Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ingaruka amakuru ateye ubwoba agira ku bana

Ingaruka amakuru ateye ubwoba agira ku bana

“Umukobwa wanjye w’imyaka 11 ntakunda kureba amakuru, kuko akenshi iyo ayarebye arara arotaguzwa bitewe n’ibyo aba yabonye. Hari igihe yigeze kureba inkuru ivuga iby’umuntu wishe mwene wabo amuciye umutwe, maze iryo joro na we arota barimo bamuca umutwe.”—Quinn.

“Umwisengeneza wanjye w’imyaka itandatu yabonye amakuru avuga iby’inkubi z’umuyaga zari zibasiye igihugu cye. Yamaze ibyumweru byinshi yarahungabanye. Hari igihe yanterefonaga, ambwira ko inkubi y’umuyaga irimo imusatira kandi ko agiye gupfa.”—Paige.

ESE iyo umwana wawe arebye amakuru ajya agira ubwoba? Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko hafi 40 ku ijana by’ababyeyi, bavuze ko abana babo babujijwe amahwemo n’ikintu babonye mu makuru, ku buryo nyuma yaho batinye ko icyo kintu cyababaho cyangwa kikaba kuri bene wabo.

Ariko se ibyo biterwa n’iki? Imwe mu mpamvu zibitera ni uko iyo abana barebye amakuru, akenshi bayafata mu buryo butandukanye n’uko abakuru bayafata. Urugero, abana bakiri bato bashobora kwibwira ko uko inkuru mbi igenda ihitishwa mu makuru kenshi, ari ko ibivugwamo bigenda biba.

Impamvu ya kabiri ni uko amakuru ateye ubwoba ahitishwa mu itangazamakuru buri munsi, ashobora gutuma umwana abona ibibera ku isi uko bitari. Ni iby’ukuri ko turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ (2 Timoteyo 3:1). Ariko kandi, iyo abana bahora bareba amakuru ateye ubwoba, bishobora gutuma bahorana ubwoba. Hari umuryango utanga amakuru ku by’ubuzima wavuze uti “abana bakunda kureba amakuru yo kuri televiziyo, baba bashobora gukabiriza urugomo bakumva ko rwogeye cyane, kandi bakaba bakumva ko ku isi nta mutekano na mba uhari.”

None se niba amakuru ateye ubwoba agira ingaruka ku bana bawe, wakora iki? Dore zimwe mu nama wakurikiza:

Barinde.

Reba uko washyiriraho imipaka abana bawe ku birebana n’amakuru bagomba kureba, ushingiye ku myaka yabo, imitekerereze yabo n’imiterere yabo. Birumvikana ko muri iki gihe, aho amakuru akwirakwira vuba, abana bawe baba bazi ibibera hirya no hino. Abana bakiri bato na bo bashobora kuba babona ibintu byinshi cyangwa bakumva byinshi kurusha uko ubitekereza. Ku bw’ibyo, wagombye kuba maso kugira ngo utahure niba hari ikintu icyo ari cyo cyose cyateye abana bawe ubwoba cyangwa kikabahangayikisha.

Bigishe.

Uko abana bawe bagenda bakura, uzarebe niba mwajya murebera amakuru hamwe. Ibyo bishobora gutuma uhera kuri ayo makuru kugira ngo ugire icyo ubigisha. Jya ugerageza kwibanda ku bintu byiza byavuzwe mu makuru, urugero nk’ibikorwa by’ubutabazi byo gufasha abagwiririwe n’amakuba.

Bahumurize.

Mu gihe hatangajwe amakuru ateye ubwoba, baza abana bawe ibibazo kugira ngo umenye icyo babitekerezaho. Umubyeyi witwa Michael yaravuze ati “jye n’umugore wanjye dufata umwanya wo gusobanurira umuhungu wacu Nathaniel ibyo yabonye mu makuru, hamwe n’ingamba twafashe kugira ngo tutazagerwaho n’akaga nk’ako. Umunsi umwe, ubwo Nathaniel yabonaga amakuru y’inzu irimo ishya, yagize ubwoba yumva ko inzu yacu ari yo yari itahiwe. Kugira ngo tumuhumurize, twamweretse utwuma twose dutahura umwotsi turi mu nzu yacu. Azi aho utwo twuma turi n’impamvu duhari. Ibyo bituma yumva atekanye.”

Mujye mushyira mu gaciro.

Abashakashatsi babonye ko iyo abantu bafite ingero nyinshi z’ikintu cyabayeho, baba bumva ko gishobora kubaho. Urugero, iyo uherutse kumva inkuru y’umwana washimuswe, uhita wumva ko n’uwawe ashobora gushimutwa. Birumvikana ko kumenya akaga katwugarije nta kibi kirimo. Ariko kandi, impuguke zivuga ko amakuru ashobora gutuma dutinya ibintu bishobora no kutazigera bitubaho.—Imigani 22:3, 13.

Iyo ababyeyi bakabirije ibyo babona mu makuru, bishobora gutuma bagira ubwoba bukabije, kandi ibyo ni ko bishobora kugendekera abana babo. Urugero, mu mwaka wa 2005 hari umuhungu w’imyaka 11 wazimiriye mu misozi ya Utah yo muri Amerika. Yatinyaga abashimusi ku buryo yihishe abatabazi bamaze iminsi ine bamushakisha. Igihe bamubonaga, yari yanegekaye kandi yaguye umwuma. Nubwo ibyago byo gushimutwa n’umuntu atazi byanganaga na 1 ku 350.000, ubwoba uwo mwana yari afite bwatumye yemera kwicwa n’inzara aho kugira ngo yemere ko abantu bamutabara.

“Abana bari hagati y’imyaka 3 na 7, baterwa ubwoba n’inkuru zivuga iby’ibiza n’impanuka, mu gihe abari hagati y’imyaka 8 na 12, baterwa ubwoba n’inkuru zivuga iby’ubugizi bwa nabi n’urugomo.”—Kaiser Family Foundation

Ni irihe somo twavanamo? Wowe n’abana bawe mujye mwihatira kudakabiriza ibyo mubona mu makuru. Icyo mugomba kumenya ni uko igituma abanyamakuru batangaza ibyago runaka byabaye, ari uko biba bidasanzwe; si uko biba bikunze kubaho.

Muri iki gihe, duhura n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, urugomo n’ibiza. Ariko nk’uko twabibonye, niwihatira kurinda abana bawe, kubigisha, kubahumuriza no kubafasha kudakabiriza ibyo babona mu makuru, bizabafasha kudahungabanywa n’amakuru ateye ubwoba.