TWIGANE UKWIZERA KWABO | YOBU
Yehova yamumaze agahinda
Amaherezo abo bagabo baracecetse. Nta kindi wumvaga uretse umuyaga wahuhaga mu butayu bwa Arabiya. Yobu na we amagambo yari yashize ivuga kandi yaguye agacuho, kubera izo mpaka yari yiriwemo. Ngaho sa n’umureba yumiwe areba Elifazi, Biludadi na Zofari asa n’ushaka ko bagira ikindi bongeraho. Bari bafite ikimwaro bitewe n’uko bari bavuze amagambo y’urucantege, yuzuye ubugome kandi akomeretsa, ariko bakabona nta cyo bagezeho (Yobu 16:3). Icyakora icyari gishishikaje Yobu kuruta ibindi ni ukuvuganira ubudahemuka bwe.
Ubudahemuka ni cyo kintu cy’agaciro yari asigaranye. Yari yaratakaje ubutunzi bwe, abana be icumi bose barapfuye, abantu batakimwubaha, inshuti n’abaturanyi be baramwanze kandi yararwaye n’indwara imubabaza cyane. Indwara yari yaratumye uruhu rwe ruhindana, ruravuvuka kandi umubiri we wari wuzuyeho inyo. Nanone umwuka wo mu kanwa ke waranukaga cyane (Yobu 7:5; 19:17; 30:30). Icyakora ibyo inshuti za Yobu zamubwiye byatumye arakara cyane, yiyemeza kwiregura kugira ngo abereke ko bibeshyaga. Amagambo Yobu yababwiye bwa nyuma yatumye izo nshuti ze ziruca zirarumira. Amagambo yabo yari yuzuyemo ubugome yarabakamanye. Icyakora Yobu yakomezaga kubabara kandi yari akeneye uwamukiza.
Dushobora kwiyumvisha ukuntu ibibazo byari byamutesheje umutwe. Yari akeneye umuntu wamugira inama kandi akamukosora. Nanone yari akeneye umuntu wamuhumuriza, mbese akamukorera ibyo za nshuti ze zitamukoreye. Ese nawe wigeze kumva ukeneye umuntu wakugira inama kandi akaguhumuriza? Ese hari igihe abantu witaga inshuti zawe bigeze kugutenguha? Kumenya uko Yehova yafashije umugaragu we Yobu n’ukuntu Yobu yemeye gukosorwa, bishobora gutuma urushaho kwiringira Yehova kandi bikagukomeza.
Umujyanama w’umunyabwenge kandi w’umugwaneza
Ibintu byakurikiyeho byatunguye Yobu. Hari umusore wari hafi aho witwaga Elihu. Yari amaze umwanya muremure ateze amatwi mu gihe ba bagabo bateranaga amagambo na Yobu. Icyakora ibyo yari yumvise byari byamubabaje cyane.
Elihu yari yarakariye Yobu, bitewe n’uko yari yihandagaje avuga ko yakiranukaga kuruta Imana. Ariko nanone Elihu yagiriye impuhwe Yobu kuko yari ababaye cyane. Yabonaga ko Yobu nta mutima mubi yari afite kandi ko yari akeneye umuntu umugira inama kandi akamuhumuriza. Ubwo rero si we warose ba bahumuriza b’ibinyoma barangiza kuvuga. Yari yumvise ukuntu babwiraga Yobu amagambo mabi, bapfobya ukwizera kwe kandi bamutesha agaciro. Ikibabaje kurushaho ni uko ibinyoma byabo byumvikanishaga ko n’Imana ari ingome. Ni yo mpamvu Elihu yashyugumbwaga ashaka kugira icyo avuga.—Yobu 32:2-4, 18.
