Shaka abagushyigikira
“Mu itorero tuhafite incuti nyancuti zidukunda kandi zikadushyigikira. Izo ncuti ziba zumva ko tugize umuryango umwe.”—LIZAAN, URERA UMWANA W’INGIMBI N’UMWANGAVU.
Ikibazo.
Alina ufite abahungu babiri bakiri bato, yaravuze ati “ikibazo gikomeye nkunda guhura na cyo, ni uko mpora naniwe kandi nkabura umwanya.” Icyo kibazo Alina afite agihuje n’abandi babyeyi benshi b’abagore barera abana ari bonyine. Ni yo mpamvu abo babyeyi bashaka abantu babashyigikira, baba bashobora kubwira ikibahangayikishije cyose nta cyo bishisha.
Inama.
Shakira abantu bagushyigikira mu ncuti na bene wanyu wizeye. Kora urutonde rw’abantu wakwitabaza kugira ngo bagufashe, haba mu kwita ku bana, kugufasha mu ngendo ukora, gusana inzu cyangwa kuguhumuriza. Kandi ujye uhora ureba niba kuri urwo rutonde nta we wakongeraho cyangwa nta we wavanaho. Nanone ujye ureba niba ushobora guhabwa inkunga itangwa na leta, cyangwa imiryango itegamiye kuri leta.
Umuhamya wa Yehova witwa Renata yafashijwe n’Abakristo bagenzi be. Yaravuze ati “buri gihe baba biteguye kumfasha. Igihe jye n’abakobwa banjye babiri b’imyaka 9 twarwaraga ibicurane, sinashoboraga guteka. Abagize itorero bakimara kubimenya, bashyizeho gahunda yo kutugemurira buri munsi.” Ibyo bikorwa by’ineza bitwibutsa amagambo aboneka muri 1 Yohana 3:18, agira ati “bana bato, nimucyo dukundane, atari mu magambo cyangwa ku rurimi gusa, ahubwo dukundane mu bikorwa no mu kuri.”
Itabaze mugenzi wawe udafite uburenganzira bwo kurera abana. Niba uwo mwari mwarashakanye, cyane cyane uw’umugabo, afite uburenganzira bwo kumarana igihe n’abana kandi akaba yiteguye kugufasha, musabe agufashe. N’ubundi kandi, abana bagomba kumarana igihe na ba se. *
Toza abana bawe kugufasha. Iyo uhaye abana imirimo ikwiranye n’ikigero bagezemo, uba wifashije kandi na bo uba ubafashije. Imirimo yigisha abana kumva ko hari icyo bagomba gukora, kandi ikabatoza kuba abanyamwete, ibyo bikaba bizabagirira akamaro bamaze kuba bakuru.
^ par. 7 Ababyeyi b’Abakristo bagombye gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya uko imimerere barimo yaba iri kose, kandi bakazirikana icyagirira abana akamaro. Ariko kandi, imyanzuro y’inkiko yagombye kubahirizwa.