Ese Bibiliya ni igitabo kirimo ubwenge bw’abantu?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Bibiliya, nanone bita Ibyanditswe Byera, irimo amagambo menshi y’ubwenge. Ariko kandi, zirikana icyo Bibiliya ubwayo yivugaho, igira iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16). Hari ibimenyetso byinshi bishyigikira icyo gitekerezo. Suzuma ibi bikurikira:
Nta muntu n’umwe washoboye kugaragaza ko amateka yo muri Bibiliya atari ukuri.
Bibiliya yanditswe n’abantu b’indahemuka, kandi bandika byose nta cyo badukinze. Ibyo bituma twizera ko ibyo banditse ari ukuri.
Bibiliya yose uko yakabaye ifite umutwe rusange umwe: Imana izasohoza umugambi wayo kandi igaragaze ko ifite uburenganzira bwo gutegeka abantu, ikoresheje Ubwami bwayo bwo mu ijuru.
Nubwo hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi Bibiliya yanditswe, ntirimo ibitekerezo byo mu rwego rwa siyansi abantu benshi bo mu gihe cya kera bemeraga ko ari ukuri kandi ari ibinyoma.
Hari ibimenyetso byo mu rwego rw’amateka bigaragaza ko ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye.