Soma ibirimo

Wakora iki ngo uzabeho iteka?

Wakora iki ngo uzabeho iteka?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya isezeranya ko umuntu “ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose” (1 Yohana 2:17). None se ni iki Imana ishaka ko ukora?

  •   Ugomba kwiga ibyerekeye Imana n’Umwana wayo Yesu. Igihe Yesu yasengaga Imana yaravuze ati: “Ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). None se twakora iki ngo ‘tumenye’ Imana na Yesu? Tugomba kwiga Bibiliya kandi tugakurikiza ibyo ivuga mu buzima bwacu bwa buri munsi. a Bibiliya igaragaza uko Yehova, we Mana yaduhaye ubuzima, abona ibintu (Ibyakozwe 17:24, 25). Nanone, itubwira ibihereranye n’umwana we Yesu, wigishaga “amagambo y’ubuzima bw’iteka.”—Yohana 6:67-69.

  •   Izere igitambo k’inshungu cya Yesu Kristo. Yesu yaje ku isi kugira ngo ‘akorere abandi kandi atange ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). Igitambo k’inshungu Yesu yatanze, kizatuma abantu babaho iteka ku isi izaba yahindutse paradizo b (Zaburi 37:29). Yesu yaravuze ati: “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:16). Zirikana ko kwemera ko Yesu ariho bidahagije. Ahubwo ugomba no ‘kumwizera,’ ukabaho ukurikiza inyigisho ze kandi ukora n’ibyo se ashaka.—Matayo 7:21; Yakobo 2:17.

  •   Komeza kuba inshuti y’Imana. Imana yifuza ko urushaho kuyegera kandi ukaba inshuti yayo (Yakobo 2:23; 4:8). Imana ihoraho iteka ryose. Ntizigera ipfa kandi ishaka ko n’inshuti zayo na zo zizabaho iteka ryose. Ijambo ry’Imana rivuga ko yifuza ko abayishaka bose ‘babaho iteka ryose.’—Zaburi 22:26.

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no kubaho iteka

 Ikinyoma: Imihati abantu bashyiraho ishobora gutuma tubaho iteka.

 Ukuri: Nubwo abahanga mu by’ubuvuzi basezeranya ko bashobora kongerera abantu igihe cyo kubaho, ntibashobora gutuma babaho iteka ryose. Imana yonyine ni yo ishobora gutuma tubona ubuzima bw’iteka kuko ari yo ‘soko y’ubuzima’ (Zaburi 36:9). Idusezeranya ko ‘izamira urupfu bunguri kugeza iteka ryose’ kandi igaha ubuzima bw’iteka abantu bayizera bose.—Yesaya 25:8; 1 Yohana 2:25.

 Ikinyoma: Abantu bo mu bwoko bumwe ni bo bazabaho iteka.

 Ukuri: Imana ntirobanura ku butoni, “ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera” (Ibyakozwe 10:34, 35). Iyo abantu bo mu moko yose kandi bafite imico itandukanye bakoreye Imana kandi bakayubaha, bashobora kuzabaho iteka.

 Ikinyoma: Kubaho iteka bizarambirana.

 Ukuri: Impano y’ubuzima bw’iteka twayihawe n’Imana yacu idukunda kandi itwifuriza kwishima (Yakobo 1:17; 1 Yohana 4:8). Imana izi ko kugira ngo tugire ibyishimo mu buzima tugomba kugira ibyo dukora (Umubwiriza 3:12). Imana idusezeranya ko ku isi hazaba hari imirimo myiza kandi ishimishije izatugirira akamaro twe n’abo dukunda.—Yesaya 65:22, 23.

 Nanone kandi abantu bazabaho iteka bazakomeza kwiga ibintu bishya ku Muremyi wabo n’ibyo yaremye. Imana yaturemanye ikifuzo cyo kubaho iteka no kwiga ibiyerekeyeho nubwo tuzi ko ‘tutazigera dusobanukirwa mu buryo bwuzuye umurimo Imana y’ukuri yakoze uhereye mu ntangiriro ukageza ku iherezo’ (Umubwiriza 3:10, 11). Ubwo rero, abantu bazabaho iteka bazajya bahora bafite ibintu bishishikaje byo kwiga no gukora.

a Abahamya ba Yehova bagira gahunda yo kwigisha abantu Bibiliya ku buntu. Niba ushaka ibindi bisobanuro reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Kwiga Bibiliya bikorwa bite?

b Reba ingingo ivuga ngo: “Ni mu buhe buryo Yesu akiza?