IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA
Nakora iki niba hari abannyuzura?
Iyumvire inama zitangwa na bagenzi bawe wumve n’ icyo abarimu bavuga ku birebana no kunnyuzura cyangwa guserereza, ukore n’umwitozo w’ icyo wakora bikubayeho.
Kunnyuzura ni ikibazo gikomeye. Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza buherutse kugaragaza ko urubyiruko rugera kuri 40 ku ijana, rwiyahura bitewe no kunnyuzurwa.
Kunnyuzura ni iki?
Kunnyuzura umuntu cyangwa kumuserereza, birenze kumukubita. Bishobora no kuba bikubiyemo ibi bikurikira:
Amagambo ashotora. Umukobwa witwa Celine w’imyaka 20, yaravuze ati “hari igihe abakobwa bavuga amagambo asesereza. Sinshobora kwibagirwa amazina banyitaga cyangwa ibyo bambwiraga. Batumaga numva nta cyo maze, nkumva batankunda, mbese nkumva ndi zeru imbere yabo. Numvaga narabaye igicibwa.”
Guhabwa akato. Umukobwa witwa Haley w’imyaka 18, yaravuze ati “abo twigana batangiye kungendera kure. Bangaga ko nicarana na bo ku meza mu gihe cyo gufata amafunguro ya saa sita. Namaze umwaka wose ndira kandi nkarya ndi jyenyine.”
Kunnyuzurira kuri interineti. Umuhungu witwa Daniel ufite imyaka 14, yaravuze ati “umuntu ashobora kukwandikaho amagambo make gusa, maze akaba araguharabitse ubuzima bwawe bwose. Nubwo ushobora kumva ibyo ari ugukabya, ni byo bibaho gusa!” Kunnyuzura bikorewe kuri interineti binakubiyemo kohereza amafoto cyangwa ubutumwa bukoza umuntu isoni kuri telefoni.
Ababikora baba bagamije iki?
Dore zimwe mu mpamvu zibibatera:
Abannyuzura na bo baba barannyuzuwe. Umusore witwa Antonio yaravuze ati “abanyeshuri barannyuzuye bikabije bigera ubwo bindambira maze nanjye ntangira kunnyuzura abandi kugira ngo banyemere. Nyuma yaho ni bwo nashubije amaso inyuma, maze mbona ko ibyo nakoraga ari bibi.”
Nta rugero rwiza bahawe. Jay McGraw yaranditse ati “rimwe na rimwe, abana bannyuzura abandi . . . bakurikije ibyo babonanye ababyeyi babo, bakuru babo, bashiki babo cyangwa bene wabo.—Life Strategies for Dealing With Bullies.
Nubwo ibyo bakora bisa n’ibigaragaza ko baruta abandi, mu by’ukuri baba bumva nta cyizere bifitiye. Barbara Coloroso yaranditse ati “abana bannyuzura abandi baba bashaka kubereka ko babaruta, ibyo ahanini bikaba biterwa n’uko baba bumva badakwiriye maze bagashaka kubihisha.”—The Bully, the Bullied, and the Bystander.
Ni ba nde bakunze kunnyuzurwa?
Abadasabana n’abandi. Iyo abakiri bato badafite ubushobozi bwo gusabana n’abandi, bituma abandi bahita babona ko bitandukanyije na bo maze bagatangira kubannyuzura.
Abafatwa nk’aho batandukanye n’abandi. Hari abakiri bato bannyuzurwa bitewe n’isura yabo, ubwoko bwabo, idini, ubumuga bafite cyangwa ikindi kintu cyose baheraho babannyuzura.
Abana batigirira icyizere. Abannyuzura abandi bahera ku bantu batigirira icyizere. Ibyo byorohera ababannyuzura kuko baba bazi ko batazi kwirwanaho.
Wakora iki hagize abakunnyuzura?
Bereke ko nta cyo bikubwiye. Hari umukobwa witwa Kylie wavuze uti “abana bannyuzura abandi baba bifuza ko wiyanga. Iyo uberetse ko nta cyo bikubwiye bacika intege.” Bibiliya igira iti “umunyabwenge akomeza gutuza.”—Imigani 29:11.
Ntukihorere. Kwihorera ntibikemura ikibazo ahubwo bituma kirushaho gukomera. Bibiliya igira iti “ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye.”—Abaroma 12:17; Imigani 24:19.
Ntukabiteze. Jya ukora uko ushoboye kose wirinde imimerere cyangwa ahantu ushobora guhurira n’abakunnyuzura.—Imigani 22:3.
Gerageza kubereka ko utabarakariye. Bibiliya igira iti “gusubizanya ineza bihosha uburakari.”—Imigani 15:1.
Jya ubiteramo urwenya. Urugero, niba umuntu aguserereje avuga ko uri ingagari, ushobora kuzamura intugu, maze ukamubwira uti “wa mugani ubanza ngomba kugabanya!”
Jya wigendera. Nora ufite imyaka 19, yaravuze ati “guceceka bigaragaza ko ukuze kandi ko uri intwari kurusha umuntu ukuburabuza. Bigaragaza ko uzi kwifata, uwo muco ukaba udafitwe na wa muntu uguserereza cyangwa ukunnyuzura.”
Jya wigirira icyizere. Umukobwa witwa Rita yaravuze ati “abantu baserereza bahengera cya gihe wifitiye ibibazo biguhangayikishije, noneho bakabyuririraho bakagutesha na cya cyizere gike wari wifitiye.”
Jya ureba uwo ubibwira. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bantu baserererezwa cyangwa bannyuzurirwa kuri interineti, abarenga kimwe cya kabiri batabivuga, wenda kubera ikimwaro (cyane cyane abahungu) cyangwa se batinya ko bazabihimuraho. Ariko ujye wibuka ko abantu baserereza abandi barushaho kubikora, iyo ubagiriye ibanga. Ubwo rero, kubashyira ahagaragara, bishobora kuba intambwe ya mbere yo kugira ngo bataguserereza cyangwa ngo bakunnyuzure.