IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Ese ubutinganyi ni bubi?
“Igihe nari maze kuba ingimbi, ikintu cyangoye cyane ni uko numvaga ndarikiye abo duhuje igitsina. Natekerezaga ko bizashira, ariko na n’ubu ndacyahanganye na byo.”—David, ufite imyaka 23.
David ni Umukristo wifuza gushimisha Imana. Ese ashobora gushimisha Imana kandi yumva akunze abo bahuje igitsina? Imana ibona ite ubutinganyi?
Bibiliya ibivugaho iki?
Uko abantu babona ubutinganyi bishobora gutandukana bitewe n’aho umuntu yakuriye cyangwa bitewe n’igihe yabereyeho. Ariko Abakristo ntibagendera ku bitekerezo bigezweho cyangwa ngo ‘bajyanwe hirya no hino n’imiyaga yose y’inyigisho’ (Abefeso 4:14). Ahubwo uko babona ubutinganyi (n’indi myifatire yose imeze ityo) bishingiye kuri Bibiliya.
Ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ubutinganyi birasobanutse. Dore icyo Ijambo ry’Imana rivuga:
“Ntukaryamane n’umugabo nk’uko uryamana n’umugore.”—Abalewi 18:22.
‘Imana yarabaretse batwarwa n’irari ry’ibitsina riteye isoni, kuko abagore babo bahinduye uburyo busanzwe imibiri yabo yaremewe gukoreshwa, bakayikoresha ibyo itaremewe.’—Abaroma 1:24,26.
“Ntimuyobe: abasambanyi, abasenga ibigirwamana, abahehesi, abagabo bakoreshwa ibyo imibiri yabo itaremewe, abagabo baryamana n’abandi bagabo, abajura, abanyamururumba, abasinzi, abatukana n’abanyazi, ntibazaragwa ubwami bw’Imana.”—1 Abakorinto 6:9, 10.
Mu by’ukuri, amahame y’Imana areba abantu bose, baba abagira irari ryo kuryamana n’abo bahuje igitsina cyangwa abo badahuje igitsina. Ni ukuvuga ko buri muntu wese agomba kumenya kwifata kugira ngo adakora ibikorwa Imana yanga.—Abakolosayi 3:5.
Ese ibyo bishatse kuvuga ko . . . ?
Ese ibyo bishatse kuvuga ko Bibiliya idushishikariza kwanga abatinganyi?
Oya. Bibiliya ntishishikariza abantu kugira abo banga, . Ahubwo idusaba ‘kubana amahoro n’abantu bose,’ uko baba babayeho kose (Abaheburayo 12:14). Ubwo rero, ntidukwiriye guserereza abatinganyi, kubakorera ibikorwa by’urugomo cyangwa ibindi bikorwa bibi.
Ese ibyo bishatse kuvuga ko Abakristo bakwiriye kurwanya amategeko ashyigikira ko abatinganyi bashakana?
Bibiliya ivuga ko Imana yatangije umuryango ugizwe n’umugabo n’umugore (Matayo 19:4-6). Icyakora, impaka abantu bajya ku mategeko yemerera abatinganyi gushakana ziba zishingiye kuri politiki. Bibiliya igira Abakristo inama yo kutagira aho babogamira muri politiki (Yohana 18:36). Ni yo mpamvu badashyigikira amategeko yemerera abatinganyi gushakana cyangwa ngo bayarwanye.
Byagenda bite se . . . ?
Byagenda bite se niba umuntu ari umutinganyi? Ese ashobora guhinduka?
Yego. Hari Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari abatinganyi ariko nyuma barahinduka. Bibiliya ivuga ko abatinganyi batazaragwa Ubwami bw’Imana, kandi igakomeza igira iti “ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze.”—1 Abakorinto 6:11.
Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko umuntu waretse kuba umutinganyi, atagira irari ryo gusubira muri ubwo buzima yahozemo? Oya. Bibiliya igira iti “mwambare kamere nshya, igenda ihindurwa nshya binyuze ku bumenyi nyakuri” (Abakolosayi 3:10). Guhinduka ni uguhozaho.
Byagenda bite se niba umuntu yifuza gukorera Imana ariko agakomeza kumva ararikiye abo badahuje igitsina?
Nk’uko bigenda ku irari iryo ari ryo ryose, ushobora guhitamo gutwarwa na ryo cyangwa kudatwarwa na ryo. Ese birashoboka? Bibiliya igira iti “mukomeze kuyoborwa n’umwuka, ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira.”—Abagalatiya 5:16.
Zirikana ko uyu murongo utavuga ko umuntu atagira irari. Ariko iyo umuntu afite gahunda nziza yo kwiyigisha Bibiliya no gusenga bituma ashobora guhangana n’iryo rari.
David twavuze tugitangira, yabonye ko ibyo ari ukuri. Yabwiye ababyeyi be na bo bari Abakristo icyo kibazo yari ahanganye na cyo. Yaravuze ati “numvise ntuye umutwaro wari undemereye cyane. Kandi iyo mbikora hakiri kare, nari kumara icyo gihe cyose nishimye.”
Iyo dukurikije amahame ya Yehova tugira ibyishimo. Tuzi neza ko ayo mahame ‘atunganye’ kandi “ashimisha umutima” kandi ko “kuyakurikiza bihesha ingororano ikomeye.”—Zaburi 19:8, 11.