Soma ibirimo

Bibiliya ivuga iki ku ndwara z’ibyorezo?

Bibiliya ivuga iki ku ndwara z’ibyorezo?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya yari yarahanuye ko mu minsi y’imperuka, hari kubaho ibyorezo by’indwara (Luka 21:11). Ibyo byorezo si igihano gituruka ku Mana. Ahubwo Imana izakoresha Ubwami bwayo, maze ikureho ibibazo byose biri ku isi, harimo n’ibyorezo by’indwara.

 Ese Bibiliya hari icyo yari yaravuze ku byorezo?

 Bibiliya ntivuga mu buryo bweruye ibyorezo by’indwara cyangwa indwara runaka, urugero nka COVID-19, SIDA, cyangwa ibicurane byo muri Esipanye. Ariko yari yarahanuye ko hazabaho “ibyorezo” n’‘indwara zica’ (Luka 21:11; Ibyahishuwe 6:8). Ibyo byorezo byari kugaragaza ko turi mu minsi ya nyuma, nanone yitwa ‘iminsi y’imperuka.’—2 Timoteyo 3:1; Matayo 24:3.

 Ese Imana yaba yarigeze guhanisha abantu indwara?

 Bibiliya igaragaza ko hari aho Imana yakoresheje indwara kugira ngo ihane abantu. Urugero, hari abantu yagiye iteza ibibembe (Kubara 12:1-16; 2 Abami 5:20-27; 2 Ibyo ku Ngoma 26:16-21). Icyakora, ibyo ntibyabaga ari ibyorezo by’indwara, ngo bigere ku bantu bose harimo n’ab’inzirakarengane. Ahubwo byabaga ari igihano Imana yahaye abantu bayigometseho.

 Ese ibyorezo byo muri iki gihe ni igihano k’Imana?

 Oya. Hari abavuga ko muri iki gihe, Imana ikoresha ibyorezo cyangwa indwara kugira ngo ihane abantu. Icyakora ibyo ntibihuje n’ibyo Bibiliya ivuga. Kubera iki?

 Imwe mu mpamvu ni uko hari abagaragu b’Imana babayeho kera no muri iki gihe, bagiye barwara indwara zikomeye. Urugero, umugaragu w’Imana witwaga Timoteyo ‘yakundaga kurwaragurika’ (1 Timoteyo 5:23). Icyakora, Bibiliya ntivuga ko ibyo byagaragaza ko Imana itamwemera. No muri iki gihe, abagaragu b’Imana benshi barwaye indwara zikomeye. Akenshi biterwa n’uko bagerwaho n’ibyago biba no ku bandi bose.—Umubwiriza 9:11.

 Nanone kandi, Bibiliya ivuga ko igihe Imana yagennye cyo guhana abantu babi kitaragera. Ahubwo ivuga ko turi “mu gihe cyo kwemererwamo” n’Imana; ni ukuvuga igihe Imana isaba abantu bose babyifuza ngo babe inshuti zayo (2 Abakorinto 6:2). Umurimo wo kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ ukorwa ku isi hose, ni bwo buryo Yehova akoresha kugira ngo asabe abantu kumumenya.—Matayo 24:14.

 Ese ibyorezo bizarangira?

 Yego. Muri Bibiliya harimo ubuhanuzi buvuga ko mu gihe cya vuba, nta muntu n’umwe uzongera kurwara. Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, izakiza abantu indwara zose (Yesaya 33:24; 35:5, 6). Izakuraho ibintu byose bibabaza abantu n’urupfu (Ibyahishuwe 21:4). Nanone izazura abantu bapfuye, maze babe hano ku isi bafite amagara mazima.—Zaburi 37:29; Ibyakozwe 24:15.

 Imirongo yo muri Bibiliya igira icyo ivuga ku ndwara

 Matayo 4:23: “[Yesu] anyura muri Galilaya hose, yigishiriza mu masinagogi yabo kandi abwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza abantu indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bw’uburyo bwose.”

 Icyo usobanura: Ibitangaza Yesu yakoreye abantu bake, bigaragaza ibyo Ubwami bw’Imana buzakorera abantu bose vuba aha.

 Luka 21:11: “Hazabaho ibyorezo by’indwara.”

 Icyo usobanura: Indwara ziri hirya no hino ku isi, ni ikimenyetso kigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka.

 Ibyahishuwe 6:8: ‘Mbona ifarashi igajutse, kandi uwari uyicayeho yitwaga Rupfu. Nuko Imva igenda imukurikiye, ahabwa ububasha bwo kwicisha [abantu] icyorezo cy’indwara.’

 Icyo usobanura: Ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe buvuga iby’amafarashi ane, bugaragaza ko ibyorezo by’indwara byari kubaho muri iki gihe.