Yohana Umubatiza yari muntu ki?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Yohana Umubatiza yari umuhanuzi w’Imana (Luka 1:76). Yabayeho mu kinyejana cya mbere kandi yavutse mbere gato y’uko Yesu avuka. Imana yamuhaye inshingano yo gutegurira inzira Mesiya cyangwa Kristo. Yohana yabikoze atangariza bagenzi be b’Abayahudi ubutumwa buturuka ku Mana kugira ngo bayigarukire.—Mariko 1:1-4; Luka 1:13, 16, 17.
Ubutumwa Yohana yatangazaga bwafashije abantu b’imitima itaryarya kwemera ko Yesu w’i Nazareti, ari we Mesiya wasezeranyijwe (Matayo 11:10). Yohana yasabye abamwumvaga kwihana kandi bakabigaragaza babatizwa (Luka 3:3-6). Yohana yitwa Umubatiza kuko yabatije abantu benshi. Umubatizo w’ingenzi kurusha indi yose yakoze, ni igihe yabatizaga Yesu. a—Mariko 1:9.
Muri iyi ngingo turasuzuma
Kuki Yohana Umubatiza yari umuntu wihariye?
Ibyo yari gukora byari byarahanuwe: Umurimo wo kubwiriza Yohana yakoraga, wasohoje ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga iby’intumwa ya Yehova (Malaki 3:1; Matayo 3:1-3). Ni we woherejwe ngo “ategurire Yehova ubwoko bwiteguye”—Yateguriye bagenzi be b’Abayahudi kwakira ubutumwa bw’uhagarariye Yehova, ni ukuvuga Yesu Kristo.—Luka 1:17.
Umurage we: Yesu yavuze ko “mu babyawe n’abagore, hatigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza. Nyamara uworoheje mu bwami bwo mu ijuru arakomeye kumuruta” (Matayo 11:11). Yohana ntiyari umuhanuzi gusa ahubwo ni we ntumwa yari yarasezeranyijwe, ni yo mpamvu nta muntu wabayeho mbere ye ukomeye kumuruta. Nanone kandi, ayo magambo ya Yesu agaragaza ko Yohana atazaba mu bwami bwo mu ijuru. b Uwo muhanuzi wizerwa yapfuye Kristo ataratangiza inzira, ku bazajya kuba mu ijuru (Abaheburayo 10:19, 20). Icyakora Yohana azatura ku isi izaba itegekwa n’Ubwami bw’Imana, afite ibyiringiro byo kubaho iteka muri Paradizo.—Zaburi 37:29; Luka 23:43.
Ababyeyi ba Yohana Umubatiza ni bande?
Zekariya n’umugore we Elizabeti ni bo babyeyi ba Yohana. Zekariya yari umutambyi. Yohana yavutse mu buryo bw’igitangaza kuko nyina yari yarabuze urubyaro. Ikindi kandi Elizabeti na Zekariya, “bari bageze mu za bukuru.”—Luka 1:5-7, 13.
Ni nde wishe Yohana Umubatiza?
Umwami Herode Antipa ni we wategetse ko Yohana acibwa umutwe. Umugore we Herodiya yifashishije umukobwa we maze asaba ko Yohana acibwa umutwe. Uwo mugore yangaga Yohana cyane kubera ko yari yarabwiye Herode wari warahindukiriye idini rya Kiyahudi ko ishyingiranwa ryabo ritari ryemewe n’amategeko y’Abayahudi.—Matayo 14:1-12; Mariko 6:16-19.
Ese Yohana na Yesu bari bahanganye?
Nta hantu na hamwe Bibiliya ivuga ko Yohana na Yesu barushanwaga (Yohana 3:25-30). Mu by’ukuri Yohana ubwe yivugiye ko atazanywe no guhangana na Mesiya ahubwo ko yaje kumutegurira inzira. Yagize ati : “Mbatiriza mu mazi . . . ngo Isirayeli imumenye.” Yongeyeho ati: ‘Uwo ni Umwana w’Imana’ (Yohana 1:26-34). Ubwo rero Yohana yashimishwaga no kumva ko umurimo Yesu yakoraga wagendaga neza.
a Yesu “nta cyaha yigeze akora” (1 Petero 2:21, 22). Ntiyabatijwe kugira ngo agaragaze ko yihannye ibyaha, ahubwo yabikoze nk’ikimenyetso kigaragaza ko yiyeguriye Imana ngo akore ibyo ishaka. Ibyo hakubiyemo no kudupfira.—Abaheburayo 10:7-10.
b Reba ingingo ifite umutwe ugira uti: “Ni ba nde bajya mu ijuru?”