Soma ibirimo

Ese Bibiliya yigisha ko isi ishashe?

Ese Bibiliya yigisha ko isi ishashe?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Oya, Bibiliya ntiyigisha ko isi ishashe. a Bibiliya si igitabo kigisha siyansi. Ariko nanone iyo igize icyo ivuga kuri siyansi, ibyo ivuga biba ari ukuri. Ibintu byose Bibiliya ivuga ni ukuri “kuva iteka ryose kugeza iteka ryose.”—Zaburi 111:8.

 Iyo Bibiliya ivuga ‘impera enye z’isi’ iba ishaka kuvuga iki?

 Mu gihe dusomye amagambo ngo ‘impera enye z’isi’ cyangwa ‘impera z’isi,’ akoreshwa muri Bibiliya, ntitugomba kuyafata uko yakabaye ngo twumve ko isi ifite ishusho ya mpande enye cyangwa ngo twumve ko isi ifite aho igarukira (Yesaya 11:12; Yobu 37:3). Ahubwo ayo magambo ni imvugo y’ikigereranyo igaragaza ubunini isi ifite. Nanone Bibiliya ijya ikoresha amerekezo ane y’isi ari yo amajyaruguru, amagepfo, iburasirazuba n’iburengerazuba ishaka kumvikanisha ubunini bw’isi.—Luka 13:29.

 Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo ‘impera’ ni ijambo ry’inshoberamahanga rituruka ku ijambo risobanura ngo “amababa.” Hari igitabo kimwe cyagize kiti: “Kubera ko ibaba ry’inyoni ari ryo rifubika ibyana byayo, ijambo ry’igiheburayo ryakoreshejwe muri iyo mirongo riba rishaka kumvikanisha aho ikintu kirangirira” (The International Standard Bible Encyclopedia). Icyo gitabo cyakomeje kivuga ko muri Yobu 37:3 no muri Yesaya 11:12, iryo jambo ryakoreshejwe risobanura inkombe cyangwa impera z’isi.” b

 Byagenze bite igihe Satani yageragezaga Yesu?

 Igihe Satani yageragezaga Yesu ‘yamujyanye ku musozi muremure bidasanzwe, maze amwereka ubwami bwose bwo ku isi n’ikuzo ryabwo’ (Matayo 4:8). Bamwe bavuga ko iyi nkuru yo muri Bibiliya igaragaza ko hari ahantu umuntu ashobora guhagarara akaba yitegeye isi yose irambuye. Icyakora, uwo “musozi muremure bidasanzwe” uvugwa aho ni uw’ikigereranyo, si umusozi nyamusozi. Dore impamvu zibigaragaza:

  •   Nta musozi nyamusozi uri ku isi ushobora guhagararaho ukitegereza isi yose.

  •   Nta bwo Satani yeretse Yesu ubwami gusa, ahubwo yamweretse n’“ikuzo ryabwo.” Birashoboka ko Satani yakoresheje iyerekwa kugira ngo yereke Yesu ibyo bintu byose, kubera ko udashobora kubibona uhagaze ahantu hamwe. Ibyo twabigereranya n’uko umuntu ashobora kwereka abantu amafoto y’ahantu hatandukanye akoresheje icyuma kerekana amashusho.

  •   Igihe Luka we yandikaga iyo nkuru, yavuze ko Satani yeretse Yesu “ubwami bwose bwo mu isi yose ituwe,” kandi amaso y’umuntu ntafite ubwo bushobozi. Ibyo bigaragaza ko igihe Satani yageragezaga Yesu, yakoresheje ubundi buryo kugira ngo amwereke ibyo bintu byose.

a Bibiliya ivuga ko Imana ‘ituye hejuru y’uruziga rw’isi’ (Yesaya 40:22). Hari ibitabo byinshi byavuze ko ijambo “uruziga” ryerekeza ku “mubumbe,” nubwo abahanga benshi batabyemeranyaho. Ariko nanone Bibiliya nta bwo ishyigikira igitekerezo cy’uko isi ishashe.

b Icyo gitabo cyaravuguruwe. Reba umubumbe wa 2, ku ipaji 4.