ISI N’ABAYITUYE
Twasuye Kameruni
ABATURAGE bo mu bwoko bwa Aka cyangwa impunyu, ni bo bashobora kuba barabanje gutura muri Kameruni. Mu myaka ya 1500 ni bwo Abanyaporutugali bahageze. Imyaka ibarirwa mu magana nyuma yaho, haje abaturage b’Abisilamu bitwaga Abafulani, maze bigarurira amajyaruguru ya Kameruni. Muri iki gihe, 40 ku ijana by’abaturage ba Kameruni ni Abakristo, 20 ku ijana ni Abisilamu, naho 40 ku ijana bari mu madini gakondo yo muri Afurika.
Abantu baba mu byaro bagira urugwiro. Bakira abashyitsi, bakabaha amazi n’ibyokurya. Iwabo kirazira ko umuntu agutumira ngo wange. Iyo wemeye ubutumire bigaragaza ko umwubashye.
Mbere y’uko muganira ubanza gusuhuza abagize umuryango ubabaza amakuru. Nanone biramenyerewe ko babazanya uko amatungo amerewe. Joseph wavukiye muri Kameruni avuga ko ‘iyo umushyitsi wagusuye atashye, kumusezeraho bidahagije. Uwamwakiriye aramuherekeza bakagenda baganira, akamugeza nko ku muhanda. Hari aho bagera, akamusezeraho amwifuriza amahoro, nuko agasubira mu rugo. Umushyitsi bataherekeje, yumva ko yasuzuguwe.’
Mu gihe cyo kurya, hari igihe usanga incuti zisangirira ku isahani imwe, kandi akenshi zirisha intoki. Muri Kameruni, iyo abantu bafitanye ubucuti basangiriye hamwe, biba bigaragaza ko bunze ubumwe. N’ikimenyimenyi, iyo ubucuti bw’abantu bwajemo agatotsi bitewe n’impamvu runaka, biyunga basangirira hamwe. Mu rugero runaka, ni nk’aho baba babwirana bati “ubu noneho tubanye mu mahoro.”