Soma ibirimo

Ese umugabo w’umukire na Lazaro babayeho?

Ese umugabo w’umukire na Lazaro babayeho?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Umugabo w’umukire na Lazaro bavugwa mu nkuru Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi (Luka 16:19-31). Muri iyo nkuru, abo bagabo bagereranya amatsinda abiri y’abantu: (1) Abayobozi b’idini ry’Abayahudi b’abirasi bariho mu gihe cya Yesu (2) Abantu bo muri rubanda rusanzwe bicishaga bugufi kandi bemeye inyigisho za Yesu.

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Ni iki Yesu yavuze ku byerekeye umugabo w’umukire na Lazaro?

 Muri Luka igice cya 16, Yesu yagaragaje abagabo babiri bagize ihinduka ritangaje mu mibereho yabo.

 Dore ibyo Yesu yavuze mu ncamake: Umugabo w’umukire yiberagaho mu iraha. Umuntu wasabirizaga witwaga Lazaro bamuzanye ku irembo ry’uwo mukire, yifuzaga guhabwa ibiryo byabaga byaguye hasi bivuye ku meza y’uwo mukire. Nyuma y’igihe Lazaro yarapfuye, nuko abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu. Umukire nawe arapfa maze arahambwa. Muri iyi nkuru, abo bantu bombi bagaragazwa nk’aho bakomeje kubaho nyuma yo gupfa. Umugabo w’umukire amaze gupfa, yababarizwaga mu muriro ugurumana nuko asaba Aburahamu ngo atume Lazaro gukoza urutoki rwe mu mazi. Uwo mukire yagiraga ngo Lazaro amufashe abobeze ururimi rwe. Aburahamu yahakaniye uwo mukire kandi avuga ko imimerere y’abo bagabo bombi yahindutse. Uwabagaho yishimye yari ababaye n’aho uwari ubabaye we yarahumurijwe. Nanone hagati yabo hashyizweho umworera munini ku buryo umwe atashoboraga kwambuka agana aho undi ari.

 Ese ibivugwa muri iyi nkuru byabayeho koko?

 Oya.Uyu ni umugani Yesu yaciye agamije kwigisha abantu. Kuba ibikubiye muri iyi nkuru ari umugani, byanemejwe n’intiti mu bya Bibiliya. Urugero, muri Bibiliya ya Luther yacapwe mu mwaka wa 1912 harimo umutwe ugaragaza ko uyu ari umugani. Ibisobanuro by’ahagana hasi biboneka muri Bibiliya y’Abagatolika yitwa Bible de Jerusalem, bigira biti: “Uyu ni umugani wavuzwe mu buryo bw’inkuru kandi ntabwo yerekeza ku muntu runaka wabayeho.”

 Ese Yesu yarimo yigisha ko nyuma yo gupfa hari ubundi buzima? Yaba se yaravuze ko hari abantu bababarizwa mu muriro w’iteka iyo bapfuye, kandi ko Aburahamu na Lazaro bari bari mu ijuru? Hari ibihamya byinshi bigaragaza ko ibyo atari byo yashakaga kuvuga.

 Urugero:

  •   Niba koko umugabo w’umukire yari arimo ababarizwa mu muriro nyamuriro, ese uwo muriro ntiwari gukamya amazi yo ku mutwe w’urutoki rwa Lazaro?

  •   N’iyo ayo mazi atari kuba yakamye, igitonyanga cy’amazi cyari gufasha uwo mukire kugarura ubuyanja ari muri uwo muriro?

  •   Byari gushoboka bite ko Aburahamu yari kuba aba mu ijuru, kandi mbere y’uko Yesu aca uwo mugani yari yaravuze mu buryo bwumvikana ko nta muntu n’umwe wigeze azamuka ngo age mu ijuru?—Yohana 3:13.

 Ese iyi nkuru ishyigikira inyigisho y’umuriro w’iteka?

 Oya. Nubwo ibivugwa muri iyi nkuru bitabayeho, bamwe bavuga ko igaragaza igitekerezo cy’uko abantu beza bajya mu ijuru n’aho abantu babi bakaba bababarizwa ikuzimu a mu muriro w’iteka.

 Ese uwo mwanzuro ushyize mu gaciro? Oya.

 Inyigisho y’umuriro w’iteka ihabanye n’ibyo Bibiliya yigisha ku birebana n’uko bigenda iyo umuntu apfuye. Urugero, Bibiliya ntivuga ko abantu beza bose iyo bapfuye bajya kwibera mu ijuru bishimye cyangwa ko abantu babi bajya kubabarizwa mu muriro w’iteka. Ahubwo, Bibiliya ibisobanura neza igira iti: “Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.”—Umubwiriza 9:5.

 Inkuru y’umugabo w’umukire na Lazaro isobanura iki?

 Iyo nkuru igaragaza ko hari amatsinda abiri y’abantu yari kugira ihinduka rikomeye mu mibereho yabo:

 Umugabo w’umukire yagereranyaga abayobozi b’idini ry’Abayahudi, “bakundaga amafaranga” (Luka 16:14). Bumvise inyigisho za Yesu, ariko barazirwanya. Abo bayobozi b’idini basuzuguraga rubanda rugufi.—Yohana 7:49.

 Lazaro yagereranyaga rubanda rugufi rwemeye inyigisho za Yesu, kandi bakaba barasuzugurwaga n’abayobozi b’idini ry’Abayahudi.

 Ihinduka ry’imimerere, ayo matsinda yombi yagize ihinduka rikomeye.

  •   Abayobozi b’idini ry’Abayahudi bumvaga ko Imana yabatonesheje ikabaha umwanya w’icyubahiro. Ariko bari bameze nk’abapfuye bitewe n’uko Imana itabemeraga kandi ntiyemere n’uburyo bwabo bwo gusenga kubera ko bari baranze inyigisho za Yesu. Nanone bababazwaga n’ubutumwa Yesu n’abigishwa be batangazaga.—Matayo 23:29, 30; Ibyakozwe 5:29-33.

  •   Abantu bo muri rubanda rusanzwe, bari bamaze igihe kirekire basuzugurwa n’abayobozi b’idini ryabo, ni bo Imana yari isigaye yemera. Abenshi muri bo bemeye inyigisho za Yesu kandi zabagiriye akamaro. Nanone kandi babonye uburyo bwo kuzemerwa n’Imana iteka ryose.—Yohana 17:3.

a Bumwe mu buhinduzi bwa za Bibiliya bukoresha ijambo “ikuzimu” bushaka kugaragaza ahantu umukire yagiye amaze gupfa. Icyakora, ijambo ry’umwimerere ry’Ikigiriki “Hadesi” ryakoreshejwe muri Luka 16:23 risobanura imva rusange.