IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Bibiliya yamfasha ite?—Igice cya 1: Suzuma ibiri muri Bibiliya yawe
“Nagerageje gusoma Bibiliya, ariko numva birananiye kubera ukuntu ari nini.”—Briana, ufite imyaka 15.
Ese nawe wumva ari uko umeze? Iyi ngingo ishobora kugufasha.
Kuki ukwiriye gusoma Bibiliya?
Ese wumva gusoma Bibiliya bitagushishikaje? Niba ari uko bimeze, birumvikana. Ushobora gutekereza ko Bibiliya ari igitabo kinini kigizwe n’amapaji menshi, gifite inyuguti nto cyane kandi kitagira amafoto; ku buryo kugisoma atari kimwe no kureba tereviziyo cyangwa videwo.
Tekereza kuri ibi: Ese uramutse ubonye isanduku irimo ibintu by’agaciro, ntiwagira amatsiko yo kumenya ibirimo?
Bibiliya yagereranywa n’iyo sanduku irimo ibintu by’agaciro. Ubwenge burimo bwagufasha:
Gufata imyanzuro myiza
Kumvikana n’ababyeyi bawe
Kubona inshuti nziza
Guhangana n’imihangayiko
Bishoboka bite ko igitabo cya kera cyatanga inama muri iki gihe? Ni ukubera ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana” (2 Timoteyo 3:16). Ibyo bisobanuye ko inama ziri muri Bibiliya zituruka ku Mana.
Nasoma Bibiliya nte?
Uburyo bumwe ni ugusoma Bibiliya uhereye ku murongo. Ibyo bizatuma umenya ibivugwa muri Bibiliya muri rusange. Hari uburyo bwinshi bwo gusoma Bibiliya. Reka turebe ingero ebyiri:
Ushobora gusoma ibitabo 66 bya Bibiliya uhereye mu Ntangiriro kugeza mu Byahishuwe.
Ushobora gusoma Bibiliya ukurikije igihe ibivugwamo byagiye bibera.
Inama: Reba umutwe A7 uri mu gatabo Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana, maze umenye uko ibintu by’ingenzi byaranze imibereho ya Yesu ku isi, byagiye bikurikirana.
Uburyo bwa kabiri bwo gusoma Bibiliya ni uguhitamo inkuru ihuje n’ikibazo ufite. Urugero:
Ese wifuza kugira inshuti ziringirwa? Soma inkuru ivuga ibya Yonatani na Dawidi (1 Samweli igice cya 18-20). Hanyuma wifashishe urupapuro rw’umwitozo rwanditseho ngo: “Uko wabona incuti nyancuti” maze umenye amasomo wavana muri iyo nkuru.
Ese wifuza kumenya uko wagira imbaraga zo kunesha ibishuko? Soma inkuru ivuga uko Yozefu yahanganye n’igishuko (Intangiriro igice cya 39). Hanyuma wifashishe impapuro z’imyitozo zanditseho ngo: “Uko wanesha ibishuko. . . Yozefu—Igice cya 1” na “Bamureze ibinyoma. . . Yozefu—Igice cya 2,” kugira ngo umenye amasomo y’ingenzi wakura muri iyo nkuru.
Ese wifuza kumenya akamaro k’isengesho? Soma ibyabaye kuri Nehemiya (Nehemiya igice cya 2). Ifashishe urupapuro rw’umwitozo rwanditseho ngo: “Imana yashubije isengesho rye” kugira ngo umenye amasomo wavana muri iyo nkuru.
Inama: Mu gihe usoma Bibiliya, jya ujya ahantu hatuje kugira ngo hatagira ikikurangaza.
Uburyo bwa gatatu ni ugutoranya inkuru, cyangwa zaburi, ukayisoma, hanyuma ukareba amasomo wakuramo. Numara gusoma uge wibaza ibibazo nk’ibi:
Kuki Yehova yandikishije iyi nkuru muri Bibiliya?
Ni iki binyigisha ku mico ya Yehova n’ibyo akora?
Ibyo nsomye nabikurikiza nte mu mibereho yange?
Inama: Ifashishe Bibiliya iboneka ku rubuga rwacu, idufasha kwiyigisha, kugira ngo ubone videwo, amakarita n’ibindi byagufasha gusobanukirwa neza ibyo usoma muri Bibiliya.