Icyaha k’inkomoko ni iki?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Adamu na Eva ni bo bantu ba mbere bakoze icyaha. Igihe basuzuguraga Imana bakarya ‘ku giti kimenyesha icyiza n’ikibi’ bakoze icyo abantu benshi bita icyaha k’inkomoko a (Intangiriro 2:16, 17; 3:6; Abaroma 5:19). Adamu na Eva ntibari bemerewe kurya kuri icyo giti, kubera ko cyagaragazaga ko Imana ari yo ifite uburenganzira bwo kugena ikiza cyangwa ikibi. Igihe Adamu na Eva baryaga kuri icyo giti, bagaragaje ko bashaka kwiyobora, bakaba ari bo bagenga ikiza n’ikibi. Uwo mwanzuro bafashe werekanye ko badakeneye ubuyobozi burangwa n’urukundo buturuka ku Mana.
“Icyaha k’inkomoko” cyagize izihe ngaruka kuri Adamu na Eva?
Amaherezo Adamu na Eva barashaje, baza no gupfa bitewe n’uko bakoze icyaha. Bihinduye abanzi b’Imana, bitesha ubuzima bw’iteka, aho bari kubaho batunganye.—Intangiriro 3:19.
“Icyaha k’inkomoko” kitugiraho izihe ngaruka?
Adamu na Eva baraze icyaha ababakomokaho bose. Kimwe n’uko ababyeyi bashobora kwanduza abana babo uburwayi runaka, na bo ni ko byabagendekeye (Abaroma 5:12). Bityo rero, abantu bose bavukana “icyaha,” b bisobanura ko kuba tudatunganye bituma dukosa kenshi.—Zaburi 51:5; Abefeso 2:3.
Turarwara, tugasaza kandi tugapfa kubera ko twarazwe icyaha (Abaroma 6:23). Nanone tugerwaho n’imibabaro kubera amakosa yacu bwite cyangwa se aya bagenzi bacu.—Umubwiriza 8:9; Yakobo 3:2.
Ese dushobora gukizwa ingaruka z’“icyaha k’inkomoko”?
Yego. Bibiliya ivuga ko Yesu yapfuye ‘akaba igitambo cy’impongano y’ibyaha byacu’ (1 Yohana 4:10). Igitambo k’inshungu Yesu yatanze gishobora kutuvaniraho ingaruka zose zatewe n’icyaha twarazwe kandi kizadufasha kongera kubona ubuzima bw’iteka, ubwo Adamu na Eva batakaje.—Yohana 3:16. c
Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana n’“icyaha k’inkomoko”
Ikinyoma : Icyaha cyadutandukanyije burundu n’Imana.
Ukuri: Imana ntishobora kuturyoza ibyo Adamu na Eva bakoze. Imana izi neza ko tudatunganye kandi ntishobora kudusaba ibirenze ibyo dushoboye (Zaburi 103:14). Nubwo tugerwaho n’ingaruka z’icyaha twarazwe, dushobora kuba inshuti z’Imana.—Imigani 3:32.
Ikinyoma: Impinja zigomba kubatizwa, kubera ko umubatizo ukuraho icyaha k’inkomoko.
Ukuri: Nubwo umubatizo ari intambwe y’ingenzi kugira ngo umuntu azakizwe, kwizera inshungu yatanzwe na Yesu ni byo byonyine, bihanaguraho umuntu icyaha (1 Petero 3:21; 1 Yohana 1:7). Impinja nta kwizera ziba zifite, kuko ukwizera gushingira ku bumenyi buturuka mu Ijambo ry’Imana. Ubwo rero Bibiliya ntiyigisha ko impinja zigomba kubatizwa. Uko ni ko byari bimeze ku bigishwa ba kera. Ntibabatizaga impinja, ahubwo babatizaga “abagabo n’abagore” bizeye Ijambo ry’Imana.—Ibyakozwe 2:41; 8:12.
Ikinyoma: Imana yavumye abagore, kubera ko Eva ari we wariye bwa mbere ku rubuto rwabuzanyijwe.
Ukuri: Aho kuvuma abagore, Imana yavumye “ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya,” yatumye Eva akora icyaha (Ibyahishuwe 12:9; Intangiriro 3:14). Nanone kandi, Imana yavuze ko Adamu ari we wazanye icyaha, si umugore we.—Abaroma 5:12.
None se kuki Imana yavuze ko Adamu yari gutegeka umugore we (Intangiriro 3:16)? Igihe Imana yavugaga ityo ntiyarimo yemeza ko ari uko bizagenda. Ahubwo yavugaga ko kubera icyaha, abashakanye bari kugerwaho n’ingaruka zibabaje. Imana isaba abagabo gukunda no kubaha abagore babo, no guha agaciro abagore bose muri rusange.—Abefeso 5:25; 1 Petero 3:7.
Ikinyoma: Icyaha cya mbere cyakozwe ni imibonano mpuzabitsina.
Ukuri: Icyaha cya mbere cyakozwe si imibonano mpuzabitsina, kubera impamvu zikurikira:
Igihe Imana yahaga Adamu itegeko rimubuza kurya ku ‘giti kimenyesha icyiza n’ikibi’ nta mugore yagiraga, yabaga wenyine (Intangiriro 2:17, 18).
Imana yabwiye Adamu na Eva ngo “mwororoke mugwire mwuzure isi,” bisobanura ko bagombaga kubyara abana (Intangiriro 1:28). Iyo Imana ibahana yari kuba ibarenganyije, kuko bari kuba bakoze ibyo yabategetse.
Adamu na Eva bakoze icyaha batari kumwe; Eva ni we wakoze icyaha mbere, umugabo we agikora nyuma.—Intangiriro 3:6.
Bibiliya yemerera umugabo n’umugore bashyingiranywe kugirana imibonano mpuzabitsina.—Imigani 5:18, 19; 1 Abakorinto 7:3.
a Ijambo “icyaha k’inkomoko” ntiriboneka muri Bibiliya. Mu by’ukuri, icyaha cya mbere kivugwa muri Bibiliya ni icyo Satani yakoze igihe yashukaga Eva.—Intangiriro 3:4, 5; Yohana 8:44.
b Muri Bibiliya, ijambo “icyaha” ntiryumvikanisha gusa ibikorwa bibi, ahubwo rinakubiyemo kuba tudatunganye, dukora amakosa cyangwa imimerere twarazwe.
c Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’inshungu Yesu yatanze n’uko itugirira akamaro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ni mu buhe buryo Yesu akiza?”