Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki nikebagura?

Kuki nikebagura?

 Kwikebagura bisobanura iki?

 Kwikebagura ni kimwe mu bigize ingeso ibata umuntu yo kwikomeretsa hakoreshejwe ikintu gifite ubugi. Ni bumwe mu buryo bwo kwibabaza. Hakubiyemo kandi kwitwika, kwikubita cyangwa kwikomeretsa. Nubwo iyi ngingo iri bwibande ku birebana no kwikebagura, amahame akubiyemo anareba uburyo bwose bwo kwibabaza.

 Umwitozo: subiza “ni byo” cyangwa “si byo.”

  1.   Abakobwa ni bo bonyine bikebagura.

  2.   Kwikebagura ni ukurenga ku itegeko ryo muri Bibiliya riri mu Balewi 19:28, rigira riti “ntimukikebagure.”

 Ibisubizo by’ukuri:

  1.   Si byo. Nubwo ingeso yo kwikebagura isa n’aho yiganje mu bakobwa, hari n’abahungu bikebagura cyangwa bagakora ibindi bikorwa byo kwibabaza.

  2.   Si byo. Mu Balewi 19:28 herekeza ku mugenzo wa gipagani wa kera; ntiherekeza ku ngeso ibata umuntu yo kwibabaza ivugwa muri iyi ngingo. Ariko kandi, twavuga ko Umuremyi wacu atifuza ko twibabaza.​—1 Abakorinto 6:12; 2 Abakorinto 7:1; 1 Yohana 4:8.

 Kuki abantu bikebagura?

 Umwitozo: igisubizo cy’ukuri ni ikihe?

 Abantu bikebagura bitewe n’uko . . .

  1.   baba bagerageza kwimara agahinda

  2.   baba bashaka kwiyahura.

 Igisubizo cy’ukuri: A. Abantu benshi bikebagura ntibaba bashaka gupfa. Baba bashaka kwimara agahinda gusa.

 Dore icyo bamwe mu rubyiruko bavuze ku birebana n’ingeso bari bafite yo kwikebagura:

 Celia: “Byatumye numva nduhutse.”

 Tamara: “Bisa naho byambereye ubuhungiro. Aho kubabara mu byiyumvo, nababaraga ku mubiri.”

 Carrie: “Sinkunda kumva mbabaye mu mutima. Iyo nikebaguraga byatumaga agahinda kanjye gashira, nkerekeza ibitekerezo ku bubabare bw’umubiri.”

 Jerrine: “Kwikebagura byatumaga ntatekereza ku byambagaho, nkibagirwa ibibazo nabaga mfite. Ibyo rero byaranshimishaga.”

 Niba ufite iyo ngeso wayicikaho ute?

 Gusenga Yehova Imana ni iby’ingenzi cyane kugira ngo umuntu acike kuri iyo ngeso. Bibiliya igira iti “muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”​—1 Petero 5:7.

 Inama: Jya utangira usenga mu magambo make, wenda ubwira Yehova uti “nkeneye ko umfasha.” Uko igihe kizagenda gihita, uzagera ubwo ushobora gusuka ibiri ku mutima wawe, ubibwira “Imana nyir’ihumure ryose.”​—2 Abakorinto 1:3, 4.

 Isengesho si uburyo bwo kwimara agahinda mu gihe gito gusa. Ahubwo iyo usenga, uba ushyikirana na So wo mu ijuru, we ugusezeranya ati “nzagufasha by’ukuri. Nzakuramiza ukuboko kwanjye kw’iburyo gukiranuka.”​—Yesaya 41:10.

 Abenshi mu bantu bahanganye n’ingeso yo kwikebagura, bahumurijwe no kubwira ibibari ku mutima umubyeyi wabo cyangwa undi muntu w’incuti ukuze kandi bizera. Dore ibyavuzwe n’abakiri bato batatu babigenje batyo:

 Ibibazo byo gutekerezaho

  • Mu gihe ukeneye uwakugira inama, ni nde wagana?

  • Mu gihe ushaka ko Yehova Imana agufasha wamubwira ngo iki mu isengesho?

  • Vuga uburyo bubiri (budakubiyemo kwibabaza) wakoresha kugira ngo ugabanye imihangayiko n’ibibazo ufite?