Soma ibirimo

Ni iki Bibiliya ivuga kuri porunogarafiya? Ese kuganira iby’ibitsina kuri interineti ni bibi?

Ni iki Bibiliya ivuga kuri porunogarafiya? Ese kuganira iby’ibitsina kuri interineti ni bibi?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya ntivuga mu buryo bweruye ibirebana na “porunogarafiya,” “kuganira iby’ibitsina kuri interineti” cyangwa ibindi bifitanye isano na byo. Icyakora, igaragaza neza uko Imana ibona ibikorwa biteza imbere ubusambanyi, cyangwa ibituma imibonano mpuzabitsina ibonwa mu buryo budakwiriye. Reka dusuzume imirongo igira icyo ibivugaho:

  •   “Mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina” (Abakolosayi 3:5). Aho kugira ngo porunogarafiya yice ibyifuzo bibi biturimo, ituma byiyongera. Ituma tuba abantu banduye mu maso y’Imana.

  •   “Umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:28). Kwitegereza amashusho y’ubusambanyi bibyutsa ibyifuzo bibi, na byo bigatuma umuntu akora ibikorwa bibi.

  •   “Ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose cyangwa umururumba ntibikigere binavugwa rwose muri mwe” (Abefeso 5:3). Uretse kureba amashusho cyangwa gusoma inyandiko ziganisha ku busambanyi, ntitwagombye no kubivugaho.

  •   “Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana, ibikorwa by’umwanda . . . n’ibindi nk’ibyo. Ku birebana n’ibyo, ndababurira hakiri kare nk’uko nigeze kubaburira, ko abakora ibyo batazaragwa ubwami bw’Imana” (Abagalatiya 5:19-21). Imana ibona ko abantu bose bareba porunogarafiya, cyangwa bakohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina kuri interineti no kuri telefoni, banduye kandi ko bataye umuco. Turamutse tugize akamenyero ko kwishora muri ibyo bikorwa, byatuma tutemerwa n’Imana.