INAMA ZIGENEWE UMURYANGO
Uko wafasha umwana wawe kugira amanota meza
Ubona umwana wawe adakunda ishuri. Iyo ageze mu rugo, ntasubira mu masomo cyangwa ngo akore imikoro yahawe. Ibyo bituma agira amanota mabi kandi akagira n’imyifatire idakwiriye. None se wamufasha ute kugira ngo agire amanota meza?
Icyo wagombye kumenya
Kumuhatira kwiga byongera ibibazo. Iyo uhatira umwana wawe kwiga, bituma ahora ahangayitse haba igihe ari ku ishuri cyangwa mu rugo! Kugira ngo abone agahenge ashobora kujya akubeshya, akaguhisha ko yabonye amanota mabi, akigana uko usinya maze akisinyira ku ndangamanota cyangwa akajya asiba ishuri. Icyo gihe rero ibintu bizarushaho kuzamba.
Kumumenyereza ibihembo na byo si byiza. Andrew agira ati: “Iyo umukobwa wacu yagiraga amanota meza, twaramuhembaga ariko ibyo byatumye yiga acungana n’ibihembo gusa. Iyo yabonaga amanota mabi, yababazwaga n’uko atabonye ibihembo aho kubabazwa n’uko yabonye amanota mabi.”
Kugereka amakosa ku barimu si wo muti. Ibyo bishobora gutuma umwana wawe yumva ko kubona amanota meza bidasaba imihati. Nanone bishobora gutuma agereka amakosa ku bandi cyangwa akitega ko abandi ari bo bazamukemurira ibibazo. Bishobora no gutuma umwana wawe atamenya ko umuntu agomba kwirengera ingaruka z’ibyo akora, kandi iryo ari isomo ryiza rizamufasha amaze gukura.
Icyo wakora
Jya utegeka uburakari bwawe. Ntukaganire n’umwana wawe iby’amanota mu gihe warakaye. Umubyeyi witwa Brett yaravuze ati: “Iyo nge n’umugore wange tuganiriye n’umwana wacu dutuje kandi tukishyira mu mwanya we, ni bwo bigira akamaro.”
Ihame rya Bibiliya: ‘Jya wihutira kumva ariko utinde kuvuga, kandi utinde kurakara.’—Yakobo 1:19.
Jya umenya neza ikibazo umwana wawe afite. Ibintu bikunze gutuma umwana agira amanota mabi ni ukunnyuzurwa, kwimukira ku kindi kigo, gutinya ikizamini, ibibazo byo mu muryango, kudasinzira, kutagira gahunda cyangwa kurangara. Ntugahite wumva ko umwana wawe ari umunebwe.
Ihame rya Bibiliya: “Ugaragaza ubushishozi mu bintu azabona ibyiza.”—Imigani 16:20.
Jya umufasha kwiga bitamugoye. Jya ugena igihe agomba gusubiriramo amasomo no gukora imikoro yo mu rugo. Jya ushaka ahantu hakwiriye umwana wawe akorera imikoro hatari ibintu bishobora kumurangaza, urugero nka tereviziyo na terefone. Mu gihe umwana akora imikoro yahawe, uge umusaba anyuzemo aruhuke kugira ngo atarambirwa kwiga. Umubyeyi wo mu Budage witwa Hector yaravuze ati: “Iyo ibizamini byegereje dutangira hakiri kare tukamufasha gusubiramo utuntu duke buri munsi, aho gutegereza kubikorera rimwe ku munota wa nyuma.”
Ihame rya Bibiliya: “Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe.”—Umubwiriza 3:1.
Jya umushishikariza kwiga. Umwana wawe nasobanukirwa neza akamaro ko kwiga, azumva arushijeho kubikunda. Urugero, ushobora kumusobanurira ko namenya imibare bizamufasha gucunga udufaranga twe.
Ihame rya Bibiliya: ‘Ronka ubwenge uronke n’ubushobozi bwo gusobanukirwa, ujye ubiha agaciro kenshi.’—Imigani 4:5, 8.
Inama: Jya ufasha umwana gukora imikoro ariko ntukayimukorere. Andrew agira ati: “Iyo umukobwa wacu akora umukoro ntaba ashaka gukoresha ubwenge bwe, ahubwo aba ashaka ko tumutekerereza.” Jya ufasha umwana wawe kwikorera umukoro baba bamuhaye.