Yatangiye avuga ati: “Jye ndacyari muto, naho mwe musheshe akanguhe. Ni yo mpamvu nifashe, ngatinya kubabwira ibyo nzi.” Icyakora ntiyakomeje kwifata ahubwo yongeyeho ati: “Kuba abantu bamaze iminsi myinshi si byo byonyine bituma baba abanyabwenge” (Yobu 32:6, 9). Elihu yafashe ijambo maze amara umwanya agaragaza ko ibyo ari ukuri. Ibyo yavuze bitandukanye n’ibyo Elifazi, Biludadi na Zofari bavuze. Elihu yijeje Yobu ko afite agaciro kandi ko atari agamije kumwongerera umubabaro. Nanone yagaragaje ko yubashye Yobu amuvuga mu izina, kandi agaragaza ko inshuti ze zari zamusuzuguye. * Yamubwiye amwubashye ati: “Ariko noneho Yobu we, ndakwinginze, umva amagambo yanjye.”—Yobu 33:1, 7; 34:7.
Elihu yagiriye inama Yobu, ahera ku byo yari yumvise agira ati: “Numvise ko wavuze uti ‘Ndaboneye, nta cyaha mfite; Sinanduye, kandi nta kosa mfite. Dore yabonye uburyo bwo kundwanya.’” Hanyuma Elihu yahise agaragaza ikibazo Yobu yari afite amubaza adaciye ku ruhande ati: “Ese ibyo ni byo wise ubutabera, ko wavuze uti ‘gukiranuka kwanjye kuruta ukw’Imana’?” Ibyo rwose Elihu ntiyari kubyihanganira. Ni yo mpamvu yamubwiye ati: “Muri ibyo ntiwavuze ukuri” (Yobu 33:8-12; 35:2). Elihu yari azi ko Yobu yari yarababajwe cyane n’ibyo yatakaje n’ukuntu abo yitaga inshuti ze bari baramushinyaguriye. Ariko Elihu yaburiye Yobu ati: “Uramenye uburakari ntibuzagutere gukomanya ibiganza ubitewe n’ubugome.”—Yobu 36:18.
Elihu yatsindagirije ukuntu Yehova agira neza
Elihu yavuganiye Yehova. Yavuganye ubutwari ukuri kw’ingenzi ati: “Ntibikabeho ko Imana y’ukuri ikora ibibi, n’Ishoborabyose ngo igire uwo irenganya! . . . Ishoborabyose ntigoreka imanza”(Yobu 34:10, 12). Elihu yibukije Yobu ko Yehova agira imbabazi n’ubutabera. Ni yo mpamvu Yehova atamuhannye igihe yakabyaga kwiregura akavuga amagambo atamwubahisha (Yobu 35:13-15). Ikindi nanone, Elihu yicishije bugufi ntiyigaragaza nk’aho asobanukiwe ibintu byose. Ahubwo yaravuze ati: “Imana yashyizwe hejuru cyane birenze ibyo twamenya.”—Yobu 36:26.
Icyakora nubwo Elihu yagiriye Yobu inama idaciye ku ruhande, yabikoze mu bugwaneza. Nanone yavuze ibijyanye n’ibyiringiro bihebuje by’uko hari igihe Yehova yari gusubiza Yobu ubuzima bwiza. Icyo gihe Imana yari kuvuga iti: “Reka umubiri we ugwe itoto riruta iryo mu busore bwe, asubirane imbaraga zo mu minsi y’ubusore bwe.” Ikindi kintu kigaragaza ko Elihu yitaga kuri Yobu, ni uko atihariye ijambo ahubwo yasabye Yobu ko yagira icyo avuga. Yaramubwiye ati: “Vuga, kuko nishimira gukiranuka kwawe” (Yobu 33:25, 32). Ariko Yobu yabuze icyo avuga. Birashoboka ko yumvise nta kindi yakongera kuri iyo nama nziza kandi itera inkunga. Birashoboka ko urukundo Elihu yagaragarije Yobu rwamukoze ku mutima, bigatuma arira!
Hari amasomo y’ingenzi dushobora kwigira kuri abo bagabo b’indahemuka. Elihu yatwigishije uko twagira abandi inama n’uko twabahumuriza. Inshuti nyanshuti irakuburira mbere y’uko ukora ikosa rikomeye, kandi ikakubwira intege nke ufite kabone niyo byayigora (Imigani 27:6). Natwe twifuza kuba inshuti nziza, tugatera abandi inkunga kandi tukabihanganira, mu gihe batubwiye nabi bitewe n’uko batameze neza cyangwa se babitewe no guhubuka. Nanone mu gihe abandi batugira inama, tugomba kwigana Yobu tukabatega amatwi twicishije bugufi kandi tukazemera. Tuge tuzirikana ko burya nta muntu udakenera kugirwa inama no gukosorwa. Kumvira inama bishobora kurokora ubuzima bwacu.—Imigani 4:13.
