IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Nakwirinda nte kugira ibitekerezo bibi?
Wumva uri umuntu ki?
Urangwa n’ikizere
“Nkunda guhora nishimye kandi simpangayikishwa n’ubusa. Numva nta kintu cyambuza guseka.”—Valerie.
Nturangwa n’ikizere
“Buri gihe iyo hari ikintu kiza kimbayeho, mpita nibwira ko atari byo cyangwa ko nibeshye.”—Rebecca.
Ushyira mu gaciro
“Iyo umuntu arangwa n’ikizere ashobora kubabara mu gihe atabonye ibyo yari yiteze. Ariko nanone umuntu utarangwa n’ikizere ahora abababaye. Ubwo rero, nabonye ko gushyira mu gaciro ari byo byiza.”—Anna.
Kuki ari iby’ingenzi?
Bibiliya ivuga ko “ufite umutima unezerewe ahora mu birori” (Imigani 15:15). Uko bigaragara, abantu barangwa n’ikizere bagira ibyishimo kurusha abantu bahora batekereza ibintu bibi. Nanone abo bantu bagira inshuti nyinshi. Ubundi se, hari uwakwifuza guhorana n’umuntu uhora yijimye?
Ariko tuvugishije ukuri, nubwo waba uri umuntu urangwa n’ikizere, uge uzirikana ko akaryoshye kadahora mu itama. Urugero:
Ushobora kumva amakuru avuga iby’intambara, iterabwoba n’ubwicanyi.
Ushobora kuba ufite ibibazo mu muryango.
Ushobora kuba wifitiye ibibazo byawe bwite.
Inshuti yawe ishobora kukubabaza.
Ubwo rero aho kugira ngo ubyirengagize, cyangwa ngo biguhangayikishe cyane, jya ugerageza kubibona mu buryo bushyize mu gaciro. Kubona ibibazo ufite mu buryo bushyize mu gaciro, bizakurinda imihangayiko irengeje urugero, wemere ko burya nta byera ngo de.
Icyo wakora
Ntugakuririze amakosa wakoze.
Bibiliya igira iti: “Nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore icyaha” (Umubwiriza 7:20). Kuba ukora amakosa bigaragaza ko uri umuntu, ntibigaragaza ko nta cyo ushoboye.
Uko waba umuntu ushyira mu gaciro: Jya ugerageza kwikosora ariko nanone uge wibuka ko udatunganye. Umusore witwa Caleb yaravuze ati: “Sintinda ku makosa nakoze, ahubwo ngerageza kuyakuramo isomo kugira ngo ndusheho gukora ibyiza.”
Ntukigereranye n’abandi.
Bibiliya igira iti: “Ntitukishyire imbere tuzana umwuka wo kurushanwa, tugirirana ishyari” (Abagalatiya 5:26). Kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga ngo urareba amafoto y’ibirori utatumiwemo, nta kindi byakumarira uretse kukubabaza. Nanone bishobora gutuma wanga inshuti zawe.
Uko waba umuntu ushyira mu gaciro: Jya wumva ko udashobora gutumirwa mu birori byose. Usibye n’ibyo kandi, amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga ntagaragaza ukuri kose. Umusore witwa Alexis yagize ati: “Abantu batoranya amafoto meza akaba ari yo bashyira ku mbuga nkoranyambaga, ariko agaragaza ibintu bitari byiza byabaye mu buzima bwabo yo ntibayashyiraho.”
Jya wimakaza amahoro, cyanecyane mu muryango wawe.
Bibiliya igira iti: “Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose” (Abaroma 12:18). Ntushobora kugena ibyo abandi bakora, ariko wowe ushobora guhitamo ibyo ukora. Hitamo kuba umuntu uharanira amahoro.
Uko waba umuntu ushyira mu gaciro: Haranira ko mu muryango wawe harangwa amahoro, nk’uko ubigenza iyo ugiranye ikibazo n’inshuti yawe. Umukobwa witwa Melinda yagize ati: “Ntidutunganye kandi ntazibana zidakomanya amahembe. Ubwo rero, ugomba guhitamo uko witwara, ugaharanira amahoro cyangwa ugatuma ibintu birushaho kuzamba.”
Jya uba umuntu ushimira.
Bibiliya igira iti: “Mujye muba abantu bashimira” (Abakolosayi 3:15). Umuco wo gushimira, utuma twibanda ku byiza twagezeho, aho kwibanda ku bibi twakoze.
Uko waba umuntu ushyira mu gaciro: Ibibazo ufite ntibikaguhume amaso ngo bitume utabona imigisha ufite. Umukobwa witwa Rebecca yaravuze ati: “Buri munsi nandika ikintu kiza cyambayeho. Ibyo bituma nzirikana ko nubwo mfite ibibazo, hari n’ibindi byiza nagezeho.”
Jya uhitamo inshuti nziza.
Bibiliya igira iti: “Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza” (1 Abakorinto 15:33). Iyo umarana igihe n’abantu b’indashima, birata cyangwa bavuga amagambo aca intege, bikugiraho ingaruka.
Uko waba umuntu ushyira mu gaciro: Iyo inshuti zawe zifite ibibazo, zishobora kubabara kandi zikiheba. Jya ubafasha, ariko ntukikorere ibibazo byabo ngo ubigire ibyawe. Umukobwa witwa Michelle yaravuze ati: “N’ubundi kandi, kumarana igihe n’umuntu utarangwa n’ikizere nta kindi byakumarira uretse kukwangiza.”
Ibindi byagufasha kurangwa n’ikizere
Bibiliya ivuga ko turi mu ‘ibihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Timoteyo 3:1). Ese iyo urebye ibibazo biri ku isi, wumva kurangwa n’ikizere bikugoye? Soma ingingo ivuga ngo: “Kuki hariho imibabaro myinshi?”