Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Njya mu isiganwa ryiza cyane kuruta andi yose nagiyemo

Njya mu isiganwa ryiza cyane kuruta andi yose nagiyemo

Njya mu isiganwa ryiza cyane kuruta andi yose nagiyemo

Byavuzwe na Karl-Erik Bergman

Kwiruka byaranshimishaga cyane. Kubera ko nari mfite impano yo kwiruka, naje gukunda amarushanwa yo gusiganwa kurusha ikindi kintu cyose.

MU MWAKA wa 1972 nagiye mu ikipi y’imikino ngororamubiri, icyo gihe nkaba nari mfite imyaka 17. Bidatinze, nabonye ko hari byinshi nagombaga gukora kugira ngo mbe umuhanga mu mukino wo kwiruka. Nabonye ko kugira impano yo kwiruka ubwabyo bidahagije, kugira ngo njye ntwara ibikombe. Icyakora nari niteguye gukora imyitozo.

Igihe nari mfite imyaka 22, nagiye mu ikipi y’igihugu ya Finilande. Mu mwaka wakurikiyeho, nabaye umukinnyi wa mbere muri Finilande mu birukaga metero 100. Icyakora, imvune nari mfite ku gatsinsino no ku itako, byatumye ntagera ku rwego nagombaga kugeraho. Ariko nakundaga cyane umukino wo kwiruka, ku buryo byatumye mba umutoza mu mukino wo kwiruka. Mu mwaka wa 1982, nafashe umwanzuro wo kwimukira muri Kaliforuniya ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo njye muri kaminuza, dore ko ho nari kuba ndi mu mimerere myiza yo gukomeza ibya siporo. Yewe nahise ngura n’itike y’indege.

Icyahinduye imibereho yanjye

Igihe kimwe ubwo hari nimugoroba, mbere gato y’uko njya muri Kaliforuniya, nagiye kumva numva inzogera iravuze. Nafunguye umuryango maze nsanga ari abagore babiri b’Abahamya ba Yehova. Bari batuje kandi bitonze, iyo akaba ari imico umukinnyi w’imikino ngororamubiri aba agomba kugira. Nabahaye ikaze, maze turicara turaganira. Bamaze kunyigisha, bampaye igitabo Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo, maze mpita ntangira kugisoma. * Nkigeze hagati, nahise mbona ko ibivugwamo byari ukuri. Ba bagore bagarutse, nababajije icyo nakora kugira ngo mbe Umuhamya wa Yehova, maze bambwira ko nagombaga kwiga Bibiliya.

Nemeye kwiga Bibiliya, kandi mpita ntangira kujya mu materaniro y’Abahamya yaberaga ku Nzu y’Ubwami iri i Vantaa aho nari ntuye. Niboneye ko ibyo bigishaga byari bishingiye kuri Bibiliya. Kandi koko, inyigisho za Bibiliya nagendaga menya, zatumye buhoro buhoro ntangira guhindura uko nabonaga ibintu by’ingenzi mu buzima. Kubera iyo mpamvu nagiye aho bagurishirizaga amatike, maze nsubiza ya tike y’indege bansubiza amafaranga. Nafashe igice cy’ayo mafaranga maze nkiguramo ikoti n’ipantaro byo kujyana mu materaniro, ngura n’isakoshi yo gutwaramo Bibiliya n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho zayo. Nabatirijwe mu ikoraniro ryabereye i Helsinki mu mwaka wa 1983, maze mba Umuhamya wa Yehova.

Abandi bakinnyi bifatanya nanjye

Ibyo nigaga muri Bibiliya nabibwiraga incuti zanjye, ariko zabanje kubyanga. Hashize igihe gito, ibihuha byatangiye gukwirakwizwa ko nataye umutwe. Abo twari dufitanye ubucuti batangiye kujya bampunga. Maze kubatizwa, najyaga mpurira n’abakinnyi twari dufitanye ubucuti mu kibuga bakoreragamo imyitozo, kuko nanjye nakomeje kujya nkora imyitozo ngira ngo nkomeze kugira ubuzima bwiza. Ibiganiro twagiranaga byatumye babona ko nubwo nari narahindutse, ntari narasaze.

Amaherezo bamwe muri abo bakinnyi baje kubona ko ibyo nababwiraga byari bishyize mu gaciro, kandi ko bari bakwiriye kubisuzuma. Baje kumenya ko nari nararetse imvugo itameshe, kandi ko ntari nkigira amahane. Bake muri bo bemeye kwiga Bibiliya. Nashimishwaga no kubwira abandi ko Bibiliya igereranya imibereho ya gikristo n’isiganwa. Turi mu isiganwa kugira ngo tuzabone ingororano y’ubuzima bw’iteka.​—2 Timoteyo 2:​5; 4:​7, 8.

Ariko kandi, tugomba kumenya ko kugira ngo umuntu agire ubuzima bufite intego kandi agire ibyishimo, bidashingiye ku bihembo ahabwa yatsinze amarushanwa, ahubwo ko bishingiye ku gukora ibyo Umuremyi wacu ashaka. Ibiganiro nagiranaga n’abandi bakinnyi byatumye bongera gusuzuma intego bifuzaga kugeraho, kandi bamwe muri bo baje kwemera kwa kuri kwa Bibiliya kwatumye mpindura imibereho yanjye. Igishimishije, ni uko bamwe muri bo bakoreye Imana babigiranye ishyaka nk’iryo bari bafite bakiri abakinnyi.

Umwe muri bo ni Yvonne wari umuhanga mu kwiruka metero 800. Ni we mugore wirukaga izo metero mu minota mike kurusha abandi bo mu bihugu bya Scandinavie, kandi muri Finilande ni we wari uwa mbere mu gihugu. Yahagarariye Finilande mu marushanwa yabereye mu Burayi, kandi abona umwanya mwiza. Ibiganiro nagiranye na Yvonne byatumye abona ko guharanira kuba ikirangirire muri iyi si nta cyo bimaze. Yamenye ko Bibiliya yigisha ko iyi si izavaho, igasimburwa n’indi nshya izashyirwaho n’Imana.​—⁠1 Yohana 2:​17.

Bidatinze, Yvonne yemeye kwiga Bibiliya. Icyo gihe yarambagizwaga na Jouko, wari umukinnyi w’umuhanga mu ikipe y’igihugu cya Finilande y’abakinnyi bakoreraga amasiganwa mu bibuga byabigenewe. Yari yarahagarariye igihugu cya Finilande mu marushanwa yabereye mu Burayi n’andi yo mu rwego rw’isi. Yvonne na Jouko baje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kugira ngo bakomerezeyo umwuga wabo wo kwiruka.

Bagezeyo, Yvonne yakomeje kwiga Bibiliya, Jouko na we aza kwifatanya na we. Ibyo yabikoze agamije gushakisha ibinyoma, kugira ngo abone uko yereka Yvonne ko yibeshyaga. Ariko buhoro buhoro, ibyo yigaga muri Bibiliya byamukoze ku mutima. Nyuma yaho, Yvonne na Jouko barashyingiranywe, maze baza kwiyegurira Imana, babigaragaza babatizwa. Ubu bose ni abapayiniya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bita ababwirizabutumwa b’igihe cyose.

Nanone, natangiye kwigisha Bibiliya Barbro, wari warabaye uwa mbere mu bakinnyi b’abagore bo muri Finilande biruka metero 400. Yari amaze igihe gito ahagarariye igihugu cya Finilande mu marushanwa yo kwiruka yabereye i Burayi. Barbro n’umugabo we witwa Jarmo wasimbukaga urukiramende, baje kwimukira muri Suwede. Barbro agezeyo yakomeje kwiga Bibiliya, Jarmo na we aza kwifatanya na we. Bombi bifuzaga kumenya intego y’ubuzima, kandi bamaze kwiga Bibiliya babatirijwe muri Suwede. Nyuma y’igihe, Jarmo yabaye umuganga ugorora ingingo, kandi we n’umugore we bakomeje gukora umurimo wo kubwiriza babigiranye ishyaka. Ubu Jarmo ni umusaza mu itorero ry’Abahamya ba Yehova.

Nanone hari undi mwangavu witwaga Heidi, wari umuhanga mu kwiruka. Kubera ko ari jye wamutozaga, naje kubona ko yashishikazwaga no kumenya Imana. Ku bw’ibyo, umunsi umwe naje kumubwira ibihereranye n’inyigisho zo muri Bibiliya zivuga iby’Ubwami bw’Imana, ndetse n’imigisha buzazanira isi. Naramubajije nti “ese wizera ko tuzabona iyo migisha twasezeranyijwe n’Imana?”​—⁠Zaburi 37:​11, 29; Matayo 6:​9, 10.

Yaranshubije ati “yego.” Kubera ko yashakaga kwiga Bibiliya, nashatse Umukristokazi wo kumwigisha. Nyuma y’imyaka mike, Heidi yiyeguriye Imana, maze na we abigaragaza abatizwa. Yaje kuba Umukristokazi mwiza cyane kandi ukunda Imana, maze ambera umugore. Yambereye umufasha uhebuje, akomeza gukorera Imana abigiranye ishyaka. Iyo aza gukoresha iryo shyaka yari afite akora imyitozo ngororamubiri, aba yarabaye umukinnyi kabuhariwe.

Murumuna wanjye witwa Peter na we wakundaga imikino ngororamubiri, yabanje kundwanya igihe natangiraga kwiga Bibiliya. Hanyuma namuhaye igitabo Kubaho Iteka. Nyuma yaranyegereye, maze arambwira ati “natangiye gusoma iki gitabo ariko sinsobanukiwe ibirimo byose. Ese ushobora kumfasha?” Namushakiye Umuhamya wa Yehova wo kumwigisha, maze nyuma y’amezi ane arabatizwa. Hanyuma yaje gushaka, kandi umugore we ni umupayiniya.

Isiganwa rirakomeje

Na mbere y’uko mbatizwa, nari nariyemeje kuba umumisiyonari. Nyuma y’igihe gito mbatijwe, nabaye umupayiniya kandi nari nsobanukiwe ko umuntu uri mu isiganwa ry’ubuzima yagombye gusiganwa abigiranye imbaraga ze zose. Jye n’umugore wanjye Heidi, twasabye kwiga ishuri rya Galeedi, rikaba ari ishuri ry’Abahamya ba Yehova rihugura abamisiyonari riri i New York, maze mu mwaka wa 1994 twemererwa kuryiga. Turangije iryo shuri twoherejwe muri Lativiya, aho ururimi rw’ikirusiya ruvugwa cyane.

Kuba Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zari zaraguye, byari byaratumye abantu benshi bamanjirwa. Nubwo icyo gihe Bibiliya yari yarateshejwe agaciro kandi yaraciwe, abantu benshi bari bashishikajwe no kumenya ibyo ivuga. Mu bintu byangoye kurusha ibindi, harimo no kwiga ikirusiya. Ariko nyuma y’imyaka itandatu dukorera umurimo muri Lativiya, nahawe inshingano yo kuba umugenzuzi usura amatorero y’Abahamya ba Yehova no kuyatera inkunga. Na n’ubu ndacyasohoza iyo nshingano ndi kumwe n’umugore wanjye w’indahemuka.

Mu gihe cy’imyaka myinshi, nafashije abantu benshi gukomeza isiganwa ry’ubuzima, bakaba bazahabwa “ubuzima nyakuri” mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana (1 Timoteyo 6:​19). Kugira ngo umuntu ashobore gutoza abakinnyi b’imikino ngororamubiri kandi babe abahanga, bimusaba kubumva. Umutoza aba agomba kubafasha kurushaho gukora neza ibyo bashoboye, no kurwanya intege nke bafite. Agomba kubafasha gukomeza kwihangana, kugeza babaye abakinnyi b’abahanga.

Natangajwe no kubona ko Umukristo afite byinshi ahuriyeho n’umuntu uri mu isiganwa, nk’uko Pawulo yabigaragaje mu rwandiko rwa mbere yandikiye Abakorinto. Umukinnyi w’umuhanga yibanda ku myitozo ye ngororamubiri, aho kwibwira gusa ko azatsinda. Yishyiriraho intego ashobora kugeraho, kandi agakora ibintu bizamufasha kuzigeraho. Uwo mukinnyi aramutse arangaye ntakomeze kuzirikana intego afite kandi ntakomeze gushyiraho umwete, ibyo yakoze byose byamubera imfabusa. Umukristo w’ukuri na we ntagomba kurangara.

Nanone, umukinnyi mwiza aba afite indyo yihariye, kandi ntayireke. Ibyo ni na ko bimeze ku Mukristo w’ukuri. Mu buryo bw’ikigereranyo, yirinda kwigaburira ibitekerezo by’ubwiyandarike, arira “ku meza y’abadayimoni,” nk’uko intumwa Pawulo yabivuze. Ahubwo yigaburira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bitangwa n’Imana, kandi bikungahaye ku ntungamubiri. Ibyo byokurya biboneka mu Ijambo ryayo Bibiliya (1 Abakorinto 10:​21). Byongeye kandi, iyo umukinnyi w’umuhanga ahuye n’ingorane, akomeza kurangwa n’icyizere. Yemera amakosa ye kandi akayakosora. Pawulo yaranditse ati ‘uko niruka si nk’umuntu utazi aho ajya, ahubwo umubiri wanjye nywukubita ibipfunsi,’ kugira ngo ntagaragara ko ntemewe.​—⁠1 Abakorinto 9:​24-27.

Jye n’umugore wanjye turacyakorera imyitozo ngororamubiri mu mazu yabigenewe, kugira ngo dukomeze kugira ubuzima bwiza. Icyakora, ntitureka ngo ibyo bitubuze gukorera Yehova, we waremye abantu mu buryo butangaje (Zaburi 139:​14). Twembi twiyemeje kuzabona igihembo cy’ “ubuzima nyakuri” tuzahabwa mu isi nshya y’Imana.​—⁠1 Timoteyo 4:​8.

Igihe intumwa Pawulo yari amaze kugaragaza ‘igicu cy’abahamya’ bo mu bihe bya mbere y’Ubukristo, yavuze amagambo agira ati “nimucyo twiyambure ibituremerera by’uburyo bwose n’icyaha kitwizingiraho mu buryo bworoshye, kandi nimucyo twiruke twihanganye mu isiganwa ryadushyizwe imbere” (Abaheburayo 12:⁠1). Nta kintu gikwiriye cyaruta kwiruka muri iryo siganwa. Ibyo biterwa n’uko abantu bose bazaba bari muri iryo siganwa bakarirangiza neza, ari bo bazabona ubuzima bw’iteka.​—⁠2 Timoteyo 4:​7, 8.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, ariko ubu ntikigicapwa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 28]

Mu myaka ya za 80 rwagati: jye na Heidi na Yvonne turi ahagana hejuru, naho Jouko n’umukobwa wabo bari ahagana hasi

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ndi kumwe na Heidi mu murimo wo kubwiriza muri iki gihe

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Turi mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 2009 ryabereye i Helsinki. Yvonne na Jouko bari ibumoso bwacu, naho Jarmo na Barbro bari iburyo