“Yehova asubiriza Yobu mu muyaga w’ishuheri”
Igihe Elihu yagiraga inama Yobu, yavuze ibijyanye n’umuyaga, ibicu, inkuba n’imirabyo. Yaravuze ati: “Nimutege amatwi mwitonze, mwumve ijwi ryayo [Imana] rihinda.” Nyuma yaho yavuze iby’ “inkubi y’umuyaga” (Yobu 37:2, 9). Birashoboka ko igihe Elihu yavuganaga na Yobu, hari umuyaga wahuhaga kandi ukagenda wiyongera. Amaherezo waje kuba mwinshi cyane uba inkubi y’umuyaga. Hanyuma habaye ikintu gitunguranye! Yehova yaravuze!—Yobu 38:1.
Tekereza nawe Yehova Umuremyi w’ijuru n’isi arimo aguha disikuru ivuga ku byaremwe!
Iyo urimo usoma igitabo cya Yobu ukagera ku bice birimo ikiganiro Yehova yagiranye na Yobu, wumva uruhutse. Bikwibagiza ya magambo yose y’ubupfu ya Elifazi, Biludadi na Zofari. Abo bagabo si bo Yehova yahise avugisha, ahubwo yabanje kuvugisha umugaragu we Yobu, kuko yifuzaga kumukosora nk’uko umubyeyi akosora umwana we.
Yehova yiyumvishaga akababaro Yobu yari afite. Nanone yamugiriye impuhwe, kandi uko ni ko buri gihe abigenza iyo abagaragu be bababaye (Yesaya 63:9; Zekariya 2:8). Nanone yari azi ko ibibazo byari byatesheje Yobu umutwe, ari byo byatumye avuga “amagambo atarangwa n’ubwenge” maze bigatuma ibintu birushaho kuzamba. Yehova yamubajije ibibazo byinshi kugira ngo amufashe gutekereza. Yatangiye amubaza ati: “Wari he igihe nashyiragaho imfatiro z’isi? Ngaho mbwira niba ubisobanukiwe.” Igihe Yehova yari amaze kurema, “inyenyeri za mu gitondo,” ni ukuvuga umuryango w’Imana ugizwe n’abamarayika, baranguruye amajwi y’ibyishimo (Yobu 38:2, 4, 7). Birumvikana ko Yobu nta kintu na kimwe yashoboraga gusubiza.
Yehova yakomeje avuga ku bintu yaremye bitangaje. Ni nk’aho Yehova yatembereje Yobu mu gihe gito akamwereka ibyo abantu bita siyansi muri iki gihe, urugero nk’ibijyanye n’inyenyeri, ibinyabuzima, imiterere y’isi n’ibijyanye na fiziki. Nanone Yehova yavuze inyamaswa zariho mu gihe cya Yobu, urugero nk’intare n’igikona, ihene yo mu misozi n’imparage, imbogo n’imbuni, ifarashi y’inyambaraga, agaca na kagoma, Behemoti ari yo mvubu, na Lewiyatani ari yo ngona. Tekereza ukuntu wakumva umeze Yehova Umuremyi w’ijuru n’isi arimo aguha disikuru ivuga ku byaremwe! *
Isomo ryo kwicisha bugufi n’urukundo
Ni iki Yehova yashakaga kwigisha Yobu? Yobu yagombaga kwicisha bugufi. Igihe Yobu yatekerezaga ko Yehova ari we wamutezaga imibabaro, ibyo nta kindi byari kumumarira uretse kumwongerera agahinda kandi bigatuma yitandukanya n’Imana imukunda. Yehova yakomeje kubaza Yobu aho yari ari igihe yaremaga ibintu bitangaje, cyangwa niba yarashoboraga kugaburira no kuyobora za nyamaswa yari yamubwiye. None se ko Yobu atashoboraga gusobanukirwa n’ibintu byoroheje Yehova yaremye, ubwo yari guhera he amucira urubanza? Koko rero, ibyo Yehova atekereza n’inzira ze birenze kure ibyo Yobu yatekerezaga.
