Yesu yavutse ryari?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Bibiliya ntivuga igihe nyacyo Yesu Kristo yavukiye nk’uko ibitabo bikurikira bibigaragaza:
“Itariki nyayo Kristo yavukiyeho ntizwi.”—New Catholic Encyclopedia.
“Itariki nyakuri Kristo yavukiyeho ntizwi.”—Encyclopedia of Early Christianity.
Bibiliya ntisubiza mu buryo bweruye ikibazo kigira kiti “Yesu yavutse ryari?” Ariko kandi, ivuga ibintu bibiri byabaye mu gihe Yesu yavukiyemo, ibyo bigatuma abantu benshi bemeza ko atavutse ku itariki ya 25 Ukuboza.
Ntiyavutse mu itumba
Igihe cyo kwibaruza. Mbere gato y’uko Yesu avuka, Kayisari Awugusito yatanze itegeko risaba “abo mu isi yose ituwe” kujya kwibaruza. Buri wese yagombaga kujya kwibaruriza “mu mugi w’iwabo,” ibyo bikaba byarasabaga bamwe gukora urugendo rw’icyumweru cyose cyangwa kirenga (Luka 2:1-3). Iryo tegeko rishobora kuba ryari rigamije gushakisha abagomba gutanga imisoro n’abagomba kujya mu gisirikare, ntiryari gushimisha abantu mu gihe icyo ari cyo cyose cy’umwaka. Ubwo rero, ntiyari kurushaho kwiteza abenshi mu baturage be, abahatira gukora ingendo ndende mu bihe by’imbeho.
Intama. Abashumba “bararaga hanze barinze imikumbi yabo ijoro ryose” (Luka 2:8). Hari igitabo cyavuze ko imikumbi yararaga hanze “kuva mu cyumweru kibanziriza Pasika [mu ntangiriro za Werurwe]” kugeza mu Gushyingo hagati. Icyo gitabo gikomeza kigira kiti “igihe cy’imbeho [amatungo] yagumaga mu biraro, ibyo bikaba bigaragaza ko igihe cy’imbeho Noheli yizihirizwamo atari ukuri, kuko amavanjiri avuga ko icyo gihe abashumba bari hanze.”—Daily Life in the Time of Jesus.
Yavutse mu ntangiriro z’umuhindo
Kugira ngo tumenye igihe Yesu yavukiye, dushobora kugenekereza tukabara dusubira inyuma duhereye igihe yapfiriye, kuri Pasika yo ku itariki ya 14 Nisani mu rugaryi rwo mu mwaka wa 33 (Yohana 19:14-16). Yesu yari afite imyaka igera hafi kuri 30, igihe yatangiraga umurimo we yakoze imyaka itatu n’igice. Ku bw’ibyo, twavuga ko yavutse mu ntangiriro z’umuhindo wo mu mwaka wa 2 Mbere ya Yesu.—Luka 3:23.
Kuki Noheli yizihizwa ku itariki ya 25 Ukuboza?
None se ko nta gihamya igaragaza ko Yesu Kristo yavutse ku itariki ya 25 Ukuboza, kuki Noheli yizihizwa kuri iyo tariki? Hari igitabo cyavuze ko abayobozi ba kiliziya bashobora kuba barahisemo iyo tariki bashaka kuyihuza n’umunsi mukuru wa gipagani Abaroma bizihirizagaho ‘ivuka ry’izuba ritaneshwa’ bishimira ko izuba ryongeye kuboneka (Encyclopædia Britannica). Hari ikindi gitabo cyavuze ko intiti nyinshi zitekereza ko ibyo byakozwe “kugira ngo abapagani bahindukiriye Ubukristo barusheho kubuha agaciro.”