ESE BYARAREMWE?
Imbwa ifite ubushobozi buhambaye bwo guhumurirwa
Abashakashatsi bavuga ko imbwa zishobora guhumurirwa, zikamenya imyaka izindi mbwa zifite, zikamenya gutandukanya iz’ingabo n’iz’ingore kandi zikamenya uko izindi mbwa zimerewe. Nanone imbwa ishobora gutozwa ku buryo ishobora kumenya ahantu hari ibisasu cyangwa ibiyobyabwenge. Mu gihe abantu bakoresha amaso kugira ngo bamenye ibibakikije, imbwa zo zikoresha amazuru. Muri make imbwa zumvisha amazuru.
Suzuma ibi bikurikira: Ubushobozi imbwa ifite bwo guhumurirwa buruta kure cyane ubw’abantu. Ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Amerika, cyavuze ko imbwa “ishobora gutahura impumuro y’ikintu kimwe mu ruvange rw’ibintu bibarirwa muri miriyari 1000. Ni ukuvuga ko uramutse ufashe kimwe cya kane cy’akayiko k’isukari ukagashyira muri pisine nini yuzuye amazi, imbwa yamenya ko washyizemo isukari.”
Ni iki gituma imbwa ihumurirwa cyane kuturusha?
Kubera ko izuru ry’imbwa rihora ritose, bituma ishobora kumva n’impumuro y’utuntu duto cyane.
Izuru ry’imbwa rifite ahantu habiri hanyura umwuka. Hamwe ihakoresha ihumeka ahandi ikahakoresha ihumurirwa. Iyo imbwa irimo guhunahuna, umwuka werekeza mu gice k’izuru ikoresha ihumurirwa.
Icyo gice k’izuru kiyifasha guhumurirwa, gishobora kungana na santimetero kare 130 cyangwa zirenga, mu gihe icy’abantu cyo kingana na santimetero kare 5 gusa.
Imbwa ifite ingirabuzimafatizo ziyifasha guhumurirwa, zikubye iz’abantu inshuro 50.
Ibyo bituma ishobora gutandukanya impumuro z’ibintu byinshi. Urugero, hari abahanga bavuga ko dushobora kumva impumuro y’isupu ariko ko imbwa yo ishobora gutandukanya impumuro y’ibirungo byose washyizemo.
Abahanga b’ikigo gikora ubushakashatsi kuri kanseri bavuze ko ubwonko n’amazuru by’imbwa, bituma iza mu bintu bifite ubushobozi buhambaye cyane bwo guhumurirwa.” Abahanga barimo barakora ibintu bishobora guhumurirwa kugira ngo bige bitahura ahari ibisasu, bibafashe kugenzura ibicuruzwa bya magendu no gusuzuma indwara, urugero nka kanseri.
Ubitekerezaho iki? Ese utekereza ko ubushobozi imbwa ifite bwo guhumurirwa, bwabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa bwabayeho biturutse ku iremwa?