Ntiyigeze ashaka kwiregura cyangwa ngo yisobanure
Ibintu byose Yehova yavuze byagaragazaga ko yakundaga Yobu cyane. Ni nk’aho Yehova yabwiraga Yobu ati: “None se mwana wa, niba nshobora kurema ibi bintu byose, ukeka ko nananirwa kukwitaho? Ese ubwo koko nagutererana nkagera nubwo ngutwara abana bawe, narangiza nkaguteza indwara imeze ityo? Ese si nge ushobora kugusubiza ibyo watakaje kandi nkaguhoza amarira yose warize?
Igihe Yehova yahataga Yobu ibyo bibazo byose, Yobu yavuze inshuro ebyiri zonyine. Ntiyigeze ashaka kwiregura cyangwa ngo yisobanure. Yicishije bugufi yemera ko ibyo yari azi ari bike cyane kandi yicuza ibyo yari yavuze (Yobu 40:4, 5; 42:1-6). Yobu yagaragaje ukwizera gukomeye. Nubwo yahuye n’ibibazo bitagira ingano, yakomeje kubera Yehova indahemuka. Yemeye ko Yehova amukosora kandi ahindura uko yabonaga ibintu. Nawe ushobora kwibaza uti: “Ese nicisha bugufi nkemera kugirwa inama no gukosorwa?” Twese dukenera kugirwa inama no gukosorwa. Iyo tubyemeye, tuba twiganye ukwizera kwa Yobu.
“Ntimwamvuzeho ukuri”
Ubu noneho Yehova atangiye guhumuriza Yobu. Yabwiye Elifazi, ushobora kuba ari we wari mukuru muri ba bahumuriza b’ibinyoma ba Yobu, ati: “Uburakari bwanjye bwarakugurumaniye wowe na bagenzi bawe bombi, kuko mutamvuzeho ukuri nk’uko umugaragu wanjye Yobu yabigenje” (Yobu 42:7). Tekereza kuri ayo magambo. Ese Yehova yashakaga kuvuga ko amagambo yose abo bagabo bavuze yari ibinyoma, naho Yobu we akaba yaravuze ukuri? Oya, si ibyo yashakaga kuvuga. * Icyakora Yobu yari atandukanye n’abo bagabo bamushinjaga ibinyoma. Yobu yari yarihebye, afite intimba yatewe no gupfusha no gushinjwa ibinyoma. Ntibitangaje rero ko hari igihe yavugaga amagambo aterekeranye. Ariko Elifazi na bagenzi be nta kibazo bari bahanganye na cyo. Bavugaga amagambo batatekerejeho kandi yuzuye agasuzuguro kuko batari bafite ukwizera gukomeye. Uretse kuba baribasiye Yobu bamuhora ubusa, nanone bakoze ikosa rikomeye bafata Yehova uko atari bagera nubwo bavuga ko ari umugome kandi ko akora ibibi.
Byari bikwiriye rero ko Yehova abasaba gutamba igitambo gihanitse. Bagombaga gutamba ibimasa birindwi n’amapfizi arindwi y’intama kandi icyo nticyari ikintu cyoroshye, kuko kubibona byari kubagora. Uzirikane ko mu Mategeko ya Mose, ikimasa ari cyo umutambyi mukuru yatambaga, iyo yabaga yakoze icyaha cyashoboraga gutuma ubwoko bwose bugirwaho n’urubanza (Abalewi 4:3). Ikimasa ni cyo gitambo cyari gihenze cyane mu bitambo byo mu Mategeko ya Mose. Ikindi kandi, Yehova yavuze ko yari kwemera ibitambo byabo, ari uko gusa Yobu abanje gusenga abasabira (Yobu 42:8). * Yobu yumvise ahumurijwe rwose igihe yabonaga Yehova amurenganuye kandi akabona ukuntu Yehova ari Imana irangwa n’ubutabera.
“Umugaragu wanjye Yobu azasenga abasabira.”—Yobu 42:8
Yehova yari yizeye ko Yobu yari gukora ibyo yari yamusabye, akababarira abo bagabo bari bamubabaje cyane. Kandi koko Yobu ntiyatengushye Yehova (Yobu 42:9). Yobu yagaragaje ko yari indahemuka mu magambo, ariko ibikorwa bye byo byari akarusho. Yehova yahaye umugisha Yobu utagabanyije kubera ko yamwumviye.
“Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu”
Yehova yagaragarije Yobu ‘urukundo rurangwa n’ubwuzu n’imbabazi’ (Yakobo 5:11). Yabikoze ate? Yamukijije uburwayi bwe. Tekereza uko Yobu yumvise ameze igihe yabonaga umubiri we wongeye kugwa “itoto riruta iryo mu busore bwe,” nk’uko Elihu yari yarabivuze! Abagize umuryango we n’inshuti ze bongeye kumusura kandi bamuzanira impano. Yehova yamushubije ubutunzi yari afite ndetse abukuba kabiri. None se ko abana bari baramushizeho, Yehova byo yabikozeho iki? Yehova yamuhaye umugisha abyara abandi bana icumi. Nanone yamwongereye iminsi yo kubaho. Yabayeho indi myaka 140 bituma abona abana, abuzukuru, abuzukuruza n’ubuvivi. Bibiliya igira iti: “Nuko amaherezo Yobu arapfa, apfa ashaje neza kandi anyuzwe” (Yobu 42:10-17). Nanone wibuke ko muri paradizo, Yobu n’umugore we bazongera guhura n’abagize umuryango we, hakubiyemo na ba bana icumi Satani yishe.—Yohana 5:28, 29.
None se kuki Yehova yahaye Yobu umugisha utagabanyije? Bibiliya isubiza igira iti: “Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu” (Yakobo 5:11). Yobu yahuye n’ibibazo byinshi birenze kure cyane ibyo duhura na byo. Ijambo “kwihangana,” rigaragaza ko ibigeragezo byamugezeho bitigeze bihungabanya ukwizera kwe n’urukundo yakundaga Yehova. Aho kuba umurakare yakomeje kurangwa n’ikizere kandi ababarira abari baramuhemukiye. Igishimishije kurushaho ni uko yakomeje kwiringira Imana kandi agakomeza kuyibera indahemuka, kuko yabonaga ko ari cyo kintu cy’ingenzi cyane.—Yobu 27:5.
Twese duhangana n’ibigeragezo bidusaba kwihangana. Tuzi neza ko Satani azagerageza kuduca intege nk’uko byagenze kuri Yobu. Icyakora nitugira ukwizera gukomeye, tukicisha bugufi, tukababarira abandi kandi tugakomeza kubera Imana indahemuka, natwe tuzabona ibyo Imana yadusezeranyije (Abaheburayo 10:36). Nitwigana Yobu tugakomeza kugira ukwizera bizarakaza Satani, ariko bishimishe Yehova Imana yacu.
^ par. 6 Elifazi, Biludadi na Zofari babwiye Yobu amagambo menshi akomeye ku buryo yakwandikwa nko mu bice ikenda byo muri Bibiliya, nyamara nta hantu na hamwe bigeze bavuga Yobu mu izina.
^ par. 14 Hari igihe Yehova yaretse gukoresha ibintu bigaragara ahubwo akoresha imvugo ijimije cyangwa yo gusiga (urugero reba muri Yobu 41:1, 7, 8, 19-21.) Icyakora intego Yehova yari afite ntiyari yahindutse. Yifuzaga gufasha umugaragu we kurushaho kumutinya.
^ par. 18 Icyakora nyuma yaho intumwa Pawulo yaje gusubiramo amagambo Elifazi yavuze, avuga ko ari ukuri (Yobu 5:13; 1 Abakorinto 3:19). Elifazi yavuze ukuri, ariko icyo si cyo cyari igihe cyo kubibwira Yobu.
^ par. 19 Muri Bibiliya nta hantu hagaragaza ko Yobu yasabwe gutambira umugore we igitambo nk’icyo.