Abahamya ba Yehova bigisha Bibiliya bate?
Abahamya ba Yehova bigisha Bibiliya bate?
Bafata ingingo runaka bakayiganiraho bifashishije igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Mu bice 19 bigize icyo gitabo, harimo ibigira biti:
“Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe?”
“Yesu Kristo ni nde?”
“Abapfuye bari hehe?”
“Mbese koko turi mu ‘minsi y’imperuka’?”
“Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?”
“Icyo wakora kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo”
Abigishwa baterwa inkunga yo kubaza ibibazo, kandi bagahabwa ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya. Nyuma yaho, baba bashobora kwihitiramo idini bazajyamo, bashingiye ku byo bize muri Bibiliya.
Niba wifuza kwiga Bibiliya kandi ukaba wifuza icyo gitabo, ushobora kuzuza agace kabigenewe kari ahagana hepfo, maze ukagakata ukakohereza kuri aderesi yatanzwe, cyangwa kuri aderesi ikunogeye mu ziboneka ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.
□ Ndifuza ko mwangezaho iki gitabo cyagaragajwe aha nta kindi munsabye.
□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyigishe Bibiliya nta kiguzi.