ESE BYARAREMWE?
Uko ibikeri byo mu Buyapani bihamagarana
Ibikeri byo mu Buyapani by’ibigabo bizwiho guhamagara ibindi bikeri mu buryo amajwi yisubiramo kandi bikabikora mu buryo busa n’ubutunguranye. Ikindi kandi ushobora gutandukanya ijwi ry’igikeri cy’ikigabo n’iyo cyavugira mu itsinda ry’ibindi byinshi. Ubushakashatsi bwakorewe mu Buyapani, bugakorerwa ku bikeri byo mu bwoko bwa Hyla Japonica, bwagaragaje ko ubu buryo bwo guhamagarana buterwa n’uko ibikeri by’ibigabo byo mu gace kamwe biba bifite uburyo buri kuri gahunda ihambaye bihamagaramo iby’ibigore.
Tekereza kuri ibi: Ibikeri byo mu Buyapani by’ibigabo bikoresha ijwi kugira ngo bikurure iby’ibigore. Ijwi rituruka mu gice gitanga ijwi, maze uko rinyura mu gice kiri mu muhogo twakita agasakoshi k’ijwi, rikagenda ryiyongera.
None se bigenda bite ngo ijwi igikeri cy’ikigabo gikoresha gihamagara ribe ritandukanye n’iry’ibindi? Abashakashatsi bavumbuye ko aho kugira ngo ibyo bikeri byo mu Buyapani bipfe guhamagara mu kavuyo, bihamagara bikurikiranye, buri gikeri kigahamagara ukwacyo. Ubu buryo bukorwa neza kandi kuri gahunda, butuma hatabaho kwivanga kw’amajwi. Bityo ijwi rya buri gikeri rikumvikana neza kandi bigatuma bidakoresha imbaraga nyinshi bihamagara. Ikindi kandi, kugira ngo guhamagarana bikorwe kuri gahunda, ibyo bikeri bigenda bisimburana bikurikije amatsinda bibarizwamo.
Abashakashatsi mu by’itumanaho bashingiye ku buryo ibikeri byo mu Buyapani bigira gahunda mu gihe bihamagarana, bari gukora imibare ihanitse mu rwego rwo kunoza igihe cyo kohereza amakuru kugira ngo amatsinda y’amakuru runaka atagendera rimwe akaba yabangamirana. Ibyo bizatuma uburyo bwo kohereza amakuru buba bwizewe kandi hakoreshwe umuriro muke.
Ubitekerezaho iki? Ese ubushobozi ibikeri byo mu Buyapani bifite bwo guhamagarana kuri gahunda, bwabayeho kubera ubwihindurize cyangwa bwararemwe?