Ese Bibiliya yemera ko umugabo agira abagore benshi?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Hari igihe Imana yemereraga umugabo kugira abagore benshi (Intangiriro 4:19; 16:1-4; 29:18-29). Ariko Imana si yo yatangije ibyo gushaka abagore benshi. Yahaye Adamu umugore umwe gusa.
Imana yahaye Yesu Kristo uburenganzira bwo kongera gushimangira wa mugambi wayo wa mbere, w’uko umugabo agomba kugira umugore umwe (Yohana 8:28). Igihe Yesu yabazwaga ikibazo cyerekeye ishyingiranwa, yarashubije ati ‘kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore, maze aravuga ati “ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, bombi bakaba umubiri umwe.” ’—Matayo 19:4, 5.
Nyuma yaho, umwe mu bigishwa ba Yesu yahumekewe n’Imana maze arandika ati “buri mugabo agire uwe mugore, na buri mugore agire uwe mugabo” (1 Abakorinto 7:2). Nanone, Bibiliya ivuga ko kugira ngo umugabo washatse uri mu itorero rya gikristo ahabwe inshingano zihariye, agomba kuba ari “umugabo w’umugore umwe.”—1 Timoteyo 3:2, 12.