Inyamaswa y’inkazi y’imitwe irindwi yo mu Byahishuwe igice cya 13 ni iki?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Inyamaswa y’inkazi y’imitwe irindwi ivugwa mu Byahishuwe 13:1 igereranya ubutegetsi bw’isi.
Ifite ububasha, imbaraga n’ubutware; ibyo bigaragaza ko ari ubutegetsi bwa politiki.—Ibyahishuwe 13:2.
Itegeka “abantu bo mu miryango yose n’amoko yose n’indimi zose n’amahanga yose”; ibyo bigaragaza ko atari ubutegetsi bw’igihugu kimwe.—Ibyahishuwe 13:7.
Ikomatanyije ibintu biranga inyamaswa zivugwa mu buhanuzi bwavuzwe muri Daniyeli 7:2-8, ari byo kuba isa n’ingwe, ifite amajanja nk’ay’idubu, ifite umunwa nk’uw’intare n’amahembe icumi. Izo nyamaswa zo mu buhanuzi bwa Daniyeli zashushanyaga abami bazwi babayeho, cyangwa ubutegetsi bwa politiki, bwagiye busimburana ku ngoma (Daniyeli 7:17, 23). Bityo rero, iyo nyamaswa y’inkazi ivugwa mu Byahishuwe igice cya 13, igereranya ubutegetsi bwose bwa politiki.
“Izamuka iva mu nyanja,” bikaba bisobanura ko ituruka mu mbaga y’abantu benshi bavurunganye, ari na bo bashyiraho ubutegetsi bw’abantu.—Ibyahishuwe 13:1; Yesaya 17:12, 13.
Bibiliya ivuga ko umubare 666 w’iyo nyamaswa, cyangwa izina ryayo, ari “umubare w’umuntu” (Ibyahishuwe 13:17, 18). Ayo magambo agaragaza ko inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe igice cya 13 igizwe n’abantu, atari imyuka cyangwa abadayimoni.
Nubwo amahanga yakwemeranya ku bintu bimwe na bimwe, icyo ahuriyeho ni ugukomera ku butegetsi bwayo aho kumvira ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana (Zaburi 2:2). Ikindi kandi, kuri Harimagedoni ayo mahanga azishyira hamwe kugira ngo arwanye ingabo z’Imana ziyobowe na Yesu Kristo, ariko bizatuma arimbuka.—Ibyahishuwe 16:14, 16; 19:19, 20.
“Amahembe icumi n’imitwe irindwi”
Hari imibare ikoreshwa muri Bibiliya ifite icyo igereranya. Urugero, umubare icumi n’umubare karindwi bigereranya ikintu cyuzuye. “Igishushanyo cy’inyamaswa y’inkazi” itukura ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi yavuzwe mu kindi gice cy’Ibyahishuwe, kidufasha gusobanukirwa neza icyo “amahembe icumi n’imitwe irindwi” by’inyamaswa ivugwa mu Byahishuwe igice cya 13 bisobanura (Ibyahishuwe 13:1, 14, 15; 17:3). Bibiliya ivuga ko iyo mitwe irindwi y’iyo nyamaswa y’inkazi itukura isobanura “abami barindwi” cyangwa ubutegetsi.—Ibyahishuwe 17:9, 10.
Ubwo rero, imitwe irindwi y’iyo nyamaswa ivugwa mu Byahishuwe 13:1, igereranya ubutegetsi burindwi, ni ukuvuga ubutegetsi bw’ibihangange bwagiye butegeka isi kandi bugafata iya mbere mu kurwanya ubwoko bw’Imana. Ubwo butegetsi ni Egiputa, Ashuri, Babuloni, Abamedi n’Abaperesi, u Bugiriki, Roma n’ubutegetsi bw’Abongereza n’Abanyamerika. Niba amahembe icumi agereranya leta z’ibihugu byigenga, byaba bito cyangwa binini, ni ukuvuga ko igisingo kiri kuri buri hembe kigaragaza ko buri gihugu cyagiye gitegeka mu gihe kimwe n’ubutegetsi bw’igihangange.