Vuba aha abantu bose bazabona ibyokurya bitanduye
Vuba aha abantu bose bazabona ibyokurya bitanduye
NUBWO wafata ingamba kugira ngo ujye urya ibyokurya bitanduye, hari ibintu byinshi udashobora kugira icyo ukoraho. Urugero, ntushobora kugenzura ibiribwa byose mbere yo kubigura cyangwa kubiteka. Hari igihe ugura ibiribwa byatunganyirijwe kure y’aho utuye. Uretse n’ibyo, bimwe mu biribwa ugura bishobora kuba byarandujwe n’imyuka yo mu kirere, amazi cyangwa ubutaka.
Hari raporo yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, yagiraga iti “ikibazo cy’indwara zandurira mu biribwa cyugarije isi yose.” Muri iyo raporo, abayobozi b’iryo shami bavuze ko bimwe mu bibazo bifitanye isano n’ibiribwa byanduye, “bidashobora gukemurwa na za leta ubwazo. Hakenewe ubufatanye mpuzamahanga” (Foodborne Disease Control: A Transnational Challenge). Indwara zandurira mu biribwa ni ikibazo kireba isi yose.
Birumvikana ko hari abantu benshi bashobora kwibaza impamvu twemeza ko vuba aha abantu bose bazaba bafite ibyokurya bizima. Ibyo tubiterwa n’uko “Yehova Umwami w’isi yose,” asezeranya abantu ko azabakemurira ibibazo by’imirire bahura na byo (Yosuwa 3:13). Hari abashobora kuvuga ko kuba ibiribwa byandura ari gihamya y’uko Imana idashobora kwiringirwa. Ariko nawe bitekerezeho: umuntu ugabura ibyokurya aramutse abaye indangare maze bikangirika, uwabitetse ni we wabiryozwa? Birumvikana ko bidashoboka.
Mu buryo nk’ubwo, abantu ni bo batuma ibiribwa byiza byera ku isi byangirika; si Umuremyi wabo. Ni bo nyirabayazana w’ikibazo cy’ibyokurya byanduye. Ku bw’ibyo, Imana yasezeranyije ko ‘izarimbura abarimbura isi.’—Ibyahishuwe 11:18.
Ibyo bigaragaza ko Imana yagaragaje ko yita ku buziranenge bw’ibiribwa. Ni yo yaremye isi n’igiti cyose “kinogeye ijisho,” kandi “gifite ibyokurya byiza” (Intangiriro 2:9). Nyuma y’uko abantu batangira kurwara, Yehova Imana yahaye ubwoko bwe amabwiriza asobanutse arebana n’uko bakwirinda, ndetse n’uko barinda ibiribwa byabo.—Reba ingingo igira iti “Amategeko agenga ubuzima.”
Imana yifuza ko turya ibyokurya bimeze bite? Bibiliya igira iti “ni we umereza inyamaswa ubwatsi, akameza n’ibimera abantu bakoresha, kugira ngo ubutaka buvemo ibyokurya, na divayi inezeza imitima y’abantu, kugira ngo arabagiranishe mu maso habo amavuta, n’umugati ukomeza imitima y’abantu” (Zaburi 104:14, 15). Nanone igira iti “ibiremwa byose bifite ubuzima bigenda ku butaka bizaba ibyokurya byanyu.”—Intangiriro 9:3.
Ijambo ry’Imana rivuga ibirebana n’igihe kizaza rigira riti ‘izabavubira imvura yo kuhira imbuto zanyu mwateye mu butaka, kandi ibahe umugati uva mu butaka, umugati uzaba ukungahaye, wuzuye intungamubiri. Icyo gihe amatungo yanyu azarisha mu rwuri rugari” (Yesaya 30:23). Koko rero, amakuru ahangayikisha abantu azasimburwa n’itangazo rigira riti “ibyokurya bizima kuri bose.”
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 9]
Umuremyi adusezeranya ko mu gihe kizaza hazabaho ibyokurya byinshi kandi byiza
[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]
“AMATEGEKO AGENGA UBUZIMA”
Hashize imyaka igera hafi ku 3.500 Abisirayeli bahawe Amategeko binyuze kuri Mose. Ayo Mategeko yatumaga birinda indwara zandurira mu byokurya. Reka turebe amwe muri yo:
● Kwirinda ibikoresho n’ibyombo byabaga byakoze ku itungo ryapfuye: “Niba icyo gikoresho gisanzwe gikoreshwa, kizinikwe mu mazi. Kizaba gihumanye kugeza nimugoroba, hanyuma kibone guhumanuka.”—Abalewi 11:31-34.
● Kutarya itungo ryipfushije: “Ntimukarye itungo ryipfushije.”—Gutegeka kwa Kabiri 14:21.
● Kutarya ibyokurya byasagutse bimaze igihe: “Ibisigaye bishobora kuribwa no ku munsi ukurikiyeho. Ariko nihagira inyama zisigara zikageza ku munsi wa gatatu, zizatwikwe.”—Abalewi 7:16-18.
Dogiteri A. Rendle Short yavuze ko yatangajwe n’uko Amategeko ya Mose akubiyemo “amategeko agenga ubuzima yarangwaga n’ubwenge kandi ashyize mu gaciro,” ugereranyije n’andi mategeko yariho icyo gihe yo mu bihugu byari bikikije Isirayeli.