari kimwe no gusenga ibigirwamana (Abakolosayi 3:5). Nanone guhatanira kubona ibyo twifuza byose, akenshi bishobora gutuma turenga ku mahame yo mu Bibiliya. Mu Migani 28:20 havuga ko ‘abihutira kuronka ubutunzi batazakomeza kuba abere.’ Abantu nk’abo bashobora kugwa mu mutego wo gukora ibyaha, urugero nk’ubwambuzi, uburiganya, ubwicanyi no gushimuta abantu.
Niyo gukunda amafaranga bitatuma umuntu akora ibyaha, bishobora kumugiraho izindi ingaruka. Bibiliya ivuga ko “abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza.”—1 Timoteyo 6:9.
Ni akahe kamaro ko gukurikiza inama Bibiliya itugira ku birebana n’amafaranga?
Iyo dukoze ibintu tuzi ko ari ibibi cyangwa bidashimisha Imana ngo aha turashaka kuronka amafaranga, bituma tutemerwa n’Imana. Ariko abantu bihatira gukora ibyo Imana ishaka, ibasezeranya ko ‘itazabasiga rwose kandi ko itazabatererana’ (Abaheburayo 13:5, 6). Nanone Imana idusezeranya ko ‘abantu b’indahemuka bazabona imigisha myinshi.’—Imigani 28:20.
a Nanone hari Bibiliya ivuga ngo: “Gukunda amafaranga ni yo nkomoko y’ibibi byose.”—Inkuru nziza ku muntu wese.