Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakwirinda nte abashaka ko turyamana?

Nakwirinda nte abashaka ko turyamana?

 “Igihe nari nkiri umunyeshuri, hari abanyeshuri bazaga bigamba ko basambanye, ibyo bigatuma buri wese yumva ko agomba kubikora. N’ubundi kandi buri muntu aba ashaka kwemerwa na bagenzi be.”—Elaine, ufite imyaka 21.

 Ese wigeze wumva ugomba gusambana ngo n’uko abandi babikora?

 Ese wumva ugomba gusambana kubera ko umukunzi wawe abiguhatira?

 Niba byarakubayeho iyi ngingo izagufasha kunanira ibyo bishuko, kandi ufate imyanzuro myiza.

 Ukuri n’ikinyoma

 IKINYOMA: Abantu bose barasambana uretse nge.

 UKURI: Hari ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bafite imyaka 18, bwagaragaje ko abakiri bato 2 muri 3 baba barasambanye. Ibyo byumvikanisha ko hari abandi benshi barenga 30 ku ijana baba batarasambana. Ubwo rero, “abantu bose” ntibasambana.

 IKINYOMA: Nituryamana tuzarushaho gukundana.

 UKURI: Hari abahungu babwira abakobwa b’inshuti zabo ko nibaryamana bazarushaho gukundana ariko baba bababeshya. Inshuro nyinshi abahungu iyo bamaze kuryamana n’abakobwa b’inshuti zabo bahita babanga. Ibyo bibabaza umukobwa wibwiraga ko ari inshuti y’uwo muhungu kandi ko bari bafitanye gahunda. a

 IKINYOMA: Bibiliya ibuzanya imibonano mpuzabitsina.

 UKURI: Bibiliya ishyigikira ko umugabo n’umugore bashyingiranywe ari bo bonyine bagomba kugirana imibonano mpuzabitsina.—Intangiriro 1:28; 1 Abakorinto 7:3.

 IKINYOMA: Gukurikiza inama zo muri Bibiliya bizatuma ubuzima bumbihira.

 UKURI: Niwihangana ugategereza igihe uzabonera uwo muzashyingiranwa uzagira ibyishimo, kubera ko uzaba waririnze ingaruka ziterwa no gusambana mbere yo gushaka, ari zo guhangayika, kugira umutimanama ugucira urubanza no kutigirira ikizere.

 Umwanzuro: Kwifata nta we byishe ariko gusambana mbere yo gushaka byangiza ubuzima bw’umuntu.

 Nakora iki ngo nirinde abashaka ko turyamana?

  •   Jya ukomera ku mahame mbwirizamuco ugenderaho. Bibiliya ivuga ko: “Abantu bakuze mu buryo bw’umwuka bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya ikiza n’ikibi” (Abaheburayo 5:14). Abo bantu baba bakomeye ku mahame mbwirizamuco ku buryo kubashuka biba bitoroshye.

     “Nkora ibishoboka byose kugira ngo nkore ibyiza, kandi mvugwe neza, nkirinda ikintu cyose cyatuma ntabigeraho.”—Alicia, ufite imyaka 16.

     Tekereza: Ese abantu bagufata bate? Wakwishimira ko uko abantu bakubona bihinduka ngo ni ukugira ngo ushimishe muntu umwe?

  •   Tekereza ku ngaruka bizakugiraho. Bibiliya ivuga ko “ibyo umuntu abiba ari na byo azasarura” (Abagalatiya 6:7). Tekereza uko ubuzima bwawe bwamera, cyangwa ubw’abandi uramutse wemeye gushukwa n’abashaka ko muryamana. b

     “Gukora imibonano mpuzabitsina utarashaka bitera ikimwaro, kwicuza no kumva udakunzwe. Nanone kandi, ushobora gutwara inda cyangwa se ukandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”—Sienna, ufite imyaka 16.

     Tekereza: Hari igitabo cyabajije kiti: “Niba inshuti zawe ziguhatira gukora ibintu byakwangiza ubuzima bwawe, ubwo wakomeza kugendana na zo cyangwa ugakurikiza inama zikugira mu gihe ugiye gufata imyanzuro ikomeye mu buzima?”

  •   Jya ushyira mu gaciro. Gukora imibonano mpuzabitsina si bibi. Bibiliya ivuga ko umugabo n’umugore bashakanye bagombye kuyishimira.—Imigani 5:18, 19.

     “Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu byiza Imana yaremye. Icyakora yifuza ko abashakanye ari bo bonyine bayishimira kuko ari cyo cyatumye iyirema.”—Jeremy, ufite imyaka 17.

     Tekereza: Nushaka uzishimira imibonano mpuzabitsina. Icyo gihe uzayishimira kandi nta ngaruka mbi bizaguteza.

a Birumvikana ko buri gihe atari umuhungu uhatira umukobwa ngo baryamane. Hari n’abakobwa babihatira abahungu b’inshuti zabo.

b Mu ngaruka zishobora kubaho, hakubiyemo gutwara inda utateganyije cyangwa se gukurikiranwa n’amategeko kubera ko waryamanye n’umwana utagejeje imyaka y’ubukure.