Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese gukorera ibintu byinshi icyarimwe ni byo byiza?

Ese gukorera ibintu byinshi icyarimwe ni byo byiza?

 Ese ukorera ibintu byinshi icyarimwe?

 Ese ufite ubushobozi bwo gukorera ibintu byinshi icyarimwe? Abantu benshi batekereza ko abatangiye gukoresha ikoranabuhanga kuva bakiri bato, ari bo bafite ubushobozi bwo gukorera ibintu byinshi icyarimwe, kuruta abatangiye gukoresha ikoranabuhanga bakuze. Ariko se koko ibyo ni ukuri?

 NI BYO cyangwa SI BYO?

  •   Gukorera ibintu byinshi icyarimwe bituma ukoresha neza igihe.

  •   Ushobora gutangira buhorobuhoro, amaherezo ukazamenyera gukorera ibintu byinshi icyarimwe.

  •   Abakiri bato bafite ubushobozi bwo gukorera ibintu byinshi icyarimwe kuruta abantu bakuze.

 Niba hari aho washubije ngo: “Ni byo” ushobora kuba wayobejwe n’igitekerezo kitari cyo, kivuga ko ushobora gukorera ibintu byinshi icyarimwe kandi ukabikora neza.

 Igitekerezo kidahuje n’ukuri

 Ese wibwira ko wakora ibintu bibiri icyarimwe? Ibyo byashoboka ari uko gusa kimwe muri ibyo bintu ukora, kidasaba gutekereza. Urugero, niba urimo wumva umuzika ari na ko ukora isuku mu cyumba, iyo suku ishobora kuzagenda neza.

 Ariko nugerageza gukora ibintu bibiri kandi byombi bisaba gutekereza, ushobora kutabikora neza byombi. Birashoboka ko ari yo mpamvu umukobwa witwa Katherine yavuze ko umuntu ubasha gukorera ibintu byinshi icyarimwe, “nta kindi aba ashoboye uretse gukora ibintu byinshi mu kajagari.”

 “Narimo nganira n’umuntu maze undi anyoherereza mesaje. Twakomeje kuganira, ari na ko nsubiza iyo mesaje. Ikibazo ariko, ni uko ibyinshi mu byo uwo muntu yambwiraga nta byo numvise, kandi ya mesaje nanditse, na yo ikaba yari yuzuyemo amakosa.”—Caleb.

 Sherry Turkle, inzobere mu ikoranabuhanga yaranditse ati: “Iyo twibwira ko turimo dukorera ibintu byinshi icyarimwe, . . . ikintu cyose dukoze tugikora nabi. Icyo gihe, ubwonko buvubura imisemburo ituma dutekereza ko turimo gukora ibintu neza, ariko mu by’ukuri twabizambije.” a

 “Nibwiraga ko nshobora kuvugana n’umuntu turi kumwe, ari na ko nandikirana n’undi kuri terefoni. Ariko nashidutse ibyo nari kubwira uwo muntu turi kumwe ari byo nanditse muri mesaje, na ho ibyo nari kwandika muri mesaje nsanga ari byo nabwiye wa muntu turi kumwe!”—Tamara.

 Abantu bagerageza gukorera ibintu byinshi icyarimwe baba biteza ibibazo bitari ngombwa. Urugero, iyo hari umukoro abanyeshuri basabwa gukora, bakawufatanya n’ibindi bintu, usanga bawumaraho umwanya munini. Uretse n’ibyo kandi, bishobora kuba ngombwa ko basubiramo ibyo bibwiraga ko bari barangije. Uko byagenda kose ariko, usanga nta mwanya basigaranye wo gukora ibintu bagakoze!

 Iyo ni yo mpamvu umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu, Thomas Kersting, yavuze ati: “Niba ubwonko ari nk’akabati kabitswemo amadosiye atondetse neza, ubwonko bw’umuntu ukorera ibintu byinshi icyarimwe, bwo bwaba bwuzuye amadosiye yandagaye hirya no hino.” b

 “Iyo ugerageje gukorera ibintu byinshi icyarimwe, hari ibintu by’ingenzi utitaho. Ushobora gusanga winanije kandi watakaje igihe, kuruta uko wabitekerezaga.”—Teresa.

Kugerageza gukorera ibintu byinshi icyarimwe, ni nko guca mu mihanda ibiri icyarimwe

 Uburyo bwiza bwo gukora ibintu

  •   Kora ikintu kimwe nukirangiza ukore ikindi. Ibyo bishobora kukugora niba wari usanzwe ukorera ibintu byinshi icyarimwe, urugero wenda ugafatanya kwiga no kwandika za mesaje. Icyakora Bibiliya idusaba “kumenya neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi” (Abafilipi 1:10). Ibintu byose dukora, ntibinganya agaciro. Ubwo rero, ukwiriye kumenya icyo ugomba gukora mbere y’ibindi, wakirangiza ukabona gukora ikindi.

     “Kubera ko umwana adashobora kwerekeza ubwenge hamwe, hari igihe utamwemerera gukora ibintu byose abonye. Ubwonko bwacu na bwo, tugomba kubutoza gukora ibintu kuri gahunda.”—Maria.

  •   Irinde ibintu bishobora kukurangaza. Ese iyo uri kwiga, uba wifuza no gukoresha terefoni yawe? Byaba byiza uyishyize mu kindi cyumba. Niba hari tereviziyo na yo uyifunge, kandi wihangane ube uretse gusura imbuga nkoranyambaga! Bibiliya itugira inama yo gukoresha neza igihe.—Abakolosayi 4:5.

     “Niboneye ko ibyiza ari ugukora ikintu kimwe, nakirangiza nkabona gukora ikindi. Nshimishwa cyane no kubona ndangije ikintu cyari ku rutonde rw’ibyo ngomba gukora, maze ngafata igikurikiraho. Bituma numva merewe neza.”—Onya.

  •   Irinde kurangara mu gihe uganira n’abandi. Kuganira n’umuntu urimo no gukoresha terefoni, bishobora gutuma mutaganira neza, kandi ni ukutagira ikinyabupfura. Bibiliya ivuga ko ibyo twifuza ko abandi badukorera, ari byo natwe tugomba kubakorera.—Matayo 7:12.

     “Hari igihe mba nganira na mushiki wange, ariko ugasanga yibereye kuri terefoni yandika mesaje cyangwa ari gukora ibindi bintu. Birambabaza cyane! Ariko ndamwumva kuko nange hari igihe mbikora!”—David.

a Byavuye mu gitabo Reclaiming Conversation.

b Byavuye mu gitabo Disconnected.