Soma ibirimo

Ese Bibiliya yemera ibyo gutana kw’abashakanye?

Ese Bibiliya yemera ibyo gutana kw’abashakanye?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya yemera ko abashakanye bashobora gutana. Icyakora, Yesu yagaragaje impamvu imwe rukumbi ishobora gutuma abashakanye batana, agira ati “umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana [guca inyuma uwo bashakanye], akarongora undi, aba asambanye.”​—Matayo 19:9.

 Imana yanga abantu bakoresha amayeri n’uburiganya bagatana n’abo bashakanye. Izahana abantu bata abo bashakanye ku mpamvu zidafashije, cyane cyane iyo bagamije gushaka abandi.​—Malaki 2:13-16; Mariko 10:9.