Soma ibirimo

Ese Imana ni yo iduteza imibabaro?

Ese Imana ni yo iduteza imibabaro?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya igaragaza rwose ko atari yo. Yehova Imana ntiyari afite umugambi w’uko abantu bababara. Icyakora, ababyeyi bacu ba mbere bigometse ku butegetsi bw’Imana, maze bahitamo kwishyiriraho amahame abanogeye ku birebana n’icyiza n’ikibi. Bateye Imana umugongo maze bibagiraho ingaruka.

 Ubu natwe tugerwaho n’ingaruka z’amahitamo mabi bagize. Ariko, ntabwo Imana ari yo nyirabayazana w’imibabaro igera ku bantu.

 Bibiliya igira iti “igihe umuntu ahanganye n’ikigeragezo ntakavuge ati ‘Imana ni yo irimo ingerageza.’ Kuko Imana idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi” (Yakobo 1:13). Imibabaro igera kuri bose, hakubiyemo n’abo Imana yemera.