Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

“Incuro ijambo ‘poruno’ rishakishwa ku rubuga rwa Google zikubye gatatu kuva mu mwaka wa 2004.”​—THE ECONOMIST, MU BWONGEREZA.

“Iyo umukobwa [w’Umurusiyakazi] ashatse, . . . aba afite ibyago bingana na 60 ku ijana byo gukubitwa n’umugabo we, cyangwa bakarwana.”​—MOSKOVSKIYE NOVOSTI, MU BURUSIYA.

“Mu bahanga mu bya siyansi cyangwa abaganga baba mu Bwongereza, umwe kuri barindwi yiboneye bagenzi be bahindura amakuru cyangwa bakayahimba babigambiriye mu gihe bakora ubushakashatsi cyangwa bagiye gutangaza ibyo bagezeho.”​—BRITISH MEDICAL JOURNAL, MU BWONGEREZA.

“Umubare w’abakira indwara ya kanseri muri Amerika wikubye incuro enye kuva mu wa 1971, ubu ukaba ugera hafi kuri miriyoni 12 . . . Uko kwiyongera guterwa ahanini n’uko kanseri isigaye itahurwa hakiri kare, ikaba igenda irushaho kuvurwa neza kandi abarwayi bayo bakaba bakurikiranirwa hafi.”​—⁠UC BERKELEY WELLNESS LETTER, MURI AMERIKA.

Mbere gato y’uko abantu batangira kwizihiza Noheli yo mu wa 2011, abapadiri n’abihaye Imana bagera ku 100 bo mu madini atavuga rumwe, asengera muri Kiliziya yubatse i Betelehemu aho Yesu yavukiye, bararwanye. Hari umupolisi ufite ipeti rya liyetona koloneli wavuze ko “bapfaga ubusa . . . nk’uko bahora babigenza buri mwaka.” Yongeyeho ati “nta n’umwe muri bo wigeze afatwa kubera ko bose bari abakozi b’Imana.”​—IBIRO NTARAMAKURU REUTERS, MURI AMERIKA.

Urukuta runini rw’ibiti rwambukiranya Afurika

Mu mwaka wa 2007, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangije umushinga ugamije gutera ibiti kugira ngo ubutayu budakomeza kwiyongera. Urwo rukuta rw’ibiti ruzahera mu Burengerazuba muri Senegali, rugere muri Jibuti mu Burasirazuba. Ibihugu 11 birimo biratera ingemwe z’ibiti bikwiranye n’ako karere zibarirwa muri za miriyoni, ahantu hafite uburebure bw’ibirometero 7.600 n’ubugari bw’ibirometero 15. Aliou Guissé, umwarimu wigisha iby’ibimera muri kaminuza ya Cheikh Anta Diop y’i Dakari muri Senegali, yaravuze ati “tugomba gutera ibiti abantu badashobora kuvanamo imbaho.” Abakoze uwo mushinga bizeye ko hari n’ibindi bimera n’inyamaswa bizashobora kuba muri ako karere kongeye guterwamo ishyamba, bikaba byagirira akamaro abahaturiye.

Kwayura biterwa n’iki?

Abahanga mu bya siyansi ntibashobora gusobanura impamvu abantu bose bo ku isi bayura, kandi abenshi bakabikora incuro zitandukanye ku munsi. Wari uzi ko n’umwana uri mu nda yayura? Imbuni, inzoka, amafi n’izindi nyamaswa na byo birayura. Nubwo hatangwa impamvu nyinshi, kandi akenshi zivuguruzanya, abashakashatsi ntibarabona igisubizo kibanyuze. Abashakashatsi benshi bakeka ko kwayura, bimara amasegonda nk’atandatu, biba bigamije kongera umwuka wa ogisijeni mu bwonko. Icyakora, hari ikinyamakuru cyavuze ko “abahanga batarabona gihamya ishyigikira icyo gitekerezo” (Science News). Ubushakashatsi buheruka gukorerwa ku mbeba, bugaragaza ko “kwayura bishobora kuba bigamije guhungiza ubwonko buba bwashyushye,” ariko nta wubizi